Nabonye ubutumwa bwa King James mpita mvuga nti ndatashye - Uko Manick Yani yagarutse mu Rwanda

Imyidagaduro - 08/07/2026 12:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Nabonye ubutumwa bwa King James mpita mvuga nti ndatashye - Uko Manick Yani yagarutse mu Rwanda

Nyuma y'umwaka n'igice yiga Ikoranabuhanga (IT) mu Bushinwa, Manick Yani yavuze ko ubutumwa bwa King James bwamufashije gufata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda no kongera gukora umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Manick yavuze ko kuba yari yarahagaritse umuziki atari icyemezo cyoroshye yari yarafashe, ariko yemeza ko cyaturutse ku masezerano yari yaragiranye n'ababyeyi be.

Yagize ati: "Nari narasezeranyije umuryango wanjye ko nzakomeza kwiga kuko na bo babyizereramo cyane. Ariko mu gukora "Akayobe", bari batangiye kubona ko umuziki ushobora kuzaruta n'ibindi, ariko nagombaga kubahiriza isezerano nari narabahaye."

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukora indirimbo yakunzwe, yabonye nta mpinduka zifatika yari imuzaniye uretse kuba abantu benshi batangiye kumumenya. Ibyo byatumye afata umwanzuro wo gukomeza amasomo nk'uko yari yarabisezeranyije ababyeyi be.

Manick yavuze kandi ko igihe yari mu Bushinwa yakurikiranaga uko umuziki nyarwanda wagendaga utera imbere, akabona bamwe mu bahanzi barikurwego rumwe barimo Chiboo na Diez Dola bakomeza gutera imbere umunsi k’uwundi, ibintu byatumaga yibaza niba ari ahantu hanyaho.

Yagize ati: "Nari maze iminsi mbona ibyo ndimo atari byo byanjye. Maze kubona ubutumwa bwa King James, nahise mvuga nti 'ndatashye'."

Uyu muhanzi yashimiye King James, avuga ko yamubaye hafi kuva akiri mu Bushinwa ndetse n'ubu akomeje kumutera inkunga mu rugendo rwe rwa muzika, haba mu ndirimbo bakoranye no mu bindi bikorwa.

Manick Yani yatangaje kandi ko ari gutegura gusohora indirimbo nshya mbere y'ibitaramo bibiri bya King James biteganyijwe mu ntangiriro za Kanama 2026. Igitaramo cya mbere kizaba ku wa 1 Kanama 2026, mu gihe icya kabiri giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2026.

Manick Yani yatangaje ko ari mu myiteguro yogusohora indirimbo nshya 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...