Fifi
Raya yabwiye InyaRwanda ko mu Nyakanga 2024 ari bwo yagize igitekerezo cyo
gusaba Bull Dogg gukorana indirimbo. Kubera ko nta nimero ze yari afite,
yahisemo kumwandikira kuri Instagram ategereza ko amusubiza.
Uyu
mukobwa yavuze ko yandikira Bull Dogg yari afite gushidikanya, ariko akibwira
ko ashobora kuba amuzi, cyane ko hari hashize igihe gito asohoye indirimbo
“Dejavu” yakoranye na B-Threy.
Yari
yizeye kandi ko kuba Bull Dogg ari umuraperi umaze imyaka myinshi, ashobora
kumutera inkunga nk’umushiki we mu muziki.
Ati: “Aba baraperi cyane cyane b’abakuru bashyigikira bashiki babo. Iyo umwegereye,
akabona nawe witeguye kandi ushobora kumuha ibyo akeneye, ntashobora kwanga
kugushyigikira. Naramwandikiye, turabipanga, ampa nimero, duhita twanzura
gukorana indirimbo.”
Nubwo
kubivuga mu magambo bisa n’ibyoroshye, Fifi Raya yavuze ko bitari ibintu byorosheye
kubona imbaraga zo kwegera Bull Dogg, ariko uburyo yamwakiranye bwaramushimishije.
Ati:
“Mu busanzwe Bull Dogg iyo umwandikiye mu buryo bwiyubashye kandi
wamugaragarije icyubahiro, serivisi ashobora kutayikwima, kuko ni umuntu utera
inkunga cyane. Naramubwiye ko nshaka ko ampesha umugisha, kuko n’abandi ajya
abafasha mu ndirimbo.”
Yongeyeho
ko kuva ku munsi wa mbere bavuganye kuri telefoni, Bull Dogg yamwakiranye
urugwiro kugeza ubwo bafatanyije guhitamo Producer wabakoreye Audio ndetse na ‘Director’
wakoze amashusho.
Ati
“Bull Dogg ni umuntu mwiza, iyo yemeye ikintu aragikora. N’iyo akihakanye, nta
kindi kibaho. Ni umuntu utangirira ku gitekerezo, akagishyira mu bikorwa ako
kanya.”
Fifi
Raya yavuze ko ubbwo bari bageze muri Studio kwa Producer Muriro, ari bwo Bull
Dogg yahise atangira kugira igitekerezo cy’ibyo yaririmba, barabihuza kugeza
indirimbo irangiye.
Yagarutse
kandi ku mpamvu yahisemo gukora uyu mushinga mu ibanga. Ati “Nifuzaga kwirinda
abashobora kumbwira ko bitazashoboka. Nkunda kugerageza ibintu nshyizeho
imbaraga ku giti cyanjye. Iyo byanze, ni bwo nshaka abandi. Ariko aha nahisemo
kugerageza njyenyine, mbona birakunze.”
Uyu
mukobwa yavuze ko yigiye byinshi kuri Bull Dogg birimo kutiremereza, gushyigikira buri wese, gukora udacika intege no kumenya guhangana
n’ibihe byose.
Fifi Raya yatangaje ko byamusabye kwandikira kuri 'Instagram' Bull Dogg kugirango areme ubushuti nawe bwagejeje ku ndirimbo bakoranye
Fifi
Raya avuga ko byari inzozi kuba ku ndirimbo imwe na Bull Dogg, ndetse yamwigiyeho kwicisha bugufi
Bull
Dogg ni umuntu utanga umwanya kandi ugushyigikira– Fifi Raya asobanura uko
yamwakiranye urugwiro
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA FIFI RAYA
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘KILL IT’ YA FIFI RAYA NDETSE NA BULL DOGG