Mu
kiganiro na InyaRwanda, Padiri Jean yasobanuye ko nubwo indirimbo ze zagiye
zigaragara hirya no hino, byose byatangiye mu rwego rwo kugerageza.
Yavuze ati: “Navuga ngo nabitangiye bigezo
ahagana mu 1997 na 1998, ariko ntabwo byari binshishikaje cyane. Numvaga icyari
kinshishikaje kwari kuririmba, kuririmbisha, no gucuranga. Ibyo nibyo numvaga,
ariko ibyo guhimba (kwandika indirimbo) ntabwo byari bimfasheho cyane,”
Indirimbo ye ya mbere, “Niba Uhoraho ari
amahoro yawe”, yasohotse mu 1998. Iyi ndirimbo, benshi bamenyereye kwita “Niba
Uhoraho” bashingiye ku magambo ayifungura, ifite umwihariko wo kuba yoroshye mu
nyito yayo ariko ikagira uburemere bukomeye mu butumwa.
Iyo uyumvise, yumvikana nk’aho ikuvugisha
ku giti cyawe; yaba uri mu byishimo, mu marira, mu gushidikanya cyangwa mu bihe
bikomeye by’ubuzima.
Ni yo mpamvu mu myaka ishize yaririmbwe
ahantu hatandukanye hatari hake: mu itabaro, mu birori rusange, mu masengesho
asabira igihugu, ndetse no mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Bityo,
ihinduka gahuzamiryango, ihuza abemera n’abatari abemera, abagatolika n’abandi
bose.
Padiri Jean asobanura uburyo yanditse iyi
ndirimbo yavuze ati “Tekereza nk'umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari
we wenyine wasigaye mu muryango. Yagombaga kwibaza ati ese nkomeze cyangwa
nsubire inyuma? Ibaze nk'umwana wasigaye abandi barahunze atazi niba cyangwa
barapfuye. Ni ukuvuga ngo umuntu yabaga ari muri urwo rugendo yibaza ibibazo
nka 200. Naravugaga nti reka tugendere ku gipimo cyo kuvuga ngo niba ibi bintu
biguhaye amahoro, ubwo ni wo muhamagaro wawe.”
Iyi ndirimbo yaje gukundwa cyane mu
Rwanda, kugeza ubwo yabaye igihangano cy’ibanze cyamamaje Padiri Jean, maze
ikagera kuri korali nyinshi zinyuranye mu gihugu.
Mu 2000, Padiri Jean yasohoye “Twaje Mana
Yacu”, indirimbo yashyizweho mu rwego rwa Yubile y’Imyaka 2000 ndetse n’imyaka
100 ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Nyuma yaho, indirimbo “Tuje iwawe”
yasohotse muri 2004, naho “Nyagasani ni wowe amahoro yanjye” muri 2006, zose
zigaragaza urwego rwo hejuru rw’ubuhanzi bwa Padiri Jean mu ndirimbo
z’iyogezabutumwa. Ubu hari n’izindi ndirimbo ze zamamaye cyane muri Kiliziya
Gatolika kugeza n’ubu.
Padiri Jean yishimira uburyo indirimbo ze
zagiye zigaragaza ubutumwa bw’umwuka, zikagera ku bihumbi by’abantu ku isi,
ndetse zikaba umusanzu w’ingenzi mu iyogezabutumwa.

Padiri Jean yatangiye guhimba indirimbo
nka bigezo gusa, none ubu ubutumwa bwe mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika bwageze
ku bihumbi by’abantu ku isi
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PADIRI JEAN
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'NIBA UHORAHO' YA PADIRI JEAN
