Nkurunziza wabaye umwe mu Ngabo za RPA
600 zari mu nyubako ya CND Conseil National pour le Développement, yemeza ko
iyi ndirimbo yayihimbye mu buryo bwihariye, bushingiye ku byiyumvo bikomeye
yari afite mu gihe urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’urwo kubohora Igihugu
rwari mu mahina.
Indirimbo
yavutse ku ishusho y’intsinzi
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuri
uyu wa Gatatu, tariki 25 Kamena 2025, ubwo yari kumwe n’Itorero Inyamibwa
n’Itorero Ishyaka ry’Intore basura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo
guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Maji Maji yavuze ko yatekereje iyi
ndirimbo ku itariki 16 Mata 1994, ubwo yari ku musozi wa Rebero, aho urugamba
rwari rwegereje intsinzi.
Yagize ati: "Nayitekereje turwana.
Abatugezeho ba mbere binjiriye hari hafi ya RDB batugezeho saa cyenda n'igice
maze gufata ishusho y'uko batugezeho, n'uko tugabanye
icyandiko cy'imirwano nahise mbona ishusho
Icyo gihe, ntabwo yabonye umwanya wo
guhita ayandika, ariko igitekerezo cyayo cyamuherekeje kugeza igihe yari ageze
i Rutongo nyuma y’uko bamurashe, aho yafashe urupapuro yari yaranditseho izina
‘Maji Maji’ yandikaho ibitero by’iyo ndirimbo.
Kuki
yayise ‘Maji Maji’?
Yagize ati: “Maji Maji ni intwaro ubasha
kwirukankana, kuko hari izindi ntwaro utabasha kugendana. Iyo ndirimbo nyita
ibirari byo gusoza urugamba, ikubiyemo amateka y’igitero cya nyuma cyo kubohora
igihugu.”
Maji Maji yavuze ko ‘122 gun’ yaririmbye
muri iyo ndirimbo ari imbunda irasa mu birometero bitatu, ikaba itandukanye
cyane n’izikoreshwa n’umusirikare ku rugamba rwa hafi. Aha yashakaga kugaragaza
urugamba rwa nyuma rufata Igihugu nk’iryo shyaka ry’intsinzi.
Uko
iyi ndirimbo yakwirakwijwe
Mu 1995, ubwo yari mu Kamira, yatangiye kwigisha
abandi basirikare iyi ndirimbo, barayimenya. Yaje kuyifatira amajwi mu buryo
bw’umwuga mu 2003, ari bwo yasohokaga ku mugaragaro.
Maji
Maji yishimira ko agiye gutaramana n’‘abuzukuru be’
Uyu muhanzi umaze imyaka 31 mu buhanzi,
ari no kwitegura kuririmba mu gitaramo “Urw’intwari” kizabera muri Kigali
Convention Center ku wa 3 Nyakanga 2025, aho azahurira n’Itorero Ishyaka
ry’Intore n’Itorero Inyamibwa.
Ati “Ubu ikintu gishimishije ni uko
ngiye gutaramana n’abazukuru mu gitaramo ‘Urw’intwari’ nagizemo uruhare mu
rugamba rwo kubohora Igihugu. Mfiteho umutima mu kubaka igihugu,”
Maji Maji yishimira kuba ari muzima, nyuma
yo kunyura mu bihe bikomeye, agira ati: “Mbishimira Imana kuko narimo (mu Ngabo
za RPA 600), kandi uyu munsi nkaba ndi muzima ndeba ibyiza by’Igihugu.”
Yanyuze
ku rugamba rutari rumwe
Nkurunziza yageze muri CND tariki 28
Ukuboza 1993, akomeza urugamba kugeza 17 Mata 1994. Nyuma yoherejwe ku Gisenyi,
aho yakomereje urugamba rutari rworoshye, kugeza rurangiye.
Nkurunziza yavuze ko imyaka 31 ishize u
Rwanda rwibohoye ayibara nk’aho 99% ari ibyishimo, ariko hari na 1%
y’ibidashimishije.
Uyu mugabo wasezerewe mu gisirikare muri
Kamena 2016, akomeza ibikorwa by’ubuhanzi, yemeza ko indirimbo ye ‘Maji Maji’
ari umwihariko w’ubuzima bwe, n’ikirango cy’amateka y’u Rwanda. Yemeza ko n’ubwo
urugamba rwarangiye, ariko urugendo rwo kuririmba no kwigisha amateka
rurakomeje.
Nkurunziza yatangaje ko yahimbye indirimbo
Maji Maji nyuma yo kubona ishusho y’itsinzi y’urugamba ubwo bari muri CND,
bakabona n’izindi ngabo zabahaye imbaraga
Nkurunziza asobanura ko indirimbo ‘Maji Maji’ yatangiye kuyitekerezaho ari muri CND, ayisoreza ku Mukamira kugeza ubwo mu 2003 yahisemo kuyishyira hanze