Nubwo mu mwaka ushize habaye ibikorwa bikomeye byo kurwanya amatsinda akora ubucuruzi bw’uburiganya kuri interneti mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, raporo nshya y’umuryango uharanira uburenganzira bw’abahuye n’icuruzwa ry’abantu igaragaza ko abantu barenga 5,300 bakomeje gufungirwa mu bigo by’ubushukanyi biri hafi y’umupaka wa Myanmar na Thailand.
Nkuko tubikesha Aljazeera uyu muryango witwa Civil Society Network for Human Trafficking Victim Assistance (CSNHTV) uvuga ko abafungiwe muri ibyo bigo barimo abaturage b’ibihugu byinshi birimo u Bushinwa, Philippines, Taiwan, Malaysia, Brazil, Kenya, Uganda, Zimbabwe ndetse n’u Rwanda. Abagera ku 1,600 ni Abashinwa, mu gihe abandi ari abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’isi.
Ibi bigo bikunze gushukisha abantu akazi keza n’imishahara myinshi, ariko bagezeyo bagahatirwa gukora uburiganya bwo kuri interneti burimo gushuka abantu amafaranga, gushora abantu mu ishoramari ry’ibinyoma cyangwa ubucuruzi bw’urukundo bw’amaherere.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri Gashyantare 2026 yagaragaje ko benshi mu bakora muri ibi bigo baba baracurujwe nk’abantu kandi bakorerwa ihohoterwa rikomeye ririmo iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufungwa bonyine no kwamburwa ibiribwa.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko nubwo ibikorwa byo kubohora bamwe byabayeho, ibyinshi muri ibi bigo bitarasenywa kandi bikomeje gukora mu ibanga. Ibi bituma ibikorwa by’ubu buriganya bikomeza kwibasira abantu bo muri Amerika, u Burayi n’ahandi ku isi.
