Nandy yaciwe amande kubera imyambarire ye muri Miss Universe

Imyidagaduro - 24/09/2026 10:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Nandy yaciwe amande kubera imyambarire ye muri Miss Universe

Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzania, Faustina Charles Mfinanga uzwi nka Nandy yaciwe amande ya miliyoni eshatu z’amashilingi ya Tanzania (hafi Miliyoni 1.4 Frw ), nyuma yo guhamwa n’ikosa ry’imyitwarire n’imyambarire idahwitse ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo.

Nandy yahanishijwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuhanzi muri Tanzania (BASATA), nyuma yo kugaragaza imyambarire yavuzwe ko itubahirije amahame y’imyitwarire y’Abanya-Tanzania.

Iri kosa ryabaye ubwo Nandy yataramiraga abitabiriye umuhango wa nyuma w’irushanwa rya Miss Universe Tanzania 2026, wabereye muri Haddypro Hall i Dar es Salaam.

Mu itangazo BASATA yashyize hanze, yavuze ko Nandy yambaye imyenda idakwiriye kandi ishobora guhungabanya icyubahiro cy’abamureba, bityo ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire y’abakora umwuga w’ubuhanzi muri Tanzania.

BASATA yavuze ko Nandy yemeye ikosa yakoze, ndetse akura ku mbuga nkoranyambaga amashusho yagaragazaga imyambarire yavugishije benshi.

Nyuma yo kwemera ikosa no kwishyura ihazabu ya miliyoni eshatu z’amashilingi ya Tanzania, Nandy yemerewe gukomeza ibikorwa bye by’ubuhanzi, ariko akaba ari mu gihe cyo gukurikiranwa by’umwihariko.

Uretse Nandy, BASATA yanahanishije Millen Privé & Co. Lifestyle Limited, yateguye irushanwa rya Miss Universe Tanzania 2026.

Uyu wateguye Miss Universe na we yaciwe amande ya miliyoni eshatu z’amashilingi ya Tanzania, kubera ko yemereye iryo kosa ry’imyitwarire kubaho mu gitaramo.

BASATA yavuze ko Millen Privé & Co. Lifestyle Limited yagize uruhare mu gutuma iryo kosa ribaho, kuko ari yo yari ishinzwe gutegura igikorwa Nandy yaririmbyemo.

Uyu wateguye yahawe iminsi 14 yo kuba yamaze kwishyura ayo mande, ndetse anihanangirizwa ko agomba kurushaho kwitondera imyitwarire n’ibikorwa bibera mu birori ategura.

BASATA yasabye abahanzi n’abandi bakora mu ruganda rw’imyidagaduro kubahiriza amategeko, amabwiriza n’amahame agenga umuco n’imyitwarire y’Abatanzania mu gihe bakora ibikorwa by’ubuhanzi.

Ibi bibaye nyuma y’uko BASATA kandi ifatiye ibihano umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, mu cyemezo cyashingiye ku myitwarire ye n’ibikorwa byavuzwe ko binyuranyije n’amahame agenga umwuga w’ubuhanzi muri Tanzania.

Nandy ni umwe mu bahanzi b’abagore bamaze igihe bafite izina rikomeye mu muziki wa Tanzania, cyane cyane mu njyana ya Bongo Flava.

Yatangiye kugaragara mu muziki mu ntangiriro z’imyaka ya 2010, nyuma aza kumenyekana cyane mu 2016 ubwo yasohoraga indirimbo “Nagusagusa”, yamufashije kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Nandy yakomeje kwamamara binyuze mu ndirimbo zirimo “One Day”, “Ninogeshe”, “Aibu”, “Kivuruge”, “Na Nusu”, “Acha Lizame” yakoranye na Harmonize, “Nibakishie” yakoranye na Alikiba na “Number One” yakoranye na Joeboy.

Mu 2017, Nandy yegukanye igihembo cya “Best Female Artist in East Africa” muri All Africa Music Awards (AFRIMA), nyuma aza kongera kwegukana icyo gihembo mu 2020. Yanasohoye album ye ya mbere yise “The African Princess” mu 2018.


Nandy yaciwe amande ya hafi Miliyoni 1.4 Frw na BASATA, nyuma yo guhamwa n’ikosa ry’imyitwarire rishingiye ku myambarire ye ubwo yaririmbaga mu irushanwa rya Miss Universe Tanzania 2026



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...