Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nyirinkindi yavuze ko igitekerezo cy’iyi
ndirimbo gishingiye ku yindi ndirimbo ye yise “Mwarakoze Inkotanyi”, aho yavuze
ko yayikomoyemo igitero cyihariye cyamuteye gutekereza mu buryo bwimbitse uko
urukundo rwe ku Gihugu n’Inkotanyi rudakwiye kurangirira kuri we gusa, ahubwo
agomba kururaga n’abazavuka.
Ati
“Harimo igitero kivuga ngo ‘Icyampa imbyeyi yujuje nkayigabira Inkotanyi,
cyikampa abana b'ibisage bagakura bitwa Inkotanyi, nanjye nzaba intwari ndi
ishami ry’Inkotanyi’,”
Uko
niko Nyirinkindi yabitangaje, agaragaza uko yifuza ko no mu muryango we
hazavamo abantu barangwa n’ubutwari, indangagaciro n’ubwitange
nk’ubw’Inkotanyi.
Mu
gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo, Nyirinkindi yatanze ubutumwa buhambaye avuga
ko umubyeyi wese uko yonsa umwana, agomba no kumutoza urukundo rw’igihugu akiri
muto.
Akomeza agira ati “Najya konsa umwana, mu gihe amutamika ibere, agomba no kumutamika urukundo
rw’igihugu, kugira ngo umwana azakure akotana, muri macye ari Inkotanyi.”
Uyu
muhanzi avuga ko indirimbo ye ari igisigo cy’urukundo, ishimwe n’umurage
agenera Inkotanyi, avuga ko “zarweguye rutemba, u Rwanda rwari rugeze mu
kizima, zirugarurira ubuzima”.
Nyirinkindi
Ignace si izina rishya mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana gakondo.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Nkugabiye urukundo”, ariko by’umwihariko izina
rye rirasana cyane n’indirimbo yise “Mutore cyane”, yahimbiye Perezida Paul
Kagame mu gihe cy’amatora mu 2017.
Uyu muhanzi yahisemo gukomeza urugendo rwe rw’ivugabutumwa ry’urukundo n’ubwitange binyuze mu bihangano bye bikubiyemo amateka, indangagaciro na kirazira, akemeza ko ibihangano nk’ibi ari umurage usigira u Rwanda.
Mu ndirimbo ye nshya ‘Namwita Inkotanyi’, Nyirinkindi yavuze ko urukundo rw’Igihugu rutagomba kurangirira ‘kuri twe’, ahubwo ni ukururaga n’abato
Nyirikinda yashimye Inkotanyi ‘zatugabiye u Rwanda rushya’. Ati “Ndasaba ababyeyi gutarmaira abana babo n’urukundo’
Nzaraga Inkotanyi aho nzagera hose- Nyirinkindi nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Namwita Inkotanyi’
Nyirinkindi yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ‘’ yamamaye mu bikorwa by’amatora mu 2024
KANDA
HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAMWITA INKOTANYI’ YA NYIRINKINDI