Namubonye bwa mbere mu 1986! Kidum yunamiye Christopher Matata mu ndirimbo ye –VIDEO

Imyidagaduro - 03/12/2025 7:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Namubonye bwa mbere mu 1986! Kidum yunamiye Christopher Matata mu ndirimbo ye –VIDEO

Mu muziki wo mu Burasirazuba bwa Afurika, hari indirimbo n’abahanzi batuma abantu bemera ko impano ivukanwa, ariko hakabaho n’ababona amahirwe yo kuyisakaza mu bandi. Muri ubwo buryo bw’iyubakwa ry’impano ziremye uruvange rw’ibihe bitandukanye, amazina abiri ahora agarukwaho nk’ingenzi kandi yubatse uwo murage: Kidum Kibido na Jean Christopher Matata.

Uruhererekane rw’amagambo, urukumbuzi n’urwibutso rwa Kidum ku buzima n’urugendo rw’umuhanzi Christopher Matata witabye Imana mu 2012, rwerekana ubucuti bwavutse ku bw’impano, bugakura mu buryo butunguranye kugeza kuri iki gihe aho Kidum yongeye kumwunamira binyuze mu gusubiramo indirimbo ye “Inyagasambu.”

Kidum yibuka neza umunsi wa mbere yabonyeho Christopher Matata. Hari mu 1986, ubwo yari afite imyaka 12 gusa. Matata yari aciye hafi y’urugo rwabo i Kinama aho bombi bakomoka maze we n’abandi bana bamukurikira mu rugendo rw’ibirometero hafi bine.

Icyo gihe Matata yari amaze gushyira hanze Album “Mukobwa Ndagowe”, irimo indirimbo yakunzwe cyane “Amaso Akunda”.

Iyo ndirimbo ngo yayisubiyemo, kuko cyari igihangano Matata yari yaravanye mu itsinda Mihigo des Grands Lacs—itsinda Kidum yaje kwinjiramo mu 1991 nk’umucuranzi w’ingoma, rimaze guhinduka Imboneza hanyuma riba Nil Swing.

Mu magambo ye bwite, Kidum avuga ko Matata yamubereye isoko idakama y’ihumure, impano n’ubuhanga mu kuririmba ari nako amwigisha uburyo bwo kwandika indirimbo no kuzishyira mu ruhame mu buryo bw’umwuga.

Matata yari umucuranzi wa gitari ‘acoustique’, kimwe n’uko Kidum yagiye amenyekana. Byatumye urukundo rw’uyu muhanzi watoje benshi rukura muri we nk'isoko. Kidum avuga ko mbere y’uko Matata apfa, yari azi neza ko ari umufana we w’ibihe byose kandi ko indirimbo “Inyagasambu” yayikunze by’ikirenga.

Ibyo byarushijeho gufata indi ntera ubwo mu 2012 inkuru y’urupfu rwa Matata yasakara. Kidum yari ahari mu muhango wo kumushyingura, ahakura urwibutso atazibagirwa: yaharirimbiye indirimbo Inyagasambu mu kumwunamira—indirimbo yahoranye agaciro gakomeye kuri we no ku wundi muhanzi bari basangiye inkomoko n’ubuhanzi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, Kidum akomeza kubona mu gusubiramo indirimbo “Inyagasambu” uburyo bwiza bwo kwibuka no kunamira umuntu wamubereye icyitegererezo cy’ibihe byose. Ni amateka y’umuhanzi ukomeye yanditse mu buryo bwuzuye amarangamutima:

Ni amagambo agaragaza ko indirimbo itari igikorwa cyo gutera ubwuzu gusa, ahubwo ari ubutumwa bwanditswe n’amaraso y’ubucuti, urukundo n’ishimwe ku rugendo rw’umuhanzi wasize izina rikomeye mu muziki w’u Burundi n’Akarere.

Gusubiramo Inyagasambu kwa Kidum bwakozwe mu buryo bunonosoye, ku bufatanye n’abahanga batandukanye barimo Pastor P wayikoze mu buryo bw’amajwi, ndetse na Sixte na Jay V bayikoze mu buryo bw’amashusho; ni mu gihe Jolie Fave, Lucas na Kizz B bibafashijwe nk’abakinnyi b’ubutumwa muri iyi ndirimbo.

Kidum usanzwe ari 'Brand Ambassador' wa Be One Gin, yongeye guha icyubahiro Jean Christopher Matata, umuhanzi wamutoje umuziki kuva akiri umwana w’imyaka 12


‘Inyagasambu’ yongeye gucurangwa mu buryo bwihariye: Indirimbo Kidum yahisemo nk’urwibutso rw’uwamubereye icyitegererezo mu buhanzi

 

Urukumbuzi rudasaza: Kidum yasubiye mu mateka yo mu 1986, yibuka bwa mbere abona Matata, umuhanzi wamuhaye urugero mu rugendo rwe rwose

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘INYAGASAMBU’ KIDUM YASUBIYEMO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...