Mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Sarah
yavuze ko nyuma y’imyaka itanu amaze ari muri sinema, yishimira kuba atari
umukinnyi gusa, ahubwo ubu atangiye no gutegura filime ze ubwe, akaba
yarabashije kwinjira mu mwuga wa Producer.
Yagize ati: “Mu myaka itanu ishize,
ubu nanjye aho ngeze ni ku rwego
Sarah Kampi yavuze ko icyatumye
afata icyemezo cyo gukora filime ye bwite ari inyota yo kugerageza ubushobozi
bwe no gukurikira inzozi ze, nubwo yari amaze kumenyekana muri filime z’abandi,
harimo n’izo yakinnye muri “Impanga Series” ya Bahavu Jeannette.
Ati: "Ndishimye cyane. Ntabwo
nabasha kuvuga neza ibyishimo mfite, kuko
Filime “Toxic” igaruka ku mibanire
y’abantu, cyane cyane ku rukundo rujyanye no guhozanya ku nkeke, kandi Sarah
avuga ko ari imwe mu mishinga yishimira cyane kuva yinjiye muri sinema.
Ubu ni uburyo Sarah Kampire yagaragaje
ko atari umukinnyi w’umwuga gusa, ahubwo ashaka no gukoresha impano ye mu buryo
burambye.
Yavuze ko gukina filime ari impano
yamumenyereye akiri muto, bituma yiyemeza kutayihisha. Ari nayo mpamvu ubu
yiyemeje gukora filime ye bwite.
Aragira ati: "Buri wese iyo ari
gukora aba afite intego zo kuzagera igihe akikorera. Nawe uba urikumva ufite
inzozi zo kuzikorera, rero nanjye nakinaga muri filime za Bahavu, ariko igihe
kimwe cyageze mbona ubushobozi, rero ndavuga nti reka nanjye ntangire nkore
filime yanjye."
Sarah yinjiye muri sinema mu 2020
atangirira muri “Impanga Series”, aho yabashije kumenyekana no gukorana
n’abakinnyi bafite amazina akomeye mu Rwanda.
Nyuma yaho, yakomeje kugaragara mu
zindi filime nka “Bad Choice”, “Isi Dutuye”, “My Father In Law” ndetse na
“Hidden Series”, agaragaza impinduka mu mikinire ye no kwagura impano.
Filime “Toxic” ikurikirana inkuru y’umukobwa witwa Evie ukundana n’umusore Walein, ariko uwo musore afite umugambi wo kwihimura kuri se wa Evie atabizi, bikaba bizanye amatsiko menshi ku bakunzi ba sinema.

Umwaka wa 2026 watangiye neza kuri Sarah Kampi, wamamaye nka Micky muri Impanga Series, ubwo yashyiraga hanze filime ye ya mbere yise “Toxic”. Nyuma y’imyaka itanu amaze akina muri sinema, ubu ntakiri umukinnyi gusa, ahubwo ni Producer, agaragaza ko inzozi ze zo gukora filime ze bwite zatangiye kugerwaho

Filime “Toxic” ya Sarah igaruka ku rukundo n’imibanire y’abantu, cyane cyane ku guhozanya ku nkeke.
Sarah avuga ko gushyira hanze iyi filime ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe
rwa Cinema, kuko yagaragaje ko ashoboye gukora filime ye bwite atari umukinnyi
gusa
Sarah yinjiye mu ruganda rwa
sinema mu 2020 atangira muri Impanga Series, aho yamenyekanye ku buryo bwihuse.
Nyuma yaho yakomeje kugaragara mu zindi filime nka Bad Choice, Isi Dutuye, My
Father In Law na Hidden Series, agaragaza ko impano ye yo gukina ikura buri
munsi

Filime “Toxic” ikurikirana inkuru
y’umukobwa Evie ukundana n’umusore Walein, ariko uwo musore afite umugambi wo
kwihimura kuri se wa Evie atabizi
Sarah Kampire yasobanuye ko imyaka
itanu ishize ari Cinema yamuhaye icyizere cy’uko ashobora kuba Producer yisunze
ubushobozi bwe mu gukina no guhuza abantu
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE SARAH WINJIYE MU CYICIRO CYA ‘PRODUCER’
KANDA HANO UBASHE KUREBA FILIME ‘TOXIC’YA SARA WAMAMAYE NKA MICKY
