Nanjye byambayeho akintoza, witondere Pep Guardiola - Zlatan Ibrahimovic yaburiye Erling Haaland

Imikino - 05/11/2022 9:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Nanjye byambayeho akintoza, witondere Pep Guardiola - Zlatan Ibrahimovic yaburiye Erling Haaland

Zlatan Ibrahimovic yaburiye Erling Haaland, amusaba kwitondera Pep Guardiola kugira ngo ibyamubayeho agikina muri FC Barcelona nawe bitazamubaho.

Umukinnyi w'imyaka 41 ukinira ikipe ya Ac Milan Zlatan Ibrahimovic, yoherereje ubutumwa umukinnyi w'ikipe ya Manchester City Erling Haaland bumuburira.

Erling Haaland waje muri Manchester City avuye muri Borussia Dortmund, amaze gutsinda ibitego 17.


Haaland baburira ari kumwe n'umutoza

Uyu mukinnyi abarirwa mu bakinnyi bazatwara Ballon d'Or mu myaka izaza bitewe n'uko yitwara ariko Zlatan Ibrahimovic yamuburiye nk'umukinnyi watojwe na Pep Guardiola muri FC Barcelona ndetse anavuga ko kuba yatwara Ballon d'Or bigoye mu gihe akiri mu biganza bya Pep Guardiola.

Uyu mukinnyi yabwiye Haaland ko kuzagera ku gasongero ke bigoye bitewe nuko nawe muri FC Barcelona atageze aho yifuzaga kandi ari Pep Guardiola wabigizemo uruhare.


Zlatan Ibrahimovic agikina muri FC Barcelona atozwa na Pepe Guardiola

Mu magambo ye Zlatan Ibrahimovic yagize ati: "Nkunda cyane Haaland kuko ni umuhanga. ibyo akora ni bike ugereranyije n'ubushobozi afite, arategereza umupira ukagera imbere y'izamu ubundi agatsinda kuko ni byo aba yatagetswe na Guardiola, ibaze batamugereje umupira imbere y'izamu ntabwo yatsinda."

Zlatan yavuze kandi ko Pep Guardiola yikunda ariyo mpamvu adatuma uyu mukinnyi ajya ku rundi rwego kuko nawe ataretse ngo azamuke cyane ndetse ko hari n'abandi bakinnyi benshi yagize gutyo. Aba bakinnyi bari bamaze iminsi mu mvune ariko Haaland ashobora kugaruka ku mukino Manchester City ifitanye na Fulham.


Zlatan wavunitse


Haaland wari waravunitse ariko akaba ari gukira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...