Nabyifuje kenshi ntibyakunda –Alex Dusabe yerekeje mu Bubiligi afite amashimwe

Imyidagaduro - 02/04/2026 8:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Nabyifuje kenshi ntibyakunda –Alex Dusabe yerekeje mu Bubiligi afite amashimwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yerekeje i Bruxelles mu Bubiligi ari kumwe n’umugore we Ingabire Carine, aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri iki gihugu, mu gitaramo yise ‘Umuyoboro 25 Live Concert’.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026, kikaba kiri muri gahunda yo kwizihiza imyaka 25 amaze mu murimo w’ivugabutumwa abinyujije mu muziki.

Dusabe yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026, agaragaza ibyishimo n’ishimwe, cyane ko ari inzozi yari amaze igihe kinini arota ariko ntizigere zisohora.

Ati: “Igihe cyari iki, iyo igihe kigeze gahunda iraba, bifashe igihe kinini koko nagiye mbyifuza kenshi ariko ntibikunde, ariko igihe cyari iki."

Iki gitaramo azagihuriramo n’abandi bahanzi barimo Tracy Agasaro n’umugabo we René Patrick, bazafatanya gushimisha abazacyitabira. Kwinjira bizaba ari Amayero 25€ mu myanya isanzwe ndetse na 50€ mu myanya y’icyubahiro.

Uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo gikurikiye icyo yakoze mu 2025 muri Camp Kigali, cyagenze neza kikaba cyaramwongereye icyizere cyo gukomeza kwagura ivugabutumwa rye no kurigeza no ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Kiriya gitaramo cyagenze neza, kandi urabona ko bibaye ibindi byiza bijyanye n'iki gitaramo ngiye gukorera mu Bubiligi. Buriya iyo utaramye muri buriya buryo ukababwira ko Yesu akiza mu by'ukuri biba byagenze neza rwose. Icyo bibaye n'uko ubu ngiye mu Bubiligi gutaramira mu bihugu by'amahanga, kandi hari n'ibindi biri imbere.

Dusabe agaragaza ko imyaka 25 amaze mu muziki atayifata nk’impanuka, ahubwo ayihuza n’intego yihaye yo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ati: “Byose biva ku ntego n’ubwami bwo mu mitima twamamaza. Ni ubwami buruta ubundi bwose, kandi turabwishimira. Tuzakomeza kubukorera uko Imana izabidufashamo.”

Nubwo amaze igihe kinini mu muziki, Dusabe yemera ko kuba atari yarigeze akorera igitaramo nk’iki mbere, byaterwaga n’uko igihe cyabyo kitari cyagera.

Ati: “Imyaka 25 irashize ariko sinari narigeze mbasha gukora igitaramo nk’iki. Si uko ntabyifuzaga, ahubwo igihe cyabyo nticyari cyagera.”

Kuri ubu, uyu muhanzi yerekeje mu Bubiligi afite icyizere n’ishimwe, ategereje guhura n’abakunzi be baba mu mahanga, mu gitaramo kizaba ari ikimenyetso cy’urugendo rurerure amaze gukora mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nabyifuje kenshi ntibyakunda – Alexis Dusabe yerekeje mu Bubiligi mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki

Alexis Dusabe agiye gutaramira i Bruxelles ku nshuro ya mbere, aho azifatanya na Tracy Agasaro na René Patrick mu gitaramo ‘Umuyoboro 25 Live Concert’

 
Nyuma y’igitaramo cya Camp Kigali cyagenze neza, Alexis Dusabe yerekeje mu Bubiligi gukomereza ibirori by’imyaka 25 amaze mu ivugabutumwa rinyuze mu muziki

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO YA ALEX DUSABE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...