Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nzeri 2025, ubwo yari mu kiganiro “Girls Impact Gathering-Girls rising for Family & Nation (Isaiah 61:3-4)’ yahuriyemo n’abantu banyuranye barimo n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera.
Ni ikiganiro kibanze cyane cyane ku kumva urugendo rwa buri umwe, uko yanyuze mu bikomeye ariko akavamo umutsinzi, uko Imana ifasha umukiranutsi kwisanga muri sosiyete nyuma y’uko abantu bamugize nk’ibuye ryirengagijwe n’abubatsi, ariko kandi byari no mu murongo wo gutinyura abakobwa kwiyubakamo imbaraga.
Kuva mu myaka itanu ishize, amanota Nishimwe Naomie yagize mu kizamini cya Leta yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo no mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko agiye gusohora igitabo ‘Beyond A Crown’, hari abamwandikiye bamubwira ko batazagisoma “kuko umuntu wagize amanota macye, nta gitabo yakwandika.” Ibi byabaye igikomere cyamaze igihe kinini, kugeza ubwo nta munsi n’umwe Nishimwe Naomie yigeze avuga kuri iyi ngingo.
Ubwo yari muri iki kiganiro, nawe yavuze ko ari bwo bwa mbere avuze kuri ikintu, kuko yamaze gukira, no kumva ko Imana iri mu ruhande rwe, kuko yamuhaye kwambikwa ikamba mu bandi bari bahaganye.
Nishimwe yavuze ko kugera ku ikamba rya Miss Rwanda 2020, byaturutse ku mbaraga yiyumvisemo no gushyigikirwa, gusenga, kugeza ubwo aritwaye.
Yagize ati "Natewe imbaraga kujya mu irushanwa rya Miss Rwanda. Nari mbizi ko bizarangira, nako simbizi, ariko mfite uburyo navuganaga n'Imana nkumva ko aho nzagera hose bizaba. No kwiyandikisha kugira ngo mbashe kujya mu marushanwa, hanyuma ubwo nyine mba Nyampinga w'u Rwanda, ntwara ikamba mu bakobwa ibihumbi bibiri, mbamo umukobwa nyampinga w'u Rwanda."
Yavuze ko muri iki gihe iyo asubije amaso inyuma akareba urugendo yagenze bimutera ubwoba, ariko kandi akibukako rimwe na rimwe yajyaga abaza bagenzi be uko bamubona, akababaza, niba babona azaba Nyampinga bakamusubiza ko azaba igisonga. Uyu mugore yavuze ko ibi byamuteraga ubwoba, agasubira mu cyumba agatakira Imana ayibwira kumva amasengesho ye.
Ati: "Mana urebe ukuntu ndi gusenga, uko ndi kwiyiriza, nzabe Nyampinga w'u Rwanda, kandi Imana irabima, mbaye Nyampinga w'u Rwanda."
Nishimwe Naomie yavuze ko nyuma yo kwegukana ikamba hasohotse amanota y'abasoje amashuri yisumbuye, kandi nawe yari mu bakoze. Yavuze ko amanota yasohotse ari macye, ku buryo noneho yumvaga muri we atakoresha iryo kamba mu guhindura ubuzima bw'abantu.
Ati: "Nta n'ubwo washoboraga gutera imbaraga undi. Kuko nta kuntu (..) Naravuzwe cyane mu gihugu hose, navuga ko ibi ari ubwa mbere mbivuzeho. Natangiye kwishidikanyaho. Mbwira Imana nti ubu mfite ikamba, mbwira Imana nti [Yaranzwe n'amarangamutima] icyo ngihe nta cyizere nari mfite, ubwo Covid-19 izamo noneho."
Nishimwe Naomie yavuze ko kiriya gihe atabonye umwanya wo gukora ibyo yari yiyemeje kuko icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa byinshi bifungwa, ndetse ingendo za hato na hato zirahagarikwa.
