Iki
gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, cyateweguwe n’Abanyarwanda
baba muri Indiana, kikaba cyari kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki
nyarwanda baba mu bice bitandukanye by’Amerika.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, TMC yavuze ko kuba yarataramanye na Ruti Joel
byari bifite n’indi ntego yo kumwakira nk’umushyitsi wari ugeze aho atuye.
Yagize
ati: “Ruti Joel yaje muri Leta ntuyemo ya Indiana, rero gutaramana nawe muri iki
gitaramo byari no mu murongo wo kwakira umushyitsi.”
Nubwo
iki gitaramo cyagenze neza ku baririmbyi n’abacyitabiriye, cyavuzweho cyane ku
mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko Bad Rama, umaze iminsi yibasira ubuyobozi bw’u
Rwanda, yangiwe kucyinjiramo.
Mu
mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama yumvikana agaragaza
uburakari, avuga ko yasohowe muri iki gitaramo nk’igisambo.
Ati:
“Hari igitaramo cya Ruti Joel, ndakibona nk’abandi nkora urugendo runini ngo
mpagere… ndahageze ibibaye urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umuntu
ampamagarije nk’igisambo?”
Amakuru
avuga ko Bad Rama yari yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n’abashinzwe umutekano
we, ariko abari bashinzwe kwakira abinjira bamubwiye ko atemerewe kwinjira.
Umunyamakuru
Richard Irakoze ukorera Rwanda Abroad, yavuze ko Bad Rama akigera ku muryango
w’aho igitaramo cyabereye, abari bashinzwe umutekano bahise bamenya uwo ari we,
bahita bamusubiza inyuma.
Ati:
“Bad Rama akigera ku muryango, abashinzwe kugenzura abinjira bahise bamenya ko
ari we, bahita bamubwira ko badashobora kumwemerera kwinjira. Si ukumwangira kwinjira gusa, ahubwo banamubwiye 'sohoka, wowe ntabwo wemerewe gukandahira hano, bitewe n'amagambo yawe, ndetse n'ibyo wavuze, ntabwo wemerewe kuza ahantu nk'aha.'"
Bad
Rama we yavuze ko yasohowe n’abantu bagera ku munani, bityo ntiyabasha kureba
iki gitaramo. Yageze muri iki gitaramo kigana ku musozo, ndetse yari yambaye nk'umusitari utambirije imikufi myinshi. Abasore bari bamurinze bari bambaye imyenda yanditseho 'Security'.
Uyu
mugabo washinze The Mane yavuze ko kugira ngo agere muri iki gitaramo
byamusabye gukora urugendo rurerure anyuze mu mijyi irimo Phoenix,
Denver na Michigan mbere yo kugera muri Indiana, ariko birangira atabashije
kwinjira.
Mu
butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Ruti Joel yanditse ku byabaye

Igitaramo
cya Ruti Joel cyavuzweho cyane nyuma y’uko Bad Rama yangiwe kucyinjiramo
Bad
Rama yavuze ko yasohowe muri iki gitaramo nk’igisambo, ibintu byakuruye impaka
ku mbuga nkoranyambaga

