Kibasumba
avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye gutera iyi ntambwe ari urukundo rwe ku
itangazamakuru n’umurava wo kuganira n’abantu.
Yabwiye
InyaRwanda ati: “Impamvu ni nyinshi. Harimo kuba nkunda itangazamakuru, kumva
narishobora no kugirirwa icyizere n’abarisanzwemo. Kuri njye ni ugukabya
inzozi, cyane ko menyereye kuganira n’abantu biciye mu busizi.”
Yatangiye
urugendo rwe mu itangazamakuru kuri Televiziyo Ishusho, ariko mbere yaho yari
yarakoze ikiganiro cye ku rubuga rwa YouTube yise 'Kubera iki?', cyamuhaye
amahirwe yo kugaragaza impano ye no kwiyubaka mu mwuga.
Kibasumba
azajya agaragara mu kiganiro ‘Itaho’ ahuriyemo na Peacemaker Pundit
ndetse na MC Bior. Ni ikiganiro kizibanda ku makuru y’imyidagaduro mu Rwanda no
hanze yarwo. Guhera ku wa Mbere, kugeza ku wa Gatanu.
Ati “Ikiganiro nzakora cyangwa se nzagaragaramo ni 'Itaho'. Kizibanda
ku myidagaduro muri rusange mu Rwanda no hanze yarwo. Abantu banjye bitege,
kuko nshoboye.”
Kibasumba
asanga itangazamakuru n’ubusizi bitandukanye ariko bifitanye isano mu buryo bwo
gutanga ubutumwa no kuganira n’abantu:
Akomeza agira ati “Itangazamakuru ni byo ni akazi, ubusizi ntibukiri impano gusa, bwabaye
umwuga kuko hari icyo bumara. Byose rero kuko mbikunda, ntibizasigana.”
“Byose
binsaba kuvuga kandi byose bikeneye urukundo rw’abantu, niyo mpamvu nta na kimwe
kizakuraho ikindi. Itangazamakuru rifite umwanya uhagije n’ubusizi
bufite umwanya uhagije. Byose bazabibona.”
Uyu
musizi uzi neza uko amagambo akora ku mutima w’abantu, yemeza ko gutangira
itangazamakuru ari uburyo bwo gukoresha impano ye mu buryo bufatika, agahuza
umwuga n’urukundo rwe ku busizi.
Byagaragaye
ko urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda rukomeje kwakira impano nshya, kandi
Kibasumba ari umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo guhuza impano n’umwuga
w’itangazamakuru mu buryo budasanzwe.
Kibasumba
Confiance ni umusizi ufite ibisigo birenga 12, harimo ibyo yiyandikiye
ndetse n’ibyo yafatanyije n’abandi. Yamenyekanye cyane mu bisigo nka Ndarushye,
Impano, Rukundo ndetse n’Impanuro, yafatanyije na Rumaga.

Umusizi
Kibasumba yinjiye mu itangazamakuru, aho azajya akora ikiganiro ‘Itaho’ kuri Ishusho Tv

Confiance
Kibasumba avuga ko gutangira itangazamakuru ari uburyo bwo gukoresha impano ye
mu buryo bufatika, no kuzamura impano ye y’ubusizi

Kuva mu myaka ine ishize, Kibasumba yashyize imbere gukora ibihangano by’ubusizi byinshi

Muri
Werurwe 2024, Kibasumba yahawe igihembo cy’umusizikazi mwiza w’umwaka mu Rwanda,
byari byateguwe n’Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga (Rwanda Performing Arts
Federation)

Kibasumba
ari kumwe na Peacemaker Pundit bazajya bahurira mu kiganiro kuri Ishusho Tv

MC Bior usanzwe acuranga mu bitaramo bibera muri Kigali Universe, agiye gutangira kugaragara kuri Ishusho Tv

KANDA HANO UREBE IGISIGO ‘SINGIKUNZE UKUNDI’ CY’UMUSIZI KIBASUMBA
