Iminsi irenga 20 irashize Meddy na Mimi Mehfira bibarutse imfura yabo y'umukobwa nyuma y’amezi agera ku 10 bari bamaze bashakanye.
Ngabo Mimi na Meddy bakunze kugaragaza ko batewe
ibyishimo n’imbuto y’umwana Imana yabahaye nk'uko bigaragarira mu ma mafoto n’amashusho basangiza ababakurikira.
Mimi yafashe umwanya aganira n’abakunzi be abasubiza bimwe
mu bibazo bitandukanye bamubazaga byagarukaga ku mwana we w’umukobwa "Myla" aheruka kwibaruka.
Umwe yamubajije uko Myla ameze muri iyi minsi, Mimi amusubiza agira ati: "Ameze neza ari gukurana igikundiro anarushaho kuba uw'ingirakamaro". Yongeye gushimangira ko mu bwiza atakwigereranya n’umukobwa we ati:"Ni mwiza kundusha."
Agaruka kandi ku minsi yamaze atwite, ati:" Nari maze ibyumweru 40 n’umunsi umwe." Inzobere mu buzima zivuga ko ubusanzwe umwana ushyitse avukira ibyumweru 40 (ni ukuvuga iminsi 280, gusa iyi minsi ishobora kutagera ariko ibyumweru ntibijye munsi ya 40 kuko batangira kuyibara bahereye ku munsi wa mbere w'ukwezi k'umugore guheruka).
Kuba umwana wa Mimi na Meddy yaravukiye ibyumweru 40 n'umunsi umwe ni ukuvuga ko yavutse ashyitse, igihe nyacyo kigeze, gusa hakaba hararenzeho umunsi umwe ku munsi yagombaga kuvukiraho ari nawo wari wemejwe n'abaganga.
Mimi yagarutse ku mpamvu atahise amera nk’abandi
babyeyi ahubwo agakomeza kugira mu nda nk'ah’inkumi ati: "Kurya neza. Ariko
kugeza n'ubu ntabwo ndamera nk'uko nifuza kumera harimo kandi no kwishimira kuba
umubyeyi."
Mimi Mehfira akomeje kuryoherwa no kwibaruka umwana w'umukobwa
Iminsi irarenga 20 Mimi na Meddy babyaye umwana w'umukobwa
Myla wa Meddy na Mimi aba aseka ahantu hose
Yahamije ko atarasubira i bukumi nk'uko abyifuza, aracyabikoraho
Kurya neza ni imwe mu nzira yatuma umugore agumana itoto nk'iryo yahoranye mbere yo kubyara
Mimi yahamije ko ubwiza bw'umukobwa we ari agahebuzo nta n'aho buhuriye n'ubwe
Mimi avuga ko kuba umubyeyi ari cyo kintu cyiza yishimira