Nacumuye Iki?: Umurizabageni Nadia yakoze igisigo gihumuriza abakobwa batinze gushaka

Imyidagaduro - 30/01/2026 9:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Nacumuye Iki?: Umurizabageni Nadia yakoze igisigo gihumuriza abakobwa batinze gushaka

Umusizi Umurerwa Uwimbabazi Nadia uzwi cyane ku izina ry’umwuga rya "Umurizabageni Nadia", yashyize ahagaragara igisigo gishya yise “Nacumuye Iki?”, kigamije guhumuriza no gutera imbaraga abakobwa batinze kubona abagabo, bidatewe n’ubushake bwabo.

Iki gisigo kigaruka ku bitekerezo n’amarangamutima akunze kugaragara ku bakobwa bumva baratinze gushaka, bakibaza impamvu bibabaho, bamwe bakibaza niba hari icyaha bakoze imbere y’Imana. Nadia agaragaza ko hari abibaza impamvu basenga kandi bagakomeza gutegereza, bikabatera kwiheba no kwibaza byinshi ku buzima bwabo.

Muri iki gisigo, Umurizabageni Nadia agaruka no ku gitutu abakobwa nk’abo bashobora guhura na cyo mu muryango no mu mibanire n’abandi, cyane cyane iyo babona bagenzi babo bashyingirwa, babyara, mu gihe bo bakiri mu rugo iwabo. Ibi byose bigaragazwa nk’ibishobora gutera agahinda gakabije n’ibitekerezo biremereye, bigatuma umuntu yibaza byinshi ku gaciro ke no ku rukundo rw’Imana.

Avuga ku gisigo cye, Umurizabageni Nadia yagize ati: “Ni amagambo y’umukobwa w’imyaka igenda ishira, akumva yifuza urukundo n’urugo nk’abandi, ariko ntabibone. Iyo abonye bagenzi be bashyingirwa, bigatuma yiyumva nk’uwasigaye inyuma, akibaza impamvu.”

Igisigo “Nacumuye Iki?” cyasohotse ku wa 30 Mutarama 2026, kikaba cyitezweho guhumuriza abakobwa benshi bumva baracitse intege, bakibaza niba hari icyaha bakoze, nyamara nta ruhare babigizemo.

Umurizabageni Nadia asanzwe azwi cyane mu gusohora abageni ku munsi w’ubukwe bwabo, aho avuga ibisigo n’imivugo ituma uwo munsi uba uw’amarangamutima akomeye. Ni ho izina Umurizabageni ryaturutse, bitewe n’ubuhanga bwe mu kuvuga amagambo yinjira mu mitima.

Ibihangano bye byibanda cyane ku guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu busizi, by’umwihariko bigashyira imbere ubutumwa bwubaka, buhumuriza kandi butanga icyizere.

Avuga ko yifuza gukomeza gukora ibihangano bifasha abantu kudacika intege, bikabibutsa ko nubwo inzira z’abantu zishobora kugorana, iz’Imana zo ziba nyinshi kandi nziza, kandi ko buri wese aba afite igihe cye n’umugambi wihariye.

Uyu musizikazi azwi no ku bindi bisigo birimo “Wisanza Ibyo Usanze,” “Data Nzira Iki?”, “Unziza Iki Ma?”, “Macibiri,” “Kibondo,” “Icupa” n’ibindi byinshi byakunzwe n’abatari bake.

Umusizikazi Nadia azwi mu bisigo bitandukanye birimo “Wisanza Ibyo Usanze”, "Icupa" n'ibindi

Umurizabageni Nadia yakoze mu nganzo ahumuriza abakobwa batinze gushaka abagabo

REBA IGISIGO GISHYA "NACUMUYE IKI" CY'UMURIZABAGENI NADIA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...