MWC Kigali 2025: MTN Rwanda ku isonga mu iterambere rya Tekinoloji ya Afurika

Ikoranabuhanga - 01/11/2025 4:10 PM
Share:

Umwanditsi:

MWC Kigali 2025: MTN Rwanda ku isonga mu iterambere rya Tekinoloji ya Afurika

Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ya tekinoloji ku mugabane wa Afurika [Mobile World Congress Kigali 2025 (MWC)] yatangiwemo ibitekerezo bishya n’amarangamutima y’ubufatanye mu iterambere rya Tekinoloji. Ni inama yabereye mu nyubako ya Kigali Convention Centre [KCC].

Mu minsi itatu y’imurikagurisha n’ibiganiro (kuva ku wa 21 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2025), abasaga 10,000 bahuriye hamwe: abayobozi ba Guverinoma, inzobere mu by’ikoranabuhanga, abashoramari, abahanzi b’udushya n’abahanga bashya mu by’ubumenyi. Ariko muri byose, MTN Rwanda ni yo yari ku isonga.

Nk’umuterankunga mukuru kuva MWC yatangizwa muri Afurika, MTN yagaragaje uruhare rwayo rukomeye mu kugena icyerekezo cy’iyi nama, ihagararira intambwe nshya yo guhindura amasosiyete y’itumanaho ya Afurika kuva mu rwego rwa “Telco” kugeza ku rwego rwa “Techco” – ibigo bidatanga gusa itumanaho, ahubwo binubaka ubuzima bushya bw’ikoranabuhanga rihindura ubuzima bw’abantu, ryongera amahirwe n’imibereho myiza.

Mu imurikabikorwa no mu biganiro byabereye ku nkingi nyamukuru z’iyi nama, MTN yagaragaje uko ivugurura uburyo Afurika yitekerezaho – nk’umugabane ushobora kuba umutima w’iterambere rya tekinoloji ku isi, aho abantu, serivisi, n’ubumenyi byihuza mu buryo burambye.

Telco to Techco: Inzira y’Impinduka

Mu ifungurwa ry’iyi nama, Perezida akaba na CEO wa MTN Group, Ralph Mupita, yaganiriye n’abandi bayobozi mu rwego mpuzamahanga ku byerekeye iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika n’uburyo bwo kugabanya icyuho cy’abataragera ku ikoranabuhanga.

Yavuze ko n’ubwo imiyoboro y’itumanaho yagutse cyane mu myaka ishize, abaturage barenga miliyoni nyinshi muri Afurika ntibarisanga mu isi y’ikoranabuhanga. Ati: “Kugira ubushobozi bwo kubona umuyoboro ntabwo bihagije; tugomba kugira abantu bashoboye kuwukoresha mu buryo bufite umumaro.”

Muri MTN, abagera kuri miliyoni 300 ni ababonye serivisi zayo, ariko abagera kuri miliyoni 135 gusa ni bo bakoresha 4G. Nk’uko Mupita yabisobanuye, ni amahirwe akomeye ariko nanone ni inshingano ikomeye ku mugabane.

Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu kugabanya igiciro cya “smartphone” kikagera hagati ya $20 na $30, kuko byaba intangiriro nziza yo kwihutisha ishyirwaho n'ikwirakwizwa rya tekinoloji mu buzima bwa buri munsi (Digital Adoption).

Yongeyeho ati: “Ntushobora kugira kontenti [content] rusange gusa; abantu bagomba kubona ururimi rwabo, umuco wabo n’isura yabo mu isi y’ikoranabuhanga.”

Ibi byose ni inkingi ya Ambition 2025 Strategy ya MTN, igamije guhindura iyi sosiyete ikava mu kuba itanga itumanaho gusa, ikaba urubuga rw’ikoranabuhanga rigezweho rifasha mu bijyanye na fintech, AI, cloud computing n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bya buri munsi.

NST 2: Inzira y’Iterambere rya Digital mu Rwanda

U Rwanda rufite icyerekezo cyagutse binyuze muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo kwihutisha iterambere [National Strategy for Transformation II (NST2)], kigaragaza uko Rwanda rwihaye intego yo kuba igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga (“knowledge-based economy”) bitarenze umwaka wa 2029, aho ubumenyi, ubushakashatsi n’udushya bizaba ari byo shingiro ry’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

NST 2 ishyira ikoranabuhanga n’udushya ku mutima w’iterambere, hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, serivisi za Leta ziri ku murongo, n’ubumenyi bwa digitale mu rubyiruko n’abafite ubumuga.

