Mucyowera
Jesca ni umuririmbyi w'umuhanga akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel.
Ni we wanditse 'Shimwa' ya Injili Bora yamamaye cyane. Kuririmba
abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo.
Mucyowera, umubyeyi w'abana 4 yabyaranye n'umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu
2015, arasaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira bakareba ibihangano bye
ndetse bakamusengera. Yabasabye kandi gushyigikira umuziki wa Gospel muri
rusange.
Kuri
ubu ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye cya mbere yise "Restoring
Worship Xperience Live Concert" kizaba tariki 02 Ugushyingo 2025 muri Camp
Kigali. Azataramana na True Promises Ministry na Alarm Ministries.
Uretse
aya matsinda azataramana nawe, Apostle Mignone Kabera ni we uzavuga ijambo ry’Imana. Kuri uwo munsi byitezwe ko Umwuka Wera azururuka agataramana n’abazitabira iki
gitaramo.
Ni
igitaramo cyitezwemo ibitangaza byinshi biturutse mu ijuru cyane ko Mwuka Wera akunze
gukorera mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana kandi n’intego y’icyo gitaramo akaba
ari ukuramya mpaka mwuka wera amanutse.
Kuri
ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizarangwa no kuramya Imana no
kuyishimira ibyo yakoze, yamaze kugera ku isoko, akaba aboneka ku rubuga rw'uyu
muhanzikazi ari rwo www.mucyowera.rw ndetse ushobora kugura itike ukoresheje
telefone yawe aho wandika *662*104#.
Amatike
yo kwinjira muri iki gitaramo mpemburabugingo aragura 5,000 Frw mu myanya
isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP, 25,000 Frw kuri VVIP Table
naho 200,000 Frw ni ameza [Table] y'abantu 10.
Mu myaka 5 ishize ubwo Jesca Mucyowera yafataga umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, ni inkuru yaryoheye cyane abari basanzwe bamukunda muri Injili Bora. Bamweretse urukundo rwinshi nk'uko bigaragara mu ndirimbo zirimo "Jehova Adonai" ndetse na "Arashoboye" zimaze kurebwa n'abarenga miliyoni kuri YouTube.
Apostle Migonne niwe uzigisha ijambo ry'Imana mu gitaramo Restoring Worship Xperience kizaba ku wa 02/11/2025
Jesca Mucyowera yiteguye gutaramira abakunzi b'umuziki we binyuze mu gitaramo Restoring Worship Xperience
Bwira inshuti ibwire inshuti kutazabura muri iki gitaramo cya Jesca Mucyowera