Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy'Icyunamo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ndetse hanibukwa abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko ari ngombwa kwigisha Urubyiruko rwo mu mitwe ya Politike rukamenya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: ”Ni ngombwa kwigisha neza urubyiruko rwo mu mitwe ya Politike muhagarariye bakamenya aya mateka bikabarinda kuyoba ahubwo bagakora Politike ihuza Abanyarwanda, ishyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda, irinda u Rwanda kuzongera kurohama mu ivangura iryo ari ryo ryose.
Urubyiruko rugomba gusobanukirwa ko bagomba kwitondera imvugo z’urwango zikiri mu Banyapolitiki babi ba kera bakuriye mu irondabwoko ryemezaga ko igihugu atari icy’Abanyarwanda bose bakaba ari na ryo bakoresha muri politike yabo.”
Yerekanye ko muri aba Banyapolitike bari biftemo urwango mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubu ari ko bikimeze ndetse atanga n’urugero. Ati: ”Iri rondabwoko ryabyariye benshi muri bo urwango rukibakurikirana na n’ubu. Urugero ni Anastase Gasana wabaye Minisitiri akaba no mu mashyaka yombi, MRND na MDR ari mu nzego z’ubuyobozi bwayo.
Tariki ya 30 Ukuboza muri 2025 ejo bundi yanditse inyandiko kuri Facebook y’urwango rubi ku batutsi avuga gutya’ngo nta kizira mu gitutsi da, Abahungu bakorana imibonano mpuzabitsina na bashiki babo, Abakobwa na ba Se. Ibi ni kimwe muri byinshi biranga Abatutsi ariko bitaba mu Bahutu. Muri byinshi bitandukanya amoko yombi Abatutsi n’Abahutu harimo n’ibi’. “
Minisitiri Bizimana yakomeje agira ati: ”Mwumve aka kaga kandikwa n’umuntu wabaye Minisitiri imyaka myinshi, akaba Ambasaderi, akaba ubungubu ari ku mbuga nkoranyambaga yiyita Umunyapolitiki.”
Dr. Bizimana Jean Damascène ati:”Dukwiye rero kuzirikana iteka ko Abanyapolitiki b’ubu tugomba kwigira kuri aya mateka tugaharanira ishema ry’igihugu n’ubuyobozi bwacyo, tugafatanya kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kwemera ukuri kw’amateka kuko ari cyo gisubizo cyonyine cy’ubuzima bw’igihugu cyacu”.


