Mwuka Wera azururuka! Apostle Migonne yemejwe ko ari we uzabwiriza mu gitaramo cya Jesca Mucyowera

Imyidagaduro - 13/10/2025 5:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Mwuka Wera azururuka! Apostle Migonne yemejwe ko ari we uzabwiriza mu gitaramo cya Jesca Mucyowera

Umuhanzikazi Jesca Mucyowera uri gutegura igitaramo 'Restoring Worship Xperience,' yemeje ko Apostle Migonne Kabera ari we uzavuga ijambo ry’Imana mu gitaramo cy’amateka kizaba ku wa 2/11/2025 muri Camp Kigali.

Mucyowera Jesca ni umuririmbyi w'umuhanga akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel. Ni we wanditse 'Shimwa' ya Injili Bora yamamaye cyane. Kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo.

Mucyowera, umubyeyi w'abana 4 yabyaranye n'umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015, arasaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira bakareba ibihangano bye ndetse bakamusengera. Yabasabye kandi gushyigikira umuziki wa Gospel muri rusange.

Kuri ubu ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye cya mbere yise "Restoring Worship Xperience Live Concert" kizaba tariki 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali. Azataramana na True Promises Ministry na Alarm Ministries.

Uretse aya matsinda azataramana nawe, Apostle Mignone Kabera ni we uzavuga ijambo ry’Imana. Kuri uwo munsi byitezwe ko Umwuka Wera azururuka agataramana n’abazitabira iki gitaramo.

Ni igitaramo cyitezwemo ibitangaza byinshi biturutse mu ijuru cyane ko Mwuka Wera akunze gukorera mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana kandi n’intego y’icyo gitaramo akaba ari ukuramya mpaka mwuka wera amanutse.

Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizarangwa no kuramya Imana no kuyishimira ibyo yakoze, yamaze kugera ku isoko, akaba aboneka ku rubuga rw'uyu muhanzikazi ari rwo www.mucyowera.rw ndetse ushobora kugura itike ukoresheje telefone yawe aho wandika *662*104#.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mpemburabugingo aragura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP, 25,000 Frw kuri VVIP Table naho 200,000 Frw ni ameza [Table] y'abantu 10.

Mu myaka 5 ishize ubwo Jesca Mucyowera yafataga umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, ni inkuru yaryoheye cyane abari basanzwe bamukunda muri Injili Bora. Bamweretse urukundo rwinshi nk'uko bigaragara mu ndirimbo zirimo "Jehova Adonai" ndetse na "Arashoboye" zimaze kurebwa n'abarenga miliyoni kuri YouTube.

Apostle Migonne niwe uzigisha ijambo ry'Imana mu gitaramo Restoring Worship Xperience kizaba ku wa 02/11/2025

Jesca Mucyowera yiteguye gutaramira abakunzi b'umuziki we binyuze mu gitaramo Restoring Worship Xperience

Bwira inshuti ibwire inshuti kutazabura muri iki gitaramo cya Jesca Mucyowera


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...