Naje muri Rayon Sports kugira ngo dutware ibikombe - Bayisenge Emery

Imikino - 26/07/2025 10:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Naje muri Rayon Sports kugira ngo dutware ibikombe - Bayisenge Emery

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Bayisenge Emery, yatangaje ko yahisemo kwinjira muri Rayon Sports agamije gufasha iyi kipe gutwara ibikombe no kongera kubaka izina rye nk’umukinnyi ukomeye mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe mu cyumweru gishize, aho yemeza ko yizeye kugira uruhare rukomeye mu rugamba ikipe ye yitezeho gutsinda.

Rayon Sports yasoreje ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ya 2024/25, inyuma ya APR FC yatwaye igikombe. Bayisenge avuga ko yifuza kugera ku bindi bihe byiza nk'ibyo yabonye ubwo yakiniraga APR.

Yagize ati: “Buri mukinnyi wese ahora arota gutwara ibikombe no gusiga amateka meza mu ikipe akinira. Nabigezeho ndi muri APR, none ubu intego yanjye ni ukugera kuri ibyo na Rayon Sports.”

Rayon Sports yatangiye imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2025/26 kuva ku wa 1 Nyakanga 2025, aho abakinnyi bari gukora imyitozo kabiri ku munsi. Uretse Shampiyona, iyi kipe initegura imikino ya CAF Confederation Cup.

Bayisenge yongeyego ati: “Iyi ni inshuro nziza yo kongera kwiyubaka no gukina ku rwego rwo hejuru. Ndumva meze neza, mfite imbaraga, kandi niteguye guhatana.”

Bayisenge Emery yatangiye gukina ruhago mu Isonga FC mbere yo kwerekeza muri APR FC. Nyuma yaho yakiniye andi makipe akomeye arimo Gor Mahia (Kenya), AS Kigali, KAC de Kénitra (Maroc), USM Alger (Algeria), Gasogi United ndetse na Saif Sporting Club yo muri Bangladesh.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...