Nabonaga ishusho y’intsinzi - Nkurunziza ku ndirimbo ‘Maji Maji’ yahimbye ari mu Ngabo za RPA 600 zari muri CND

Imyidagaduro - 26/06/2025 7:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Nabonaga ishusho y’intsinzi - Nkurunziza ku ndirimbo ‘Maji Maji’ yahimbye ari mu Ngabo za RPA 600 zari muri CND

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 31 rumaze rwibohoye, umwe mu bahanzi baririmbiye urugamba ni Nkurunziza Pierre Damien uzwi cyane nka Maji Maji- yagarutse ku isoko y’indirimbo yamwitiriwe, ‘Maji Maji’, yabaye nk’ikirango cy’amateka y’u Rwanda.

Nkurunziza wabaye umwe mu Ngabo za RPA 600 zari mu nyubako ya CND Conseil National pour le Développement, yemeza ko iyi ndirimbo yayihimbye mu buryo bwihariye, bushingiye ku byiyumvo bikomeye yari afite mu gihe urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’urwo kubohora Igihugu rwari mu mahina.

Indirimbo yavutse ku ishusho y’intsinzi

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Kamena 2025, ubwo yari kumwe n’Itorero Inyamibwa n’Itorero Ishyaka ry’Intore basura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Maji Maji yavuze ko yatekereje iyi ndirimbo ku itariki 16 Mata 1994, ubwo yari ku musozi wa Rebero, aho urugamba rwari rwegereje intsinzi.

Yagize ati: "Nayitekereje turwana. Abatugezeho ba mbere binjiriye hari hafi ya RDB batugezeho saa cyenda n'igice maze gufata ishusho y'uko batugezeho, n'uko tugabanye icyandiko cy'imirwano nahise mbona ishusho yo kurangiza gufata igihugu."

Icyo gihe, ntabwo yabonye umwanya wo guhita ayandika, ariko igitekerezo cyayo cyamuherekeje kugeza igihe yari ageze i Rutongo nyuma y’uko bamurashe, aho yafashe urupapuro yari yaranditseho izina ‘Maji Maji’ yandikaho ibitero by’iyo ndirimbo.

Kuki yayise ‘Maji Maji’?

Yagize ati: “Maji Maji ni intwaro ubasha kwirukankana, kuko hari izindi ntwaro utabasha kugendana. Iyo ndirimbo nyita ibirari byo gusoza urugamba, ikubiyemo amateka y’igitero cya nyuma cyo kubohora igihugu.”

Maji Maji yavuze ko ‘122 gun’ yaririmbye muri iyo ndirimbo ari imbunda irasa mu birometero bitatu, ikaba itandukanye cyane n’izikoreshwa n’umusirikare ku rugamba rwa hafi. Aha yashakaga kugaragaza urugamba rwa nyuma rufata Igihugu nk’iryo shyaka ry’intsinzi.

Uko iyi ndirimbo yakwirakwijwe

Mu 1995, ubwo yari mu Kamira, yatangiye kwigisha abandi basirikare iyi ndirimbo, barayimenya. Yaje kuyifatira amajwi mu buryo bw’umwuga mu 2003, ari bwo yasohokaga ku mugaragaro. Uyu munsi ni imwe mu ndirimbo zifite igisobanuro cyimbitse mu mateka y’u Rwanda, ndetse icurangwa kenshi cyane cyane mu bihe byo kwibohora.

Maji Maji yishimira ko agiye gutaramana n’‘abuzukuru be’

Uyu muhanzi umaze imyaka 31 mu buhanzi, ari no kwitegura kuririmba mu gitaramo “Urw’intwari” kizabera muri Kigali Convention Center ku wa 3 Nyakanga 2025, aho azahurira n’Itorero Ishyaka ry’Intore n’Itorero Inyamibwa.

Ati “Ubu ikintu gishimishije ni uko ngiye gutaramana n’abazukuru mu gitaramo ‘Urw’intwari’ nagizemo uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Mfiteho umutima mu kubaka igihugu,”

Maji Maji yishimira kuba ari muzima, nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye, agira ati: “Mbishimira Imana kuko narimo (mu Ngabo za RPA 600), kandi uyu munsi nkaba ndi muzima ndeba ibyiza by’Igihugu.”

Yanyuze ku rugamba rutari rumwe

Nkurunziza yageze muri CND tariki 28 Ukuboza 1993, akomeza urugamba kugeza 17 Mata 1994. Nyuma yoherejwe ku Gisenyi, aho yakomereje urugamba rutari rworoshye, kugeza rurangiye.

Nkurunziza yavuze ko imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye ayibara nk’aho 99% ari ibyishimo, ariko hari na 1% y’ibidashimishije. Ati “Reba uko aya mazu angana ari urwibutso rw'abari mu butaka, hanyuma ukabona ikintu gipfa waragize urwo ruhare, iyo hari ikibaye. Ujya ubona rimwe na rimwe nk'iyo bafashe abantu banyweye urumogi, ntabwo biri mu byishimo byacu.”

Uyu mugabo wasezerewe mu gisirikare muri Kamena 2016, akomeza ibikorwa by’ubuhanzi, yemeza ko indirimbo ye ‘Maji Maji’ ari umwihariko w’ubuzima bwe, n’ikirango cy’amateka y’u Rwanda. Yemeza ko n’ubwo urugamba rwarangiye, ariko urugendo rwo kuririmba no kwigisha amateka rurakomeje. 

Nkurunziza yatangaje ko yahimbye indirimbo Maji Maji nyuma yo kubona ishusho y’itsinzi y’urugamba ubwo bari muri CND, bakabona n’izindi ngabo zabahaye imbaraga

Nkurunziza asobanura ko indirimbo ‘Maji Maji’ yatangiye kuyitekerezaho ari muri CND, ayisoreza ku Mukamira kugeza ubwo mu 2003 yahisemo kuyishyira hanze

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YAMAMAYE NKA 'MAJI MAJI' YA NKURUNZIZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...