Yavuze kandi ko, rimwe na rimwe yashyiraga hanze ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze, akakira ubutumwa bw'abantu bamubwira ngo "wowe uri umuswa. Urapositinga (Posting) amafoto, ibyo ng'ibyo nibyo twagutoreye? Noneho nkumva namubwira ngo twese turi muri Covid-19, Guma mu Rugo, ndakora iki muri aya masaha?"
Nishimwe yavuze ko yagize 'Depression' noneho atangira gusenga yiyambaza Imana. Ati "Byari byinshi kuri njye. Natangiye gusenga, hari igihe ugera muri ibyo bihe, ukumva Imana yaragusize. Ukumva wagenda ahantu ukavuza induru, ariko iyo Imana yavuze ikintu (...)"
Yavuze ko Umubyeyi we yamusengeraga cyane, cyo kimwe n'abavandimwe be. Avuga ko igihe kimwe yagize inzozi z'umuntu wamubwiye gutekereza impamvu Imana ari we yahisemo ko yambikwa ikamba rya Miss Rwanda mu bakobwa barenga ibihumbi bibiri bari bahatanye.
Uyu muntu yamubwiye ko hari "icyo Imana yabonye muri wowe kugira ngo ubashe guhagararira abantu bose." Nyuma y'aya masengesho, yibwije ukuri, hanyuma atangira kubona abantu bamubwira ko abatera ishema, ndetse ko bamufatiraho urugero.
Yavuze ko yahisemo kuba we, no kumva ko yakora ibintu birenze abamuca intege. Nishimwe avuga ko nk'umuntu witegura gufasha abandi kunyura mu bihe bigoye, yagombaga kubanza kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora ibintu birenze abamuca intege. Uyu muntu yamubwiye ko "hari icyo Imana yabonye muri wowe kugira ngo ubashe guhagararira abantu bose."
Naomie yavuze ko mbere yo gutanga ikiganiro, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze abaza abamukurikira niba hari abamufatiraho urugero. Yavuze ko buri wese akwiye kwishakamo imbaraga zituma uhagaruka, kuko ntawe uzakurengera mu gihe wowe utirengeye.
Yavuze ko mu ndirimbo zamukozeho, harimo n'indirimbo ya Israel Mbonyi aho aririmba agira ati "Wowe ntiwite ku maso y'abantu, kuko ubwabo ntibagukunda, ahubwo wite ku izina nkwita, kuko ndi Imana yakuremye. Ntujya wumva wacitse intege, ujye wumva iyi ndirimbo."
Hari igihe ibintu byose byanga
Apostle Mignonne Kabera yavuze ko muri
iki gihe Isi iri kunyura mu bihe bigoye bishamikiye ku ikoranabuhanga n'ibindi,
ariko kandi ntawe ukwiye gucika intege. Yavuze ko hari igihe umuntu akora
ibintu byose ariko ntibiboneke mu maso y'abandi. Asobanura ko buri wese afite
inzira anyuramo, kandi ko mu gihe kidatinze Imana igaragaza ugukomera muri we.
Ati
"Hari abantu bashobora kugaragara nk'abateye imbere kandi badateye imbere.
Ariko n'iyo mpamvu mvuga ko umuntu agomba kwivugisha ubwe, akamenya ko hari
ibyo atasimbuka [..] Nturekure. Sinzi ko hari igihe wari bwagere ahantu
bakakubwira ko wagiye mu bitari byo." Mignonne yavuze ko kwihangana ari
kimwe mu bitegura umuntu kugera aho ashaka.
Ati: "Igihe 'Red Carpet' itaraza, ukomere, uze gusenga, bagukomeze, igihe kizagera".
Yavuze ko yatangiye gukora ari umukobwa, ku buryo yacuruzaga n'amandazi ari ku
ishuri. Ndetse, ngo no muri karitsiye iwabo bacuruzaga capati. Yavuze ko n'ubwo
ubu yiyeguriye kuvuga ubutumwa bwiza, yanagiye mu bikorwa bishamikiye kuri
'Real Estate'".
Miss
Naomie avuga ko n’ubwo amanota y’ishuri yamugize igitaramo ku mbuga
nkoranyambaga, yahisemo gukomeza kubaho nk’uko Imana imubona
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYOSE