Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Naomie yavuze ko igitabo kivuga ku gukira no kongera kubaho nyuma ya gatanya kidashishikariza abantu gutandukana nk'uko bamwe babivuga.
Yagize ati: "Ese twahagarika kugerageza kwamagana buri kintu cyose? Igitabo kivuga ku gukira cyangwa kubaho nyuma ya gatanya nticyigisha abantu gutandukana.
Gushyingiranwa ni byiza, ariko si buri rushako ruba rufite ubuzima bwiza. Hari abakenera inkuru zibafasha kubaka ingo zikomeye, abandi na bo bagakeneye icyizere nyuma yo gutandukana. Ibyo byombi bishobora kubaho. Musome mbere yo guca urubanza."
Aya magambo yayavuze nyuma y'uko umwe mu bakoresha X asabye ko icyo gitabo cyakwamaganwa, avuga ko gishobora gutuma abantu bumva gatanya ari inzira nziza, bityo bikagira ingaruka ku muryango nyarwanda.
Icyakora Naomie yashimangiye ko gufasha abantu banyuze mu bihe bikomeye bya gatanya kongera kwiyubaka bitandukanye no kubashishikariza gutandukana.
Yavuze ko ibitabo bishobora gufasha amatsinda atandukanye y'abantu, yaba abafite ingo zikeneye gukomezwa cyangwa abifuza kongera kubaho neza nyuma yo gutandukana.
Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye igitekerezo cya Naomie bavuga ko abantu bakwiye kubanza gusoma ibikubiye mu gitabo mbere yo kugicira urubanza, mu gihe abandi bakomeje kugaragaza impungenge z'uko ubutumwa nk'ubwo bushobora kugira ingaruka ku ndangagaciro z'umuryango.
