Nakuze mwumva nk'umuramyi mwiza u Rwanda rufite - Bosco Nshuti kuri Aime Uwimana bakoranye indirimbo

Iyobokamana - 16/09/2025 2:34 PM
Share:
Nakuze mwumva nk'umuramyi mwiza u Rwanda rufite - Bosco Nshuti kuri Aime Uwimana bakoranye indirimbo

Abaramyi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti na Aime Uwimana, bakoranye indirimbo "Ndashima" nyuma y'iminsi micye bahuriye mu ruhimbi mu gitaramo "Unconditional Love - Season 2".

Mu gitaramo mbaturamugabo cya Bosco Nshuti "Unconditional Love Live Concert Season 2" cyabaye ku wa 13 Nyakanga 2025, Aime Uwimana ni umwe mu bakiririmbyemo. Umubano we na Bosco Nshuti ntiwarangiriye aho kuko magingo aya hasohotse indirimbo bakoranye, akaba ari indirimbo bise "Ndashima".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo "Ibyo Ntunze", yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Ndashima" irimo ubutumwa bwo gushima urukundo rw'Imana kuko "ubu nta kindi cyo kwirata kuririmba usibye urwo rukundo".

Ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe yutegura kujya i Burayi mu gitaramo cyiswe "Family Healing" yatumiwemo na Ev. Eliane Niyonagira abinyujije muri kompanyi yise Family Corner. Kizaba tariki 11 Ukwakira 2025 kibere i Bruxelles mu Bubiligi.

Yavuze ku mpamba azashyira abazitabira iki gitaramo cy'umuryango, avuga ko umwihariko we ari ukubwira urubyiruko uko rwategura urugo rwiza. Ati: "I Burayi nzaganiriza urubyiruko uburyo bakwitegura kugira urugo Imana irimo kandi rwiza ikindi tuzanatarama".

Uko Bosco Nshuti afata Aime Uwimana bakoranye indirimbo "Ndashima""

Ni ubwa mbere Bosco Nshuti akoranye indirimbo na Aime Uwimana. Bosco Nshuti yabwiye inyaRwanda ko yakuze akunda cyane indirimbo za Aime Uwimana, ndetse ko kuva mu bwana bwe kugeza n'uyu munsi, Aime Uwimana ari umuhanzi mwiza u Rwanda rufite.

Ati: "Aime Uwimana nakuze mwumva nk'umuramyi mwiza u Rwanda rufite kugeza n'uyu munsi, ni umugabo w'Imana uca bugufi kandi w'umuhanga. Gukorana nawe ni umugisha, ni 'experience' nziza kuri njye biraryoshye cyane nanamushimira kwemera gukorana nanjye."

Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka irenga 30 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye no mu matsinda amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zirarenga 100, ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio n'izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 120.

Amaze gukorana indirimbo n'abahanzi hafi ya bose ba Gospel aho benshi bamwiyambaza nka mukuru wabo mu muziki, kandi akaba umuhanga cyane. Mu bo yakoranye nabo indirimbo harimo Patient Bizimana, Guy Badibanga, Nice Ndatabaye, Israel Mbonyi, Racheal Uwimeza, Cadet Mazimpaka, Yvan Ngenzi, Gaby Kamanzi, Bosco Nshuti, Etienne Nkuru,  n'abandi.

Mu myaka isaga 28 amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana asanga Gospel yo mu Rwanda irimo gutera intambwe nziza nk'uko yabitangarije inyaRwanda.

Abisobanura ko abantu bayirimo bari kuushaho kumenya gukorana bakarushaho no kumenya ko bose bakorera Imana bakishyira hamwe. Kuri we asanga nibabikomeza gutyo, n’ibindi byiza byinshi bazabigeraho.

Aime Uwimana yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w’Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari na ho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w’Imana, yifatanya n’amatsinda y’abantu batandukanye, mu matorero atandukanye, afatanya na za Worship teams zitandukanye.

Amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo Groove Awards Rwanda yahawe nk'Umwanditsi mwiza, n'ikindi yahawe nk'umuntu waharaniye impinduka mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Mu 2024 yahawe igihembo na Apostle Mignonne Kabera ku bw'uruhare yagize mu iyogezabutumwa mu muziki no kuba yarafashije Women Foundation Ministries.

