Mwambari Serge usanzwe yongerera imbaraga abakinnyi b’Amavubi yahawe izi nshingano muri Rayon Sports

Imikino - 23/09/2025 7:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Mwambari Serge usanzwe yongerera imbaraga abakinnyi b’Amavubi yahawe izi nshingano muri Rayon Sports

Mwambari Serge usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahawe izi nshingano no muri Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze hafi amezi abiri idafite umutoza wongerera imbaraga abakinnyi bayo nyuma y’uko isezeweho n’Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa wakoraga izi nshingano.

Kuri ubu Murera yamaze kubona umutoza mushya uzajya wongerera imbaraga abakinnyi ariwe Mwambari Serge usanzwe ukora izi nshingano mu Amavubi. 

Amakuru avuga ko uyu mutoza yagaragaye mu myitozo iyi kipe yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu Nzove. Ahawe aka kazi mu gihe Rayin Sports yitegura kwerekeza muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup izakinamo na Singida Black Stars FC.

Biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatatu w'iki Cyumweru yerekeza Tanzania. Mwambari Serge yatangiye kongerera imbaraga abakinnyi b’Amavubi muri 2021 ndetse yanabikoze muri AS Kigali na Police FC.

Maambari Sethe yagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...