Ese wigeze wumva ugiriye amarangamutima y’urukundo umukunzi w’inshuti yawe magara? Urabizi ko bakundana, ndetse cyane, ariko nawe wumva umukunze.
Ni ibisanzwe kumva ukunze umuntu, n’ubwo hari uwo ukunda bikagorana kubyiyumvisha no kubisobanura. Icyakora ibintu birushaho gukomera iyo uwo muntu ari umukunzi w’inshuti yawe magara.
Ni ikibazo gikomeye kandi uko ukomeza kubitekerezaho, birushaho kukubabaza mu ibanga. Akenshi ubura amahoro wibaza niba ari amakosa yawe, ndetse ugatangira kwibaraho icyaha, ukumva biguteye ikimwaro, nta n’umuntu n’umwe wabibwira.
Aha niho ubucuti nyakuri bugaragarira, utangira kwibaza uti, “ese inshuti yanjye ibimenye yabifata ite?” Usigara wibaza icyo ugiye gukora, hagati yo kurinda ubucuti bwanyu no gukurikira amarangamutima yawe.
Nubwo bimeze uko, hari icyo ugomba kumenya, gukunda umukunzi w’inshuti yawe magara si cyo kibazo nyamukuru, ahubwo ikibazo kiba uburyo uhitamo kubitwaramo.
Nk’uko bigaragara mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Elite Daily, dore inama zagufasha mu gihe wisanze mu bihe bitakoroheye nk’ibi:
Emera ko ayo marangamutima ahari
Ikosa abantu benshi bakora ni uguhakana ibyiyumviro byabo, bakagerageza kwitwara nk'aho nta cyabaye, mbese bagapfukirana uko biyumva. Ushobora gukomeza kwibwira ko ari “ubucuti busanzwe” cyangwa “kumwishimira biri aho” nyamara umutima waratangiye kujya kure.
Kwemera ukuri ni intambwe ya mbere ifasha umuntu gutekereza neza. Iyo wemeye ko watangiye kugira amarangamutima y’urukundo kuri uwo muntu, bituma ubasha kwitwararika mbere y’uko ibintu birushaho gukomera.
Icyakora kwemera ayo marangamutima ntibivuze ko ugomba guhita uyakurikira buhumyi. Ugomba kugena uko ubyitwaramo mu bwenge no mu bushishozi.
Irinde kubakana nawe umubano wihariye mu ibanga
Iyo umuntu atangiye gukunda umukunzi w’inshuti ye, hari igihe ashaka uburyo bwo kuguma amuri hafi cyane. Mushobora kujya muvugana mu ibanga, cyangwa mukubaka umubano wihariye mu ibanga. N’ubwo ariko abenshi babigenza, aya ni amakosa akomeye cyane.
Aha ni ho abenshi batitwara neza, bigatuma ikibazo kirushaho gukomera. Uko urushaho kubaka umubano wihariye n’uwo muntu, ni ko amarangamutima agenda arushaho gukomera. Ni byiza gushyiraho imipaka. Niba ubona ukomeje kumukunda, gerageza kugabanya inshuro muvugana cyangwa igihe mumarana.
Tekereza ku gaciro k’ubucuti mufitanye
Inshuti ya nyayo ni impano ikomeye, biragoye kuzongera kubona inshuti magara imeze nk’iyo ushaka kwibuza kubera urukundo. Iyo rero umuntu yemeye gukurikira amarangamutima ye atitaye ku ngaruka bizatera, bishobora gusenya ubucuti yubatse imyaka myinshi.
Mbere yo kugira icyo ukora, ni ingenzi kwibaza ibibazo bikomeye: Ese byagenda gute inshuti yanjye ibimenye? Ese nakwemera gutakaza ubucuti bwacu kubera aya marangamutima?
Akenshi abantu bakurikira amarangamutima y’igihe gito nyuma bakisanga batakaje inshuti, amahoro y’umutima akabura, ndetse ntihabe hakiri ukwigirira icyizere.