Aime Uwimana ni umugabo w’umugore umwe witwa Uwayezu Claire. Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye abana babiri b'abahungu n'undi umwe w'umukobwa. Imfura yabo ifite imyaka 13, ubuheta afite imyaka 8 naho ubuherure afite imyaka 5 kuko yavutse tariki 05 Werurwe 2020.

Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo: Muririmbire Uwiteka [imaze kurebwa na Miliyoni 3], Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n'izindi.

Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya 'Rwanda Christian Convention'.

Icyo giterane yari yatumiwemo gitegurwa n'amatorero ya Gikristo yatangijwe n'abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubmwe za Amerika.

Umwaka ushize nabwo, yongeye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo gikomeye cyiswe "Intimate Worship Session 2", yatumiwemo na Nice Ndatabaye.

Bosco Nshuti wakoranye indirimbo na Aime Uwimana ni muntu ki?

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi.

Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ubutumwa buhumuriza imitima. Mu ndirimbo ze, akunda kwibanda ku rukundo rw'Imana n'Umusaraba wa Yesu Kristo. Amaze gutunganya Album enye ari zo ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ na ‘Ndahiriwe’.

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Bosco Nshuti n’umugore we bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itari mike bari bamaze bakundana. Ku wa 30 Ukwakira 2022 ni bwo yerekanye umukunzi we ubwo yari mu gitaramo cye yise ‘Unconditional Love’ yakoreye ahazwi nka Camp Kigali.

Bosco Nshuti uherutse kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki dore ko yawunjiyemo mu 2015, avuga ko hari abantu benshi bashyize itafari ku muziki we, gusa abo yashimiye abavuze mu mazina ni Producer Bruce Higiro "yankoreye indirimbo ya mbere ku buntu".

Ashimira kandi Simon Kabera wamukundishije umuziki. Ati: "Yankundishije muzika numva nifuje kuzaba umuramyi". Ashimira na Shimwa Josue "yampaye icyizere cyose anyereka ko nshoboye naba umuramyi mwiza, ikindi anyungura ubumenyi". Ati: "Ndabashima".

Nubwo abantu bamuzi cyane nk'umuramyi, Bosco Nshuti avuga ko afite izindi mpano abantu benshi batamuziho zirimo kuganira no gusetsa. Avuga ko akunda kureba umupira w'amaguru ndetse akunda no kumva inkuru zanditse ndetse n'ibyegeranyo.

Uyu muramyi wanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo muri ADEPR wakoze bwa mbere igitaramo cyishyuza, avuga ko anyuzwe no kuba ari kuririmbira Imana mu gihe ADEPR iyobowe na Rev. Isaie Ndayizeye umaze kuyigeza kuri byinshi.

Bosco Nshuti si inkandagirabitabo kuko afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri 'Accounting', ariko akaba yarahamagariwe kuba umuramyi binyuze mu ndirimbo aho abikora nk'umuhamagaro kandi n'ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y'urugendo rwe mu muziki amazemo imyaka 10. Igitaramo cya mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y'umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.

Icyo gitaramo cya kabiri cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi b'amazina aremereye. Icyo gitaramo na cyo cyiswe "Ibyo Ntuze Live Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n'imfura mu bitaramo byishyuza by'abahanzi bo muri ADEPR.

Yakoze kandi icyo yise 'Unconditional Love Live Concert - Season 1" cyabaye kuwa 30 z'ukwa 10 2022 muri Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n'umukunzi we Tumushime Vanessa barushinze 11 Ugushyingo 2022. Icyo gihe, Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye biteguraga kurushinga.

Igitaramo cy'amateka aheruka gukora ni "Unconditional Love Live Concert - Season 2" yabaye kuwa 13/07/2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo kitazibagiraga mu mateka ya Gospel, kikaba cyararanzwe n'ibihe byo guhembuka cyane ku bacyitabiriye.

Bosco Nshuti uherutse gukora igitaramo cy'amateka, yashyize hanze indirimbo nshya "Ndashima" Ft Aime Uwimana

Igitaramo cya Bosco Nshuti cyahembukiyemo abantu benshi cyane

Bosco Nshuti aherutse kumurika Album ye ya kane yise "Ndahiriwe"

Aime Uwimana arashimirwa n'abahanzi banyuranye ku bw'umusanzu we ku muziki wabo

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDASHIMA" YA BOSCO NSHUTI FT AIME UWIMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...