Uyu muhanzi uri mu bagezweho
muri iki gihe, yavuze ko imyaka ishize yamaze atagaragara cyane mu muziki atari
uko yari yarawuretse, ahubwo ko yari yafashwe n'ibihe byamwigishije ko umuhanzi
adakwiye guhora ategereje ko hari undi uza kumufasha kugira ngo atere imbere.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Amalon yavuze ko nyuma yo gutandukana na sosiyete ya 1K
Entertainment yashinzwe na DJ Pius, yinjiye mu rugendo rutari rworoshye rwamusabye
kongera kwiga uko yakomeza urugendo rwe nk'umuhanzi wigenga.
Mu myaka isaga itatu ishize,
benshi bibazaga impamvu Amalon atakigaragara nk'uko byari bisanzwe. Nta
ndirimbo nshya yasohoraga, ibikorwa bye byari byaragabanyutse, ndetse bamwe
batangira gukeka ko ashobora kuba yarahagaritse umuziki.
Nyamara we avuga ko icyo gihe
atigeze areka gukunda umuziki cyangwa ngo awuhe umurongo. Ahubwo yari ari mu
rugendo rwo gushaka uko yakwiyubaka atagitegereje ko hari undi uzabimukorera.
Yifashishije urugero
rw'umwana, yavuze ko umuhanzi na we aba akeneye kwitabwaho, gufashwa no
kuyoborwa mu ntangiriro z'urugendo rwe. Ariko kandi ngo hari igihe kigera
umuntu akamenya ko igihe cyo kwigenga cyageze.
Ati: "Urabona umuhanzi
kugira ngo akore cyangwa agire ibyo atanga ni uko abantu babanza kumva ko ameze
nk'uruhinja. Aba akeneye kumuguyaguya. Icyo gihe nanjye nkiri muri iyo si yo
kuba nkeneye umuntu unyitaho. Ariko hashobora kubura uwo muntu, ibintu
bikaguhagararaho."
Ayo magambo ni yo yaje
kumuviramo gufata icyemezo gikomeye cyo kwiga "kwirera", ijambo
yakoresheje agaragaza uburyo yahinduye imitekerereze ye akava mu
kwishingikiriza ku bandi.
Ati: "Icyaje kuba rero
ni uko namenye kwirera. Iryo ni ryo tandukaniro. Sinari naragiye kure
y'umuziki, ahubwo ako kantu ko kurerwa nagashyize ku ruhande, biba ngombwa ko
niga kwirera."
Amalon avuga ko iyo myumvire
mishya ari yo yamusubije ku isoko ry'umuziki afite icyizere n'imbaraga zo
kwifatira ibyemezo, aho gukomeza gutegereza ko hari uzamukingurira amarembo.
Mu mvugo irimo ubutumwa
bukomeye, yavuze ko hari igihe yumvise ko "umurezi" yari
yishingikirijeho atakiri kumuha ibyo yari akeneye, bityo afata icyemezo cyo
gushaka indi nzira.
Aya magambo agaragaza ko
ikibazo kitari umuziki ubwawo, ahubwo cyari uburyo yakoragamo n'uko yari ateze
amaso ubufasha bw'abandi.
Uyu munsi, Amalon ni umwe mu
bahanzi bongeye kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda. Nyuma yo guhitamo
gukomeza urugendo nk'umuhanzi wigenga, yashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo
'Nyirabasare', 'Impunzi', 'Ni Imana' n'izindi zatumye yongera kwigarurira
imitima y'abakunzi b'umuziki.
Inkuru ya Amalon ntabwo ivuga
gusa ku rugendo rw'umuhanzi. Ni inkuru ivuga ku muntu wese wageze igihe akumva
abo yari yitezeho batakimufasha, agahitamo kwiyubaka aho kwiheba.
Ni urugendo rw'amasomo
agaragaza ko hari igihe gutsinda bitatangira igihe ubonye abagufasha, ahubwo
bitangirira igihe wemeye ko ushobora kuba igisubizo cy'ibibazo byawe.
Ku bwa Amalon, "kwirera" ntabwo byabaye iherezo ry'urugendo rwe, ahubwo ni bwo bwabaye intangiriro y'indi ntambwe yamugejeje ku rwego ariho uyu munsi, aho agaragaza ko atagarutse mu muziki agamije kongera kubura, ahubwo yagarutse afite intego yo gukomeza gutera imbere no kubaka umurage we.

Amalon yatangaje ko yahisemo “kwirera” nyuma yo kubona ko ‘Label’ itamuhaga ibyo yari akeneye

Amalon yavuze ko atigeze
atekereza kureka umuziki, ahubwo yahisemo gushikama mu rugendo yatangiye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA AMALON
VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda
