Namwoherereje ‘Beat’ eshatu ntiyazumva! Uko Loader yavuye mu gucika intege akagirwa Producer wihariye wa Bruce Melodie

Imyidagaduro - 08/06/2026 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Namwoherereje ‘Beat’ eshatu ntiyazumva! Uko Loader yavuye mu gucika intege akagirwa Producer wihariye wa Bruce Melodie

Mu rugendo rw’umuziki, hari igihe inzozi zisa n’izigera kure. Uharanira kugera ku ntego runaka akabura uburyo bwo kwegera abo yifuza gukorana na bo, ndetse rimwe na rimwe agacika intege akumva ko ibyo yifuzaga bitazigera biba impamo.

Ni inkuru isa n’iyabaye kuri Gisubizo Kelly wamamaye nka Producer Loader, umwe mu batunganya umuziki bagezweho muri iki gihe, watangaje ko hari igihe yumvaga gukorana na Bruce Melodie ari inzozi zigoye kugeraho.

Uyu musore yabwiye InyaRwanda, ko kuva yatangira gukora umuziki nk’utunganya indirimbo, Bruce Melodie yari mu bahanzi yahoraga yifuza gukorana na bo. Icyakora, urugendo rwo kubigeraho ntirwari rworoshye nk’uko benshi babyibaza uyu munsi.

Loader yavuze ko buri Producer agira urutonde rw’abahanzi arota kuzajya akorana na bo, kandi ko Bruce Melodie yari ari ku isonga ry’abo yifuzaga cyane.

Yagize ati: “Sinzi uburyo nshobora kubisobanura. Kuko buri ‘Producer’ wese aho tuva tukagera iyo uri kuba Producer hari abahanzi uba uvuga uti aba nibo nifuza kuba twakorana. Rero iyo ibyo bintu biri ku kubaho, bya byifuzo uba ufite iyo bisubijwe ntabwo ugira kwiyumva nk’uko wiyumvaga mbere. Mu mutima uba unezerewe ukumva ibintu biri kugenda neza.”

Aya magambo agaragaza uburyo kubona ari gukorana n’umuhanzi yafataga nk’icyitegererezo byamubereye ishema rikomeye ndetse bikamwongerera icyizere mu rugendo rwe rwa muzika.

Mbere y’uko aba Producer wihariye wa Bruce Melodie, Loader yagerageje inshuro nyinshi kumugezaho ibikorwa bye. Yari afite icyizere ko umunsi umwe uyu muhanzi azumva ibyo akora maze bagatangira gukorana.

Icyakora ibintu ntibyagenze uko yabitekerezaga. Loader yavuze ko yamwoherereje ‘Beat’ eshatu z’indirimbo, ariko ntizigeze zibona amahirwe yo kumvwa n’uyu muhanzi.

Ati: “Mbere y’uko dukorana, nari nabanje kumwoherereza ‘Beat’ eshatu, ariko igitangaje ntiyigeze azumva. Hanyuma byaje kugera aho ncika intege, ndavuga nti kubona Bruce Melodie ndabona bigoye, reka mbireke.”

Ni amagambo agaragaza ibihe by’ihungabana n’ugucika intege yanyuzemo nyuma yo kubona ko umuhate yashyiragamo udatanga umusaruro yifuzaga.

Nk’uko bikunze kugenda ku bantu benshi bafite inzozi zikomeye, hari aho Loader yageze yumva ko igihe yari amaze akurikirana amahirwe yo gukorana na Bruce Melodie kitari kugera ku musaruro.

Mu gihe yari amaze kureka gukomeza gukurikirana Bruce Melodie, ibintu byafashe indi ntera.

Nyuma y’igihe runaka, Loader yatunguwe no kubona telefoni imuhamagara. Ku rundi ruhande yari Bruce Melodie ubwe. Icyo gihe yamusabye ko bahura bakaganira.

Loader yavuze ko icyo kiganiro cyabaye nijoro kandi kikamara amasaha menshi, ibintu yizera ko byabaye intangiriro y’ubufatanye bukomeye bafite uyu munsi.

Ati: “Bruce Melodie yantumijeho. Twaraganiriye igihe kirekire ambwira ko yambonyemo ikintu kinini kandi yifuza ko tucyereka abantu.”

Ayo magambo yaje nk’umucyo nyuma y’igihe yari amaze yumva ko amahirwe yo gukorana n’uyu muhanzi yarangiye. Ati “Yabonye ubushobozi ntari nakoresha”

Kimwe mu byakoze ku mutima wa Loader ni uburyo Bruce Melodie yamugiriye icyizere mbere y’uko agaragaza byose yari ashoboye.

Uyu Producer yavuze ko hari abantu bafite impano yo kubona ubushobozi buri mu muntu mbere y’uko bugaragarira buri wese, kandi ko Bruce Melodie ari umwe muri bo.

Ati: “Nshimira Imana mvuga ngo ni byiza ko yabashije kumva ubwo bushobozi. Hari ukuntu ushobora kuba utarakora ibintu bihuye n’ubushobozi ufite, ariko hari abantu bameze nka Bruce Melodie bafite impano yo kureba ubushobozi umuntu afite atarabukoresha.”

Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora kukureba bakabona ibyo abandi batarabona, bakaguha amahirwe yo kwigaragaza no kwerekana icyo ushoboye.

Uyu munsi, Loader avuga ko gukorana na Bruce Melodie byabaye kimwe mu bintu byiza byabaye mu rugendo rwe rw’umwuga.

Yemeza ko uyu muhanzi yamugiriye icyizere, akamufungurira amarembo y’akazi ndetse akamwereka ko inzozi umuntu ashobora kuzigeraho n’iyo zaba zisa n’iziri kure.

Yagize ati “Bruce Melodie ni umuntu mwiza wangiriye icyizere akavuga ati uyu muntu bitewe n’ibyo namwumvise ni umuntu twakorana ibintu byiza biri mu byifuzo byanjye, na we biri mu byifuzo bye.”

Inkuru ya Producer Loader ni urugero rw’uko rimwe na rimwe amahirwe aza nyuma y’igihe kinini umuntu yaramaze ategerereje.

Ni inkuru y’umusore wabanje kohereza ‘Beat’ eshatu ntizumvwe, agacika intege, ariko nyuma akaza guhamagarwa n’umuhanzi yari yarashyize ku rutonde rw’abo yifuzaga gukorana na bo

Uyu munsi, abo bombi bari mu bufatanye bwatumye Loader aba umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye inyuma y’umusaruro wa Bruce Melodie, ibintu bishimangira ko rimwe na rimwe inzozi zitinda gusohora, ariko iyo igihe cyazo kigeze ziba impamo.

Producer Loader yatangaje ko yoherereje Bruce Melodie ‘beat’ eshatu z’indirimbo mbere y’uko batangira gukorana, ariko ko n’ubu atarazumva

Loader avuga ko Bruce Melodie ari umuntu mwiza wamugiriye icyizere, amuha amahirwe yo gukorana nawe mu rugendo rwe rw’umuziki

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER LOADER


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'DETAIL' PRODUCER LOADER YAKOREYE BRUCE MELODIE


VIDEO: Melvin Pro/ InyaRwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...