Iyi
EP igizwe n’indirimbo zitandukanye zirimo ‘Story Yose’, ‘My City’,
‘Karafashwe’, ‘Flow za NYC’ yakoranye na Chaka Fella, Bodack na Bwiru Majagu,
ndetse na ‘High za Danger’.
Ni
EP igaruka ku buzima bwe mbere yo kwinjira mu muziki, uko yatangiye, imbogamizi
yahuye na zo, n’uko agenda atera intambwe ajya imbere.
Mu
magambo ye, Zeo Trap yavuze ko iyi EP ari nk’igitabo kivuga amateka ye, aho
buri ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye ariko bwose buhuriye ku nkuru y’urugendo
rwe.
Yabwiye
InyaRwanda ati "EP yanjye yitwa ‘Story Yose’ ivuga ku rugendo rwanjye mu
muziki, mbere y’uko ntangira, igihe nawinjiriyemo, hagati mu rugendo, imvune
zari zirimo n’ibindi. Ni byo EP igarukaho muri rusange."
Icyakora,
kimwe mu byagarutsweho cyane ni impamvu yahisemo gukorana n’abahanzi bo muri
Kavu Music gusa kuri iyi EP, aho yavuze ko atari impanuka, ahubwo ari icyemezo
gifite ishingiro ku mateka basangiye.
Ati
"Nabo ni bamwe mu bagize urugendo rwanjye mu muziki kuva ntangiye kugeza
uyu munsi."
Yakomeje
asobanura ko indirimbo ziri kuri iyi EP zigaragaza ubuzima bw’umuhanzi uri
kuzamuka, harimo urugamba rwo gushaka izina, imbogamizi z’uruganda rw’umuziki,
n’ibindi byinshi abakizamuka bahura nabyo.
Ati
"Hari aho mvuga uburyo ibintu bitari byoroshye, nkagaruka ku bibazo duhura
na byo mu muziki. Buri ndirimbo igenda ikomoza kuri ibyo byose. Ni inkuru nyayo
y’ubuzima bwacu."
Zeo
Trap yasabye abakunzi b’umuziki nyarwanda gukomeza gushyigikira ibikorwa byabo,
ashimangira ko bafite byinshi byo gutanga kandi ko urugendo bakomeje rugifite
byinshi rushaka kugeraho.
Ku
bijyanye n’ahazaza, yavuze ko atagarukiye kuri iyi EP gusa, kuko ari guteganya
indi mishinga minini irimo Album nshya ndetse n’igitaramo cye bwite ashobora
gukora muri uyu mwaka.
Mu by’ukuri, ‘Story Yose’ si EP isanzwe, ahubwo ni ishusho y’urugendo rw’umuhanzi uri kwandika amateka ye buhoro buhoro, afatanyije n’abo yatangiranye na bo.

Zeo Trap yavuze ko EP ye ‘Story Yose’ ari ishusho y’urugendo rwe mu muziki, aho buri ndirimbo igaragaza ubuzima yanyuzemo kuva agitangira kugeza ubu

Mu
gusobanura impamvu yakoranye na Kavu Music gusa, Zeo Trap yavuze ko ari abantu
bagize uruhare rukomeye mu mateka ye ya muzika kuva ku ntangiriro

KANDA HANO UBASHE KUMVA EP ‘STORY YOSE’ Y’UMURAPERI ZEO TRAP
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY CITY' ZEO TRAP YITIRIYE EP YE
