Nabonye duhuje icyerekezo - Tessy ku rukundo rwe n'umuraperi Shizzo bitegura kurushinga –VIDEO

Imyidagaduro - 30/06/2025 9:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Nabonye duhuje icyerekezo - Tessy ku rukundo rwe n'umuraperi Shizzo bitegura kurushinga –VIDEO

Urukundo ni ururabo rutura mu mutima w’Imana, rukaza rutonze mu buzima bw’abantu babiri batoranyirijwe kuba umwe. Ibi ni byo byuzuye mu buhamya bwuje amarangamutima bwa Kayitesi Yvonne uzwi cyane nka Tessy, umunyamakuru n’umushyushyarugamba ukunzwe mu myidagaduro nyarwanda, wemeje iby’urukundo rwe n’umuraperi Shizzo Afro Papi.

Ku wa 15 Kamena 2025, muri wa mujyi w’amateka n’amasaro, Dubai, ni ho uyu mukobwa yambitswe impeta y’urukundo n’umusore yamaze kumva nk’igice cya kabiri cy’umutima we.

Ibirori byabereye mu mujyo w’ibanga ryuje ubwuzu n’urukundo, ahari inshuti za hafi barimo Bwiza, Manzi, Nyambo, Roxy n’abandi batashye bashimishijwe no guherekeza urugendo rw’aba bombi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tessy yavuze ko uru rukundo rumaze umwaka, rukaba rwubatse ku nkingi z’ukuri, icyizere n’icyerekezo kimwe. Ati: “Ikintu cya mbere ni uko ankunda. Icya kabiri ni uko duhuje icyerekezo kimwe, icyo dushaka kugeraho ni kimwe. Hari ukuba akunda, hari ukuba ari umukozi, kandi mu bantu batabizi, mubimenye: Shizzo arasenga, akunda Imana, n’ubwo uko umuzi atari ko ameze imbere mu mutima we.”

Tessy atangaza ko ahamya ko Imana ari yo yabahuje, ndetse n’indirimbo Shizzo yakoranye na Ariel Wayz igasohoka izina rye ririmo, byamweretse ko hari imiyoboro itagaragarira amaso. Ati: “Mu basore bose impamvu namuhisemo ni uko ankunda nanjye nkaba mukunda, kandi Imana ikaba ari yo yaduhuje.”

Yari azi ko azambikwa impeta, ariko uburyo byagenze byamurenze. Yari yiteguye ikanzu y’umutuku, ariko uko Shizzo yateguye igikorwa byamweretse ko hari urukundo rufite gahunda n’agaciro gakomeye.

Ati: “Ntabwo nari nagiye gutembera, nari mbizi ko atera ivi nzi n’umwenda nzambara, ariko sinari nzi igihe bibera. Nari nzi ko ni nambara ikanzu y’umutuku ari bwo bizaba, ariko siko byagenze.”

Uyu munyamakuru yavuze ko impeta yambitswe ayifata nk’ikimenyetso cy’urukundo rufite ishingiro, ruvuga “ndaguhisemo” mu mvugo idakeneye amagambo menshi. Yanashimye abajyanye i Dubai bose, ko nta n’umwe yishyuye itike, ibintu yise urugero rw’urukundo rw’umuryango.

Mu gihe imitima y’aba bombi ikomeje gusabana, Tessy yemeje ko ubukwe buri hafi, gusa ibikurikira byose biratwikiriwe n’amasengesho, kuko avuga ko igihe cyose Imana iri hagati y’abantu, byose bigenda uko bikwiye. Ati “Ibyiza biri imbere. Ubukwe ni vuba, kubera Imana. Igihe ni cyo kigena.”

Tessy avuga ko we na Shizzo, urugendo rw’urukundo rwabo rwubakiye ku nshingano, ku mico myiza no ku cyerekezo kimwe. Avuga ko urumuri rw’urukundo rwabo rubona umwanya mu mitima ya benshi, kuko basigaye bameze nk’umuvugo ugezweho mu nzu y’amateka y’abakundanye mu kuri.


Tessy, yatangaje ko yemeye kuzabana ubuzima bwe bwose n'umuraperi Shizzo Afro Papi ahanini biturutse mu kuba yarasanze ari umuntu bahuje icyerekezo kimwe


Tessy yavuze ko n'ubwo yari azi neza ko hazabaho umuhango wo kwambikwa impeta, ariko yatunguwe n'uburyo byari biteguye 


Tessy asobanura ko guhura kwe na Shizzo byagizwemo uruhare n'Imana, kandi ko bitegura kurushinga

Bwiza yashyigikiye urugendo rw'urukundo rwa Tessy n'umuraperi Shizzo wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Waki Waki'

Nyambo Jessica, umukinnyi wa filime yari i Dubai mu birori Tessy yambikiwemo impeta, ku wa 15 Kamena 2025


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA TESSY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...