Mwitenawe Augustin arashyingurwa i Musanze kuri uyu wa Gatanu – MENYA BYINSHI BYARANZE UBUZIMA BWE, UNIYIBUTSE UBURYOHE BW'IBIHANGANO BYE

Imyidagaduro - 09/07/2015 9:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Mwitenawe Augustin arashyingurwa i Musanze kuri uyu wa Gatanu – MENYA BYINSHI BYARANZE UBUZIMA BWE, UNIYIBUTSE UBURYOHE BW'IBIHANGANO BYE

Mwitenawe Augustin yari umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo hambere, akaba yatabarutse afite imyaka 60 y’amavuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nyakanga 2015 aguye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze.

Uyu mugabo w’ibigwi n’amateka akomeye muri muzika wamenyekanye mu ndirimbo nka Wimfatanya n'akazi (Nta rurabo rutoha rutuhiwe, nta je t'aime inzara igutema amara), Nzoga iroshya, Uzaze nawe urore, Feza n’izindi, akaba asize umuryango ugizwe n’umugore n’abana 5 babarizwa mu karere ka Nyabihu intara y’Uburengerazuba ariko we umuziki akaba yawukoreraga i Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umwe mu bana be, umugabo wubatse w’imyaka 30 y’amavuko, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba radio Inshuti ya bose, yavuze ko nk’umuryango batunguwe n’urupfu rw’umubyeyi wabo ariko bakaba babyakiriye ndetse anatangariza abakunzi be igihe imihango yo gushyingura nyakwigendera izakorerwa.

Yagize ati “ Mu by’ukuri urupfu rwa mzee rwabaye nk'urudutunguye kuko kuwa kabiri yari muzima mu gitondo, noneho yerekeza i Musanze, ku mugoroba duhita tumenya ko yarembye, tumujyana mu bitaro, umunsi w’ejo mu gitondo(kuwa Gatatu)nibwo yaraye mu bitaro, ku mugoroba saa kumi n’ebyiri twumva ko ashizemo umwuka. Ni akababaro kubura umubyeyi ariko twabyakiriye kandi turakomeye kuko bibaho mu buzima.”

Mwitanawe

Mwitenawe Augustin, aha yari mu gitaramo gitangiza umwaka wa 2014(East african party), aho urubyiruko rwinshi rwagize amahirwe yo gusogongera kubunararibonye bwe mu muziki

Abajijwe kuri gahunda yo kumuherecyeza no kurangira abantu bose bifuza guherekeza nyakwigendera, yagize ati

“Gahunda yo kumuherekeza no gushyingura izaba ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, izabera Musanze, saa tanu ni ukumusezera nyine umuryango n’inshuti zizaba ziduherekeje, saa saba tujye ku irimbi niyo gahunda dufite. Mu rugo ni murugabano rwa Nyakinama na Nyamutera, iyo ugeze i Musanze umanuka ugana ahitwa Rwanda Military Academy, kuva I Musanze ugerayo ni mu bilometero bine(4km).noneho ukagera mu isoko ryaho niho dutuye.”

Dore urugendo rwa Nyakwigendera Mwitenawe Augustin muri muzika ye nkuko tubikesha Denise Iranzi, umunyamakuru wa Inyarwanda.com, waganiriye na nyakwigendera mu kwezi kwa Nyakanga 2013

Mwitenawe yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane. Indirimbo ye ya mbere yagiye kuri radiyo mu mwaka w’1974 ubwo yari afite imyaka 19, iyi ndirimbo ikaba yaritwaga Umwana w’ikirara. Mu mwaka w’1975, Mwitenawe yagiye mu cyahoze ari “Gendarmerie National” ahageze asanga Orchestre Les Copins yahoze ari iya gisirikare yarasenyutse hanyuma we na bagenzi be biyemeza gushinga Orchestre Umubano yo kuyisimbura. Muri iyi Orchestre akaba ariho yaririmbiye indirimbo nka Nzoga iroshya, Juliyeta,Ngwino hafi yanjye na Mariya.

Mwitenawe

Mwitenawe mu mwaka wa 2013 ubwo yari yatumiwe mu kiganiro n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com

Mwitenawe ntiyagumye muri Orchestre Umubano kuko mu mwaka w’1983 yaje kwifatanya n’abandi bahanzi bakora Orchestre PAMARO, iri zina rikaba ryari rishingiye ku mazina yabo Pascal, Augustin, Martin ndetse na Rodrigue . Muri Orchestre PAMARO niho yaje kuririmbira indirimbo zakunzwe cyane muri icyo gihe ndetse kugeza n’ubu zikaba zifite abakunzi batari bake zirimo Umugabo w’umwambuzi, Mbese ko bucya bukira, Nta byera ngo de n’iyitwa Wimfatanya n’akazi, indirimbo yavugaga ku buhamya bw’ubuzima bwanjye bwite.

