Aya mahugurwa y'icyiciro cya gatatu (Police Station Commanders' Course 03/2026), yamaze amezi atatu, yabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter-Terrorism Training Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. Yitabiriwe n'abagera kuri 206, barimo Abapolisi 196 ndetse n'abakozi 10 b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga, uyoborwa n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), Commissioner of Police (CP) Vincent Sano.
Mu ijambo yagejeje ku basoje amahugurwa, CP Vincent Sano yavuze ko Sitasiyo za Polisi ari zo marembo ya mbere ahuza Polisi n'abaturage, bityo abaziyobora bagomba kurangwa n'imiyoborere myiza ishingiye ku bunyangamugayo, ubunyamwuga no kubaha abaturage.
Ati: "Ndabashishikariza kwimakaza ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro. Nk'abahagarariye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko, mufite inshingano zo kurushaho gushimangira icyizere abaturage bagirira inzego zacu z'umutekano binyuze mu mikoranire myiza. Muzafate neza kandi mwite ku bo muyobora, ndetse muzimakaze imikorere ya kinyamwuga mu byemezo byose mufata n'ibikorwa byose mukora."

Yakomeje yibutsa aba bapolisi ko ubumenyi bungutse butagenewe gusa abazayobora Sitasiyo za Polisi, ahubwo ko buzabafasha gukora neza inshingano zose bazahabwa mu nzego zitandukanye za Polisi y'u Rwanda.
Yabasabye gukomeza kugira inyota yo kwihugura no kongera ubumenyi, agaragaza ko ari bwo buryo bwo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage no gukomeza kubungabunga umutekano w'abantu n'ibyabo.
Ati: "Musoje aya mahugurwa yihariye yo kuyobora Sitasiyo, uko mwitwaye neza mu masomo turabasaba no kuzabikomeza mu kazi mugiyemo. Mugomba kudatezuka ku nshingano zo kurinda umutekano w'abaturage, mufatanya na bo gukumira ibyaha, kandi mwirinde icyahesha isura mbi mwebwe ubwanyu, Polisi y'u Rwanda, RIB ndetse n'igihugu muri rusange."
Umuyobozi w'Ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, Commissioner of Police (CP) William Kayitare, yavuze ko mu gihe cy'amezi atatu aba banyeshuri bahawe amasomo atandukanye abafasha kurushaho kunoza akazi kabo.
Yagaragaje ko bize amasomo arimo imiyoborere ya Sitasiyo za Polisi, ibikorwa byo gucunga umutekano, itumanaho, ubuyobozi n'imicungire y'abakozi, ubugenzacyaha, ubushakashatsi, guhangana n'ibibazo by'umutekano w'igihugu, iperereza ndetse n'imikoreshereze y'intwaro.
Yanavuze ko bakoze urugendoshuri rwabafashije guhuza amasomo bize n'ibikorwa nyabyo bikorerwa mu kazi ka buri munsi.
CP Kayitare yashimiye abitabiriye aya mahugurwa ku ishyaka n'ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze biga, anashimira abarimu babahuguye ku murava n'ubunyamwuga bagaragaje.
Yashimiye kandi ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda ku nkunga bukomeje gutera iki kigo, haba mu bikoresho, inama ndetse n'ubundi bufasha bukomeza kuzamura ireme ry'amahugurwa atangirwa muri CTTC.
Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abayobozi ba Sitasiyo za Polisi n'abandi bapolisi mu nzego zitandukanye, hagamijwe kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, gukemura amakimbirane mu buryo bwa kinyamwuga no gukomeza kubaka icyizere hagati y'inzego z'umutekano n'abaturage.


