Iyi
indirimbo yakozwe mu buryo budasanzwe ndetse ibamo n’inkuru y’akababaro yanyuzwemo
na Alyn Sano ubwo bari muri Kenya bafata amashusho yayo.
Yasohotse ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Nyakanga 2025. Alyn
Sano yabwiye InyaRwanda, uko yafashe urugendo rwo kujya muri Kenya gufata
amashusho, ariko bigahinduka urugamba kubera ikibazo yagize cy’amaso.
Ati
“Ifatwa ry’amashusho ryabereye i Nairobi muri Kenya, ariko ikintu kidasanzwe
cyabaye ni uko nambaye utwuma twambarwa ku maso twitwa “contact Lens” kubera
uko inkuru y’indirimbo yari iteye.”
Akomeza agira ati “Twabikoreye ko byajyanaga n’uruhare nari mfite muri video, ariko
byarangiye bitumye amaso yanjye abyimba cyane, arandya ku buryo namaze
icyumweru ntareba neza. Twageze aho dutekereza ko nahindutse impumyi.”
Inyandiko
ziri kuri internet zivuga ko Contact lens ari utwuma duto cyane twambarwa mu
maso (ahagana ku mboni) mu rwego rwo gukosora ikibazo cy’ubwonko bwo kureba
cyangwa se kugira ngo umuntu agaragare mu isura runaka bijyanye n’uruhare aba
afite—nk’uko Alyn Sano yabikoze muri iyi video.
Utu
twuma dukunze kuba tugira amabara atandukanye, kandi iyo tudakozwe cyangwa
tudakoreshwa neza dushobora gutera uburwayi bw’amaso.
Alyn
Sano avuga ko n’ubwo yarwaye, gukunda akazi no kubaha abahanzi bari kumwe ari
byo byamuhaye imbaraga zo gukomeza.
Yemeza
ko amashusho yafashwe mu gihe gito gishize, nyamara amajwi y’iyi ndirimbo yari amaze
hafi imyaka ibiri akorwa. Avuga ati “Indirimbo tuyifite kuva hafi imyaka ibiri
ishize ariko amashusho yayo twarayafashe nk’ukwezi gushize.”
Alyn
Sano yanatangaje ko gukorana na Bensoul byamusigiye isomo rikomeye: gukora
umuziki uvuye ku mutima aho gukora gusa ibyo abantu bashaka cyangwa ibyo isoko
risaba.
Yagize
ati: “Bensoul namwigiyeho ko atajya akora ibintu kuko ari ubucuruzi gusa. We
akora indirimbo zishingiye ku byo yumva. Ibyo byanyigishije ko indirimbo nzajya
nkora zose zigomba kuba zishingiye ku byo numva, umutima wanjye ushaka kuvuga,
nkabisangiza abantu. Kuko igihe cyose nabikoze gutyo, byarakoze. Rero
sinzongera gusubira inyuma ngo njye gukora ibintu ntumva.”
“Chop
Chop” ni urugero rw’imikoranire itanga icyizere. Iyi ndirimbo yerekana uburyo
impano zituruka mu Rwanda na Kenya zishobora gufatanya zigatanga igihangano
gifite ireme.
Alyn
Sano yagaragaje ko iri huriro na Bensoul ryamuteye imbaraga zo kuzamura ireme
ry’umuziki we, anavuga ko agiye gukomeza gushyira imbere indirimbo ziva ku
mutima.
Uyu
muhanzikazi witegura kuririmba muri Giants of Africa, avuga ko ibyamubayeho
bikubiyemo urugendo rwo gushaka ubunyamwuga, gukomera ku byo wiyemeje, no
kwigira ku bandi bahanzi bafite icyerekezo.
Nambaye
utwuma tw’amaso (contact lenses) birangira amaso abyimbye, turikanga ko
mpindutse impumyi– Alyn Sano avuga ku byabaye muri Kenya ubwo yafotwaga
amashusho ya ‘Chop Chop’
Bensoul
yanyigishije gukora umuziki uvuye ku mutima, ntibibe gusa ubucuruzi -Alyn Sano
asobanura amasomo akomeye yakuye muri iyi ndirimbo
Alyn
Sano avuga ko Chop Chop ari indirimbo yakozwe n’umutima, igahuzwa n’amasomo
y’ubuzima bw’umuhanzi nyabyo
Iyi ndirimbo yakozwe mu myaka ibiri ishize, ibintu Alyn Sano avuga ko ari ubushake n’ubwitange bikomeye mu rugendo rw’umuziki
KANDA
HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CHOP CHOP’ YA ALYN SANO NA BENSOUL