Nakuze nkunda Manchester United none tugiye guhura - Umunyarwanda Joy-Lance Mickels

Imikino - 09/09/2026 4:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Nakuze nkunda Manchester United none tugiye guhura - Umunyarwanda Joy-Lance Mickels

Joy-Lance Mickels, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, agiye gusohoza inzozi ze zo kuva mu bwana ubwo azaba akinnye kuri Old Trafford ahanganye na Manchester United mu mukino wa Champions League.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 ukinira Sabah yo muri Azerbaijan, ategerejweho gutangira mu busatirizi ubwo iyi kipe izasura Manchester United kuri uyu wa Kane, mu mukino wa UEFA Champions League.

Mickels, wavuze ko ari umufana ukomeye wa Manchester United kuva akiri umwana, yavuze ko kubona Sabah ikina kuri Old Trafford ari imwe mu nzozi zikomeye yari afite.

Ati: “Iyo nshoboye, ndeba buri mukino wa Manchester United. Ni wo mukino mwiza twashoboraga kunguka muri tombola. Birushaho kuba byiza kuko tugiye gukinira Old Trafford.” 

Yakomeje agira ati: “Manchester United ni imwe mu makipe akomeye ku Isi, bityo kuzagera ku kibuga nkakina ni igihe nzishimira cyane.”

Mickels ari mu bakinnyi bagize uruhare runini mu gufasha Sabah kugera muri Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Yatsinze ibitego bine muri ayo majonjora, harimo n’igitego cyafashije Sabah gukomeza nyuma yo gutsinda Hapoel Be'er Sheva yo muri Israel ibitego 6-4 mu mikino yombi.

Igitego cyatsinzwe ku munota wa 94 cyatumye amakipe ajya mu minota y’inyongera, mbere y’uko Mickels afasha ikipe ye kubona igitego cyayihesheje itike.

Iyi kipe yashinzwe mu myaka icyenda ishize, yabanje guca mu mikino ine y’amajonjora, yose ikinwa mu mikino ibiri, kugira ngo ibone itike yo kwinjira mu cyiciro cya shampiyona cya Champions League.

Nubwo yishimiye kugera kuri uru rwego, Mickels yavuze ko Sabah itagiye mu Bwongereza kureba umukino gusa, ahubwo ishaka guhangana na Manchester United.

Ati: “Ntabwo tujyayo gusa ngo twishimire ikirere n’aho hantu. Turashaka guhatana, guhagararira ikipe yacu ndetse na Azerbaijan mu buryo bwiza kandi tugaragaze ko dukwiye kuba hano.”

Mickels wavukiye kandi agakurira mu Budage, aho yakinnye igice kinini cy’umwuga we mu byiciro byo hasi mbere yo gukina mu Buholandi ndetse muri Arabie Saoudite.

Uyu mukinnyi kandi yari abanje kunyura muri iyi kipe hagati ya 2021 na 2023, nyuma aza kugaruka kuyigarukamo mu myaka ibiri ishize. Uyu rutahizamu yemerewe gukinira u Rwanda binyuze ku babyeyi be, ndetse yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi muri Werurwe 2026.

Kuri iyi nshuro akaba agiye kwandika amateka mashya atarakorwa nundi, kuko ategerejweho kuba Umunyarwanda wa mbere ukinnye shampiyona cya Champions League. Umwe mu bakinnyi ukunda kugaragaza uko yishimira cyane inkomoko ye y’u Rwanda ndetse no kuba azahagararira igihugu muri iri rushanwa rikomeye.

Ati: “Nishimira cyane inkomoko yanjye y’u Rwanda. Guhagararira u Rwanda nkiri gukina Champions League ni ibintu byihariye cyane.”

Yagaragaje kandi ko yizera ko urugendo rwe ruzatera imbaraga abakinnyi b’abanyarwanda bakiri bato, bagakabya inzozi zabo. Ndetse bikanabatera imbaraga zo gukora cyane kugirango bazagere ku ntego zabo biha mu gukina umupira w’amaguru.

Uyu mukino wa Manchester United na Sabah ukaba utegerejwe cyane, by'umwihariko mu Rwanda, aho amaso azaba kuri Joy-Lance Mickels.

Joy-Lance Mickels; Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina Champions League


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...