Ibikorwa byayo birimo guteza imbere serivisi za Leta hakoreshejwe urubuga IremboGov na GovStack, kongera ubushobozi mu gukoresha ikoranabuhanga no gushyiraho porogaramu z’amahugurwa zifasha urubyiruko kwiga “coding”, robotics, n’uburyo bwo gukora porogaramu nshya. Intego ni ukugera ku bantu miliyoni imwe bazi gukora code no kurema imirimo 500,000 y’ubumenyi mu myaka iri imbere.

Mu kugendana n’intego z’igihugu, MTN Rwanda yifashishije MWC Kigali 2025 nk’ikiraro cyo kwerekana ibisubizo bifatika by’ikoranabuhanga, birimo udushya mu by’ubwenge bw’ubukorano (AI), robotics, ndetse no guteza imbere ubushobozi n’ubumenyi mu ikoranabuhanga ku baturage, byose bikaba bigamije gushyira mu bikorwa NST 2 mu buryo bugaragara.

Miss Baza: Umufasha mu bijyanye na Digital ku Banyarwanda

Kimwe mu byashimishije benshi muri MWC Kigali 2025 ni Miss Baza, ikoranabuhanga rya AI rya MTN Rwanda rifasha abaturage mu buzima bwa digitale. Miss Baza si chatbot isanzwe. Ni ikimenyetso cy’uko ikoranabuhanga rishobora kuba rinyuranye, rifite isura y’Afurika, kandi riharanira ko buri Munyarwanda agira uruhare mu isi y’ikoranabuhanga.

Miss Baza azajya afasha abaturage kubona serivisi za Leta, kugenzura ubutaka, gushakisha amashoramari n’amakuru ku bukerarugendo, byose mu gihe cy’amasaha 24/7. Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko Miss Baza ari intangiriro y’uburyo AI ishobora kubaka ubuzima bwa buri munsi ku buryo burimo ikiremwamuntu. Ati: “Nk’Afurika, tugomba gukora AI yacu, mu ndimi zacu, ku nyungu zacu.”

Miss Baza izafasha abantu badafite smartphone cyangwa internet kubona serivisi mu buryo bworoshye – ikaba ishimangira icyerekezo cyo gukora AI ku nyungu z’Afurika, ku Banyarwanda, kandi mu ndimi z’Afurika.

5G, AI n’Ejo ha Afurika

Mu bufatanye bwa MTN na Ericsson, abitabiriye MWC Kigali babonye neza uburyo 5G izahindura ubuzima mu Rwanda. Abashyitsi bakoze urugendo mu buryo bwa "Virtual Reality" bifashishije ibikoresho bya 5G, basobanukirwa uko iri koranabuhanga rizateza imbere uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, n’imikino.

Patrick Johansson wa Ericsson yavuze ko, “Imiyoboro si iherezo, ni intangiriro.” Ku ruhande rwa MTN, iyi miyoboro ni urubuga rw’amahirwe mashya rufungurira igihugu icyerekezo gishya mu ikoranabuhanga.

MTN kandi yashimiye Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Isnovasiyo, Paula Ingabire, na DG wa RURA Evariste Rugigana, kubera ubuyobozi bwabo bwiza mu guteza imbere 5G rollout mu Rwanda.

MTN yagaragaje ko ikoranabuhanga ridafite umuntu rifite intege nke. Binyuze muri MTN Skills Academy, iyi sosiyete ishora mu burezi bwa digitale bufasha urubyiruko kwitegura isoko ry’umurimo rigezweho. Abasaga 228,000 bamaze kurangiza amasomo asaga 100,000 mu byerekeye coding, data analytics, na digital marketing.

Serivisi ya MoMo nayo ikomeje kuvugururwa, iva mu kuba uburyo bwo kwishyura gusa, igahinduka "Super app" ifasha mu kohereza amafaranga, kugura kuri interineti, kwishyura fagitire no gufata inguzanyo.

U Rwanda ku Rwego Mpuzamahanga

Angela Wamola, Umuyobozi wa GSMA Africa, yavuze ko: “MWC Kigali si inama gusa; ni urubuga rwo kugaragaza ko Afurika yiteguye ejo h’isi ya digitale.”

Muri iyi nama, u Rwanda rwagaragaje ubuhanga, icyerekezo, n’ubufatanye bukomeye. MTN Rwanda yashimangiyeko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu rugendo rwo kubaka igihugu gifite ikoranabuhanga rifasha buri muturage kugera ku nzozi ze no guteza imbere imibereho myiza. Ubutumwa buri umwe yatahanye buvuga ko: “Ejo si icyo dutegereje, ni icyo twubaka buri munsi.”

U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ya tekinoloji ku mugabane wa Afurika [Mobile World Congress Kigali 2025 (MWC)]


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...