Mu
magambo ye, DJ Ira yagaragaje ko atumva impamvu ikibazo cy’ubwenegihugu bwe
gikomeje guteza impaka, nyamara asanga ari uburenganzira bwe nk’umuntu.
Yagize
ati: “None se nyuma y’umwaka wose muracyafite uburakari? Muracyantuka,
muracyantera ubwoba!. Njye kugeza n’ubu sinumva ikibazo gihari. Reka tuganire
gato.”
Yakomeje
asobanura ko kuba yaracecetse hari ababyitiriye ko yaba yaragize ipfunwe
cyangwa ko yaba yarahatiwe gusaba ubwenegihugu, ariko ahamya ko atari byo.
Ati: “Birashoboka ko nicecekeye mukagira ngo mfite isoni z’icyo nasabye, ko
nahatiwe cyangwa ko ntishimiye ubwenegihugu nasabye. Oya, si ko bimeze.”
DJ
Ira yavuze ko amategeko y’u Burundi yemera ubwenegihugu bubiri, bityo kuba
yarasabye ubw’u Rwanda bidakwiye gufatwa nk’ikibazo kidasanzwe.
Ati:
“Gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni kimwe no kuba nasaba ubwa Amerika, Canada
n’ibindi. Ariko kubera ko ari ubwenegihugu bw’u Rwanda, byahise biba ikibazo.”
Yashimangiye
ko izina rye ryamenyekanye cyane bitewe n’amahirwe yabonye mu Rwanda, aho
yahawe urubuga rwo kugaragaza impano ye atitaye ku kuba ari umunyamahanga.
Ati: “Mumenye ko mwamenye DJ Ira kubera u Rwanda n’akazi nkora. Natangiriye mu
Rwanda, nahabonye amahirwe (platform), batitaye ku kuba ndi umunyamahanga.”
Yongeyeho
ko aho ageze ubu abikesha Imana, igihugu cy’u Rwanda ndetse n’imbaraga yashyize
mu kazi ke, bityo akaba yari afite impamvu zumvikana zo gusaba ubwenegihugu.
Mu
buryo bweruye, DJ Ira yanenze abamwibasira, avuga ko ikibazo atari we, ahubwo
ko gishingiye ku rwango bamwe bafitiye u Rwanda.
Ati: “Ntabwo ikibazo kiri kuri njye, ahubwo ni urwango mufitiye u Rwanda. Njye nta
kintu kidasanzwe nakoze. Gusaba ubwenegihugu ntibivuze kwihakana igihugu
cyawe.”
Ibi
DJ Ira abitangaje nyuma y’uko ku wa 10 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe
abinjira n’abasohoka rwatangaje urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u
Rwanda, rugaragaraho amazina ye.
Uru
rutonde rwari rwasohotse mu Igazeti ya Leta nimero 14 yo ku wa 7 Mata 2025,
rukaba rwarakurikiye icyifuzo uyu mukobwa yari yaratanze mu ruhame ku wa 16
Werurwe 2025, asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ubwenegihugu.
Perezida
Paul Kagame yamusubije ko nta kibazo abona, ariko amusaba gukurikiza inzira
zose ziteganywa n’amategeko kugira ngo abuhabwe mu buryo bwemewe.
DJ
Ira ni umwe mu bakobwa bagezweho mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda.
Yatangiye uyu mwuga mu 2016 abifashijwemo na mubyara we DJ Bissosso,
wamufashije no kumwinjiza mu muziki wo mu Rwanda.
Yageze
i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi, nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye,
aho yahise atangira urugendo rwamugize umwe mu ba DJ bazwi cyane mu gihugu.
Inkuru
ye igaragaza urugendo rw’umunyempano wabonye amahirwe mu kindi gihugu,
akagifata nk’iwabo ha kabiri, ndetse akiyemeza kuhagirira ubwenegihugu, nubwo
byateje impaka mu baturanyi.

