Napfuye umunota umwe nyuma yo kubyara – dore ibyo nabonye n’ibyo numvise

Ubuzima - 26/01/2026 9:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Napfuye umunota umwe nyuma yo kubyara – dore ibyo nabonye n’ibyo numvise

Umugore witwa Hannah yavuze ko ubwo yari amaze kubyara umwana we wa kabiri, yatangiye kumva ububabare bukabije mu mura we [uterus] ndetse ava amaraso menshi, ibyabaye nyuma bimutera ubwoba bwinshi ku buryo adatekereza kongera gusama.

Umugore w’umubyeyi w’abana babiri, yatangaje ko umutima we wahagaze gutera mu gihe cy’umunota umwe nyuma yo kubyara. Yasobanuye neza ibyo yabonye n’ibyo yumvise muri icyo gihe nk'uko biri mu nkuru ducyesha ikinyamakuru Mirror.

Hannah, uba mu rugo yita ku bana be, yahuye n’ibihe bigoye mu gihe yibarukaga umwana we wa kabiri. Yagiye ku nda ku buryo busanzwe y'ibyumweru 36, abyarira mu bitaro by’abana kuko umwana yari yarasuzumwe agasanga afite ikibazo cyo gufunga amara (bowel obstruction) akiri mu nda, bivuze ko yagombaga guhita abagwa akimara kuvuka.

Hannah kandi yari yarasuzumwe indwara yitwa "intrauterine growth restriction", bivuze ko umwana akurira buhoro mu nda ugereranyije n’uko bikwiye. Ibi byamubayeho ku bana be bombi: umwana wa mbere yavukanye ibiro bike cyane (4lbs 13oz), naho uwa kabiri avukana 5lbs 10oz [2.5 Kg].

Nyuma yo kubyara, ibibazo byatangiye kwiyongera. Yaravuze ati: “Nabyaye saa saba n’iminota 33 z’ijoro (1:33am), byose byari bimeze neza. Navaga amaraso mu buryo busanzwe, nagendaga nk’aho nta kibazo gihari kugeza hashize amasaha agera ku icumi.

Mu gitondo, nari ndi muri NICU kureba umwana wanjye, aho ni hafi mu koridoro, ntangira kumva ububabare bukabije mu nda. Nagiye mu bwiherero mbona amaraso asohotse ari menshi cyane, amaraso yipfunditse cyane, ndahangayika kuko hari amatangazo avuga ko iyo kwipfundika kw'amaraso kurenze ingano y’igi ugomba guhita ubwira muganga.

Nabwiye umugabo wanjye nti ‘nyabuneka fata umwana, ndumva hari ibitagenda neza’. Aramutwara, mpagurutse numva amaraso menshi cyane arasohotse, utubumbe tw'amaraso [clots], bituma nikingiriza igitambaro maze bansubiza mu ishami ryo kubyariramo bansunika mu kagare.”

Umuforomo yamupimye akoresheje 'ultrasound' avuga ko ashobora kuba afite ingobyi iba ifubitse umwana (placenta) yasigaye mu mura we, bityo ikaba igomba gukurwamo. Baramwongeye bamubaga ku nshuro ya kabiri kubera ububabare bukabije yari agifite, bavuga ko byose byari bimeze neza.

Hashize akanya gato, Hannah yongeye gutangira kuva amaraso menshi, ahamagara umuforomo amubwira ko yumva “hari ikintu kitameze neza na gato”. Amaze gusobanura uko abantu bagera kuri 20 bahise binjira mu cyumba cye, ibintu bitangira kumuca intege no kumubera urujijo.

Ati: “Hari ibintu nibuka neza cyane, bisobanutse, ariko hari n’ibindi byari bimeze nk’inzozi. Umugabo wanjye yari ahagaze iruhande rwanjye, hanyuma bahita bamukuza hafi yanjye, ndababaza nti ‘ese hari kuba iki?’.

Barandyamishije ndeba hirya mu cyumba mbona icupa ryanjye ry’amazi, ntangira kwibwira nti ‘Mana ndashaka amazi cyane’. Nari nararebye filimi nyinshi, ndavuga nti ‘ibi si byiza’.

Nta gitekerezo na kimwe nari mfite ku byari bigiye kuba ku mubiri wanjye. Abantu benshi bari bankikije, banshyiramo indi serumu, mu cyumba harimo urujijo n’akajagari. Numvise muganga avuga ati “tugomba gutegura icyumba cyo kubagiramo”, mpita nibwira nti “bagiye kunkuramo umura” — ari bwo nahise ncika intege burundu.

Nari ndimo mfata umwana wanjye muri NICU, numva ububabare bukabije kurusha ubwo nigeze kumva mu buzima bwanjye bwose, burenze ububabare bwo kubyara.

Sinabonaga umubiri wanjye, ariko nabonaga icyumba nk’aho ndebera hejuru. Byari bitangaje cyane. Hanyuma mbona urumuri rwera. Numvaga nk’aho gari ya moshi yihuta cyane irimo kumanura mu bundi buzima.

Numvise amahoro menshi cyane, ariko anavanzemo agahinda kuko nari nzi ko ntazongera kubona abana banjye. Byarambabaje cyane, ariko numvaga ntacyo nshoboye gukora, nakira uko byari bimeze.

Napfuye mu buryo bw’ubuvuzi iminota igera kuri umwe, hanyuma numva nk’aho imbaraga z’Imana zinsubije mu mubiri wanjye. Narabyutse nsohora ibintu byari biri mu nda.

Nahise ntungurwa, ndavuga nti ‘ese habaye iki?’ Nari mfashe ukuboko kwa muganga numva ko ari umugabo wanjye, ambwira buhoro ati ‘uzamera neza, byose bizagenda neza’. Ndabaza nti ‘byagenze bite?’”.

Hannah yasobanuye ko yahawe amaraso inshuro ebyiri (blood transfusions), ariko ko abaganga batigeze babasha kumusobanurira neza icyabaye. Yavuze ko yifuza cyane kubona undi mwana wa gatatu, ariko ko afite ubwoba bukabije bwo kongera kuva ku isi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...