Mu mwaka w1985,Orchestre PAMARO yaje gusenyuka buri wese ahitamo kuririmba ku giti cye ariko yashaka kuririmba bagenzi be bakamufasha mu gucuranga ndetse no mu majwi. Ibi yakunze kubikorana cyane na Rodrigue Karemera ndetse na Alexandre Kagambage. Kugeza n’ubu akaba ariko yari agikora umuziki we.

Reba hano indirimbo ye 'Wimfatanya n'akazi'

Itandukaniro yabonaga hagati y’umuziki wo hambere n’uw’iki gihe

Mwitenawe yabonaga umuziki wa kera utandukanye cyane n’uwubu. Ati,“ Ku birebana n’imitunganyirizwe y’amajwi mbere nta mudasobwa zabagaho ngo zibidukorere. Niyo mpamvu byadusabaga kwitoza cyane mbere yo kujya kuyishyirisha kuri cassette. Nta mazu atunganya umuziki yabagaho maze tukajya kuri radiyo Rwanda akaba ariho babidukorera.”

Akomeza agira ati,“ Iyo wajyagayo wajyanaga n’ibyuma byose n’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi maze mukaririmba babishyira kuri cassette. Ikibazo twakundaga guhura na cyo nuko iyo habaga hagize nk’ukora agakosa, nta buryo bwo kugahanagura cyangwa kugakosora bwabagaho. Ubwo mwahitagamo kuyisubiramo yose cyangwa mwakumva ntacyo bitwaye cyane mukabyihorera.”

Ese abanyamuziki ba kera bagiyehe ko tutakibabona mu ruhando rwa muzika y’ubu?

Urabona kubera ibihe bibi twanyuzemo abahanzi benshi baratabarutse mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi muri 94 ndetse n’abandi basigaye bagiye mu mirimo itandukanye, abakomeje umuziki ni bake cyane barimo Makanyaga Abdul wahoze muri Orchestre Les Copins nyuma akajya muri Orchestre Irangira, Mwitenawe Augustin nkunda kuririmba mu makwe mu masabukuru ndetse no mu bisope, Kalimba Deo we utagaragara cyane kubera akazi ke ko kwigisha n’undi witwa Ngabonziza Augustin.

Abahanzi b’ubu bakunze kugaragaza ibikorwa byinshi bakora ibitaramo, basohora indirimbo nshya ndetse bakanasohora n’amashusho yazo. Mwe kuki tutabona ibikorwa byanyu?

Njye nk’icyo nabashije gukora kugeza ubu, namamarije Entreprise Urwibutso(Nyirangarama), ariko kuko umuntu aba afite inshingano mu muryango n’uburyo umuziki uhenze burya ntibiba byoroshye.  (Aseka) ahubwo aba bana sinzi iyo amafaranga bayakura. Ariko nkatwe tuba twaramaze kubaka amazina ibikorwa byacu biba bizwi n’abantu kuburyo iyo badukeneye baraduhamagara bakadusaba kubacurangira mu birori bitandukanye.

Wowe umuziki w’ubu uwubona ute?

Umuziki w’ubu uraryoshye, ni uw’ubu nyine. Ubu haje za mudasobwa amazu atunganya umuziki yariyongereye ushoboye gufata souris wese yumva yabaye producer. Ikindi navuga kandi usanga barafashe injyana z’amahanga, indirimbo z’umwimerere wa Kinyarwanda zarazimye. Bazanye injyana zo hanze cyane ibi njye nkaba mbifata nka Trahison(ubugambanyi), iyo uririmba muri bene izo njyana uba ugambaniye ururimi rwawe, burya rurahababarira nuko rutavuga. Ni naho haturuka kurugoreka ku buryo butandukanye.

Reba hano indirimbo ye 'Uzaze nawe urore'


Ese abahanzi bose b’iki gihe bagambanira ururimi?

Hoya! Uzi nyakwigendera Minani Rwema? Ndetse na Kizito Mihigo burya uriya musore aririmba indirimbo ukumva n’umuziki birajyanye.

Ese mu bahanzi bariho ubu ni nde uririmba ukumva uramwishimiye?

Naba nkubeshye. Indirimbo zabo ndazumva nkumva biryoshye ari iby’ab’ubu nyine. Nta muhanzi numwe navuga, numva byose ari byiza icyo nenga gusa ni icyo cy’injyana.

Naho mu bo hambere?

Ni Cecile Kayirebwa ndetse  hari n’indirimbo namuririmbiye ivuga ngo Arabahiga

Icyo gihe yageneye ubutumwa abahanzi n’abakunzi babo muri aya magambo “ Ubutumwa bwihariye yahaye abahanzi b’ubu n’abakunzi babo nuko baririmba bagerageza kutirengagiza umuco wabo kandi bakagerageza kwiga umuziki ntibimenyereze gukorerwa na za mudasobwa buri gihe. Murakoze!”

Umva indirimbo yise 'Nzoga iroshya'

Selemani Nizeyimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...