Menya niba ari urukundo nyarwo cyangwa amarangamutima y’igihe gito
Hari igihe umuntu yibwira ko yakunze, nyamara ari uko uwo muntu amwitaho cyangwa akamwereka urukundo atari asanzwe abona ahandi. Kubera ko mumarana umwanya cyangwa ukamubona nk’umuntu mwiza, bishobora gutuma umutima wawe umwishimira cyane. Ariko ibyo si ko buri gihe biba ari urukundo rw’ukuri.
Ni byiza kwiha umwanya wo gutekereza neza aho guhita ufata umwanzuro ushingiye ku marangamutima y’ako kanya.
Irinde gutangira gushaka ibimenyetso by’uko na we agukunda
Iyo umuntu akunda undi mu ibanga, atangira kwibaza ati, “ese buriya arankunda nk’uko mukunda?” Atangira kwita cyane ku magambo amubwira, uburyo amureba cyangwa amwitaho.
Iki ni kimwe mu bintu bishobora guteza ibibazo bikomeye. Iyo umuntu atangiye gukina n’umuriro w’amarangamutima yihishe, bishobora kurangira habayeho guhemukirana cyangwa kubabazanya.
Nubwo uwo muntu yaba agaragaza ko akwiyumvamo, si ngombwa ngo buri gihe ukurikire icyo umutima wawe ushaka. Ugomba kuzirikana ko ari ngomwa ko ubwenge bugomba kuza mbere y’amarangamutima.
Shaka ibikorwa bituma uhuga
Iyo umuntu ahora atekereza umuntu umwe gusa, amarangamutima agenda arushaho gukomera. Ni yo mpamvu ari byiza gushaka ibikorwa bindi bituma uhuga, ugasa n’uwiyibagiza ayo marangamutima.
Gerageza guhura n’abandi bantu, gukora ibikorwa ukunda, cyangwa kwita ku nzozi zawe. Ibi bifasha umutima gutuza no kubasha kwikuramo ayo marangamutima. Akenshi ayo marangamutima agenda agabanuka iyo witaye ku buzima bwawe no ku bindi bigushimisha, ukiyibagiza ayo marangamutima.
Niba bikomeje kugorana, jya kure ye
Hari igihe amarangamutima aba akomeye ku buryo umuntu yumva adashobora kuyagenzura. Muri icyo gihe, gufata umwanzuro wo kujya kure ho gato, zi ubugwari cyangwa ubugome.
Ushobora gukora uko ushoboye ntimugire aho muhurira, ibikorwa mwahuriragamo ugasa n’ubaye ubihagaritse ho gato, kugira ngo ubashe gutuza no kongera gutekereza neza. Ibi bishobora kugufasha kurinda umutima wawe ndetse no kurinda ubucuti bwawe n’inshuti yawe magara.
Kugirira amarangamutima y’urukundo umukunzi w’inshuti yawe magara si icyaha, ariko amahitamo yawe ni yo y’ingenzi.
Kumva ukunze umuntu ntabwo bihita bikugira umuntu mubi, ngo ni uko uwo muntu akundana n’inshuti yawe, oya ni ibisanzwe rwose, umutima ukora ukwawo, ntabwo ujya ubanza ngo uguteguze mbere yo kugira uwo ukunda. Ariko icyo umuntu ahitamo gukora nyuma ni cyo cy’ingenzi.
Ubwenge, kwiyubaha no kubaha ubucuti ufitanye n’umuntu, ni byo bifasha umuntu gufata umwanzuro mwiza mu bihe nk’ibi. Hari igihe kwirengagiza amarangamutima biba ari bwo buryo bwiza bwo kurinda amahoro yawe n’ay’inshuti zawe. Mu rukundo, si ko buri gihe umuntu wese ukunze aba uwawe.
