Nandy yahanishijwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuhanzi
muri Tanzania (BASATA), nyuma yo kugaragaza imyambarire yavuzwe ko itubahirije
amahame y’imyitwarire y’Abanya-Tanzania.
Iri kosa ryabaye ubwo Nandy yataramiraga abitabiriye
umuhango wa nyuma w’irushanwa rya Miss Universe Tanzania 2026, wabereye muri
Haddypro Hall i Dar es Salaam.
Mu itangazo BASATA yashyize hanze, yavuze ko Nandy yambaye
imyenda idakwiriye kandi ishobora guhungabanya icyubahiro cy’abamureba, bityo
ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire y’abakora umwuga
w’ubuhanzi muri Tanzania.
BASATA yavuze ko Nandy yemeye ikosa yakoze, ndetse akura ku
mbuga nkoranyambaga amashusho yagaragazaga imyambarire yavugishije benshi.
Nyuma yo kwemera ikosa no kwishyura ihazabu ya miliyoni
eshatu z’amashilingi ya Tanzania, Nandy yemerewe gukomeza ibikorwa bye
by’ubuhanzi, ariko akaba ari mu gihe cyo gukurikiranwa by’umwihariko.
Uretse Nandy, BASATA yanahanishije Millen Privé & Co.
Lifestyle Limited, yateguye irushanwa rya Miss Universe Tanzania 2026.
Uyu wateguye Miss Universe na we yaciwe amande ya miliyoni
eshatu z’amashilingi ya Tanzania, kubera ko yemereye iryo kosa ry’imyitwarire
kubaho mu gitaramo.
BASATA yavuze ko Millen Privé & Co. Lifestyle Limited
yagize uruhare mu gutuma iryo kosa ribaho, kuko ari yo yari ishinzwe gutegura
igikorwa Nandy yaririmbyemo.
Uyu wateguye yahawe iminsi 14 yo kuba yamaze kwishyura ayo
mande, ndetse anihanangirizwa ko agomba kurushaho kwitondera imyitwarire
n’ibikorwa bibera mu birori ategura.
BASATA yasabye abahanzi n’abandi bakora mu ruganda
rw’imyidagaduro kubahiriza amategeko, amabwiriza n’amahame agenga umuco
n’imyitwarire y’Abatanzania mu gihe bakora ibikorwa by’ubuhanzi.
Ibi bibaye nyuma y’uko BASATA kandi ifatiye ibihano umuhanzi
Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, mu cyemezo cyashingiye ku myitwarire ye
n’ibikorwa byavuzwe ko binyuranyije n’amahame agenga umwuga w’ubuhanzi muri
Tanzania.
Nandy ni umwe mu bahanzi b’abagore bamaze igihe bafite izina
rikomeye mu muziki wa Tanzania, cyane cyane mu njyana ya Bongo Flava.
Yatangiye kugaragara mu muziki mu ntangiriro z’imyaka ya
2010, nyuma aza kumenyekana cyane mu 2016 ubwo yasohoraga indirimbo
“Nagusagusa”, yamufashije kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Nandy yakomeje kwamamara binyuze mu ndirimbo zirimo “One
Day”, “Ninogeshe”, “Aibu”, “Kivuruge”, “Na Nusu”, “Acha Lizame” yakoranye na
Harmonize, “Nibakishie” yakoranye na Alikiba na “Number One” yakoranye na
Joeboy.
Mu 2017, Nandy yegukanye igihembo cya “Best Female Artist in East Africa” muri All Africa Music Awards (AFRIMA), nyuma aza kongera kwegukana icyo gihembo mu 2020. Yanasohoye album ye ya mbere yise “The African Princess” mu 2018.

Nandy yaciwe amande ya hafi Miliyoni 1.4 Frw na BASATA, nyuma yo guhamwa n’ikosa ry’imyitwarire rishingiye ku myambarire ye ubwo yaririmbaga mu irushanwa rya Miss Universe Tanzania 2026


