Mwabibonye umweru wivanguye n’umukara- The Ben avuga ko yigaranzuye Bruce Melodie i Musanze -VIDEO

Imyidagaduro - 14/06/2026 8:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Mwabibonye umweru wivanguye n’umukara- The Ben avuga ko yigaranzuye Bruce Melodie i Musanze -VIDEO

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu gitaramo cya mbere cya Summer Country Tour 2026 cyabereye muri Stade Ubworoherane i Musanze, ahamya ko yitwaye neza kurusha mugenzi we Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, ndetse ashimangira ko abafana bamweretse urukundo rudasanzwe.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, gihuriza ku rubyiniro bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bruce Melodie, The Ben, Bwiza na Kitoko Bibarwa, imbere y’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bari bakubise buzuye Stade Ubworoherane.

Nyuma y’iki gitaramo, The Ben yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yishimiye uko byagenze, anashyira akadomo ku mpaka zari zimaze iminsi zivugwa n’abakunzi b’umuziki ku wahize undi muri iri joro ry’amateka.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier; Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien na Visi Meya w'aka Karere ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Kayiranga Théobald.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, The Ben yavuze ko ibyabereye i Musanze byamweretse urwego rw’urukundo abafana bamufitiye ndetse ko byamwemeje ko yakoze igitaramo gikomeye