Uyu muhanzi umaze imyaka myinshi mu
muziki nyarwanda, yagaragaje ko yishimiye kuba yaragizwe umwe mu bagize uruhare
mu mukino watambutse mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 22, byabereye mu
Kinigi mu Karere ka Musanze.
Uyu mukino wari ugamije kugeza ku
bitabiriye uyu muhango ubutumwa bugaruka ku rugendo rw’u Rwanda mu kubungabunga
ibidukikije, kurinda ingagi zo mu Birunga no guteza imbere ubukerarugendo
bushingiye ku bidukikije.
Wari umwihariko wo kugeza ubu
butumwa mu buryo bw’ubuhanzi, aho indirimbo, imivugo n’imvugo by’abakinnyi
byahurijwe hamwe mu gutuma abari bateraniye mu Kinigi basobanukirwa neza aho u
Rwanda rugeze.
Muri uyu mukino hagaragayemo
abahanzi n’abakora umuziki batandukanye barimo Bushali, Kenny Sol, Marina, Teta
Diana, Makanyaga Abdul na Peace Jolis. Buri umwe yari afite uruhare mu gutanga
ubutumwa bwihariye, ariko bose bahurizaga ku ngingo imwe: akamaro ko kurengera
ibidukikije.
Mu kiganiro na InyaRwanda,
Makanyaga Abdul yavuze ko kuba yaragize uruhare muri uyu mukino
byamushimishije, kuko na we asanzwe abona ko ibidukikije ari ingenzi ku buzima
bwa buri wese.
Yavuze ko ubutumwa bw’uyu muhango
butareba abantu bamwe gusa, ahubwo bugomba kugera kuri buri wese, yaba umwana,
umukuru cyangwa umusaza.
Ati: “Uyu muhango ni umuhango
wereka buri wese, yaba umwana, yaba umukuru, yaba umusaza, ko ibidukikije
bidufiteho akamaro tugomba kubibungabunga kugira ngo na byo bitugirire akamaro.
Ubifashe nabi, nta cyo byakumarira na byo.
Uyu mukino wateguwe na Malaika
Uwamahoro afatanyije na Nyambo Masara. Makanyaga Abdul avuga ko ubwo
yatekerezwagaho nk’umwe mu bagombaga kugira uruhare muri wo, yumvise ko
adakwiye kubura.
Yasobanuye ko kwemera kugira
uruhare muri uyu mukino byari no guha agaciro ubutumwa wari ugamije kugeza ku
bantu.
Ati: “Nagombaga kubyakira. Kuko
nanjye ndi mu bashimishijwe n’ibidukikije. Kandi n’undi wese wabonye muri uriya
mukino ashimishijwe n’ibidukikije, tugomba kubyitaho, tukabibungabunga uko
bikwiye.”
Makanyaga yavuze ko ubutumwa bwo
kubungabunga ibidukikije budakwiye kuguma mu magambo gusa, ahubwo ko buri wese
akwiye kugira icyo abikoraho.
Ati: “Icyo batubwira cyose
twagikora kugira ngo tubungabunge ibidukikije, ari mu mukino, tugomba
kubungabunga ibidukikije.”
Kuri Makanyaga, kuba ubutumwa
nk’ubu bwarashyizwe mu mukino w’ubuhanzi byatumye bugera ku bantu mu buryo
bworoshye kandi bushimishije, cyane ko abahanzi n’abakinnyi bari bafite
inshingano yo kwerekana ko kurengera ibidukikije atari inshingano z’umuntu umwe
cyangwa urwego rumwe.
Uyu mukino wabaye kimwe mu byagaragaje ubutumwa bw’ingenzi bw’umuhango wa Kwita Izina, aho u Rwanda rwongeye kwerekana ko kubungabunga ibidukikije, kurinda ingagi no guteza imbere ubukerarugendo ari urugendo rusaba uruhare rwa buri wese.

Makanyaga Abdul yavuze ko yagombaga
kugira uruhare mu mukino wagaragajwe muri #KwitaIzina21, kuko na we ashyigikiye
ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije no kurinda ingagi zo mu Birunga
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAKANYAGA ABDUL
