Nabaraga urupfu ariko Imana inyereka ko ariyo itanga ubuzima – Euphta wa New Melody

Iyobokamana - 04/08/2025 7:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Nabaraga urupfu ariko Imana inyereka ko ariyo itanga ubuzima – Euphta wa New Melody

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ntakirutimana Euphta usanzwe ari n’umutoza w’amajwi muri korali New Melody, yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure.

Ni indirimbo yise ‘Hari uko ubigenza,’ yatuye abizera bose, cyane cyane abafite imitima yihebye ndetse n’abandi bose babonye Imana itanga ubuzima mu cyimbo cy'urupfu, bakabona Imana inyuranya ibihe.

Akomoza ku mvano y’iyi ndirimbo, Euphta yagize ati: “Yaje umunsi nari mvuye gusenga nagera mu rugo nkahasanga abantu baje batugendereye. Icyo gihe nabanaga na mushiki wanjye, ubundi tuvuga imirimo y'Imana itunganye ngo nitegereze mbona ibitangaza byayo birangose kandi mbere yaho nari naje ndi kubara urupfu pe, ariko Imana yo inyereka ko ari Imana itanga ubuzima bityo ako kanya iyo ndirimbo iramanuka ivuye mu ijuru mfata guitar ndayiririmba.”

Uyu muramyi usanzwe ari umutoza w’amajwi muri New Melody Choir yinjiyemo mu 2016, umuririmbyi muri korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gatenga ndetse akaba n’umuhanzi ku giti cye, yasobanuye ko guhuza izi nshingano zose abishobozwa na Kristo umuha imbaraga.

Yagize ati: “Mu by’ukuri rero, ni umuhamagaro kandi dushibozwa byose na Kristo we waduhamagaye tukitaba, yaradutoranije ntitwamutoranije.”

Euphta wavuze ko yifuza kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, yaboneyeho no guteza indirimbo ye n’umuzungu w’Umunyamerika izasohoka mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro za 2026.

Ati: “Nk’uko mubibona mu ndirimbo ‘Upendo’ yabanje mperuka gukora, njye umuziki nkora nirinze gushyiramo umupaka kuko Imana yaduhamagariye kuvuga ubutumwa ku Isi hose. Rero nifuza ko biba mpuzamahanga kandi biri mumugambi w'Imana, kuko urebye mvuga neza Igiswahili, Icyongereza ndetse n’Igifaransa.

Ibyo rero bituma nkora indirimbo muri izo ndimi zose, muzumva nk’indirimbo y’Igifaransa nandikiye Holy nation yitwa ‘Beni Soit Dieu.’ Ndumva nifuza kuvuga ubutumwa bwiza mu bera kandi bukagarura imitima kuri Kristo Yesu. Ikindi hamwe n’uko kuba mpuzamahanga, bitege indirimbo yanjye n'umuzungu w'Umunyamerika izasohoka mu mpera z'uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro za 2026.”

Yasabye abantu bose gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose, ateguza izindi ndirimbo nziza zirimo iyitwa ‘Mbivuge nte’, ‘Mutima wanjye’, ‘Unyizere mwana wanjye’, ‘Byabaye bushya’ n'izindi.

Euphta N. yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa buhamya ko Imana ari yo itanga ubuzima

REBA INDIRIMBO NSHYA YA EUPHTA N. YISE 'HARI UKO UBIGENZA'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...