N'abapasiteri barapye! Korali Umucyo ya ADEPR yasohoye amashusho y’indirimbo ya Hip Hop - VIDEO

Iyobokamana - 04/03/2023 8:18 AM
Share:
N'abapasiteri barapye! Korali Umucyo ya ADEPR yasohoye amashusho y’indirimbo ya Hip Hop - VIDEO

Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana muri Paruwase Butama muri Gahara mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, yashyize hanze amashusho ya ya ndirimbo "Inzu ikomeye" yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2022.

Niyitegeka Hosea, Perezida wa Korali Umucyo, yabwiye inyaRwanda ko byabashimishije cyane kuba bashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo. Aragira ati "Birashimishije cyane, umunezero wo turawufite". Yongeyeho ko byabagoye cyane kugira ngo ijye hanze mu buryo bw'amashusho.

Agereranyije, kuva ku mushinga w'amajwi kugera ku mushinga w'amashusho, avuga ko iyi ndiririmbo yabatwaye arenga Miliyoni imwe y'amanyarwanda, akaba yaritanzwe gusa n'abaririmbyi b'iyi korali barenga 120. Ati "Byaratugoye, ariko ahari abantu, n'ibintu ntibyabura. Miliyoni iri kugeramo, twakoresheje imbaraga zacu".

Hashize imyaka itari micye Hiphop ishaka aho imenera ngo yinjire muri ADEPR ariko ikabura inzira iyigeza ku gatuti (Uruhimbi) n’aho ibashije kubona akayira gafunganye ntibone abadiyakoni bayiha karibu muri iri Torero ry’Abanyamwuka, ariko kuri ubu byahinduye isura aho Korali Umucyo y’i Kirehe yafashije iyi njyana kwinjira byeruye muri ADEPR.

Deo Imanirakarama ni umuhanzi wo muri ADEPR SEGEM ukora injyana ya Hiphop, akaba azwi mu ndirimbo zirimo: “Arabikora ", “Hunga Udapfa " Ft Ariella, “Imbwa ", “Imana y’ukuri " Ft Joyce, n’izindi, niwe muraperi ukomeye iri torero rifite.

Umucyo choir y'i Kirehe yanditse amateka yo kuba korali ya mbere muri ADEPR ifite indirimbo ziri mu njyana ya Hiphop. Ni korali ikomeye cyane ndetse InyaRwanda.com yamenye amakuru ko ifatwa nka nimero ya mbere mu karere ka Kirehe.

Ntabwo ari indirimbo imwe bafite iri muri Rap ahubwo bamaze gukora izigera kuri enye nk’uko twabitangarijwe na Nyirambabazi Alphonsine umuririmbyi w’imena muri iyi korali umaze kuyihimbira indirimbo zirenga 100 harimo iziri muri Hiphop, Reggea n’izindi. Mu minsi ya vuba bazahora izindi bamaze iminsi batunganya nk'uko byemejwe na Perezida w'aba baririmbyi.

Indirimbo yatumye Korali Umucyo imenyekana cyane ni iyitwa “Inzu Ikomeye " benshi babatije “Inzu Barayitaha " bitewe n’uko iri jambo rigaruka cyane mu gace kahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2022. Icyo gihe, yabaye isereri mu bakunzi b'umuziki.

Ubu, amashusho yayo yageze hanze, akaba yarakozwe na Karenzo Pro uri ku isonga mu batunganya neza indirimbo za Gospel. Aba baririmbyi b'Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe, bagaragara barya umuziki kakahava, by'akarusho n'abapasiteri n'abavugabutumwa nabo bagaragara barapa mu buryo bukomeye.

Korali Umucyo imaze gukora indirimbo enye ziri muri Hiphop ari zo: “Irinde ishyari ", “Wagize amahirwe uracyariho ", “Ibyishimo by’umubibyi ntabwo ari umushike " na “Inzu ikomeye " iyoboye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba ari nayo yatumbagirije ubwamamare iyi korali.

Alphonsine wandika indirimbo nyinshi z’iyi korali akaba n’Umutoza wayo w’amajwi, avuga ko aramutse abonye ubushobozi yasohora n’indirimbo ze bwite. Abajijwe ku gukora indirimbo ze, yagize ati “Yewe Data wa Twese we, umuntu yumva bikiri kure,..".

Umuraperi Siti True Karigombe uri mu baraperi bakomeye kandi b’abahanga u Rwanda rufite, ari mu basamiye hejuru iyi ndirimbo “Inzu Ikomeye ", maze ayisangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yatangariye cyane ubuhanga bwa Alphonsine ugaragara atera iyi ndirimbo, akaba ari nawe wayihimbye. Ati “Idini #HiphopIpande ryungutse undi musani, uyu muraperikazi “Nyirambabazi Alphonsine " izi flow azikubitira i Kirehe. Ni umumama w’abana batanu ".

ADEPR yakiriye gute kumva ko hari korali yayo iri kuririmba Hip Hop?

Ubwo yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru wa inyaRwanda mu kiganiro n'itangazamakuru, Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR, yavuze ko injyana ya Hip Hop atari ikibazo na mba, ahubwo ko ikibazo ari abadasobanukiwe ibiranga indirimbo nziza n'imbi. Yavuze ko bashyizeho itsinda rishinzwe umuziki, rizagenda ribisobanurira abakristo umunsi ku wundi.


Umucyo choir mu mashusho ya "Inzu barayitaha" 



Alphonsine (ibumoso) niwe utera iyi ndirimbo ya Korali Umucyo

Alphonsine yahagurukije abapasiteri ba ADEPR babyinira Imana muri Hiphop


Umucyo choir yateguje izindi ndirimbo ziri muri Rap

REBA HANO INDIRIMBO "INZU IKOMEYE" YA KORALI UMUCYO


"INZU BARAYITAHA" YA KORALI UMUCYO YARAKUNZWE CYANE MU 2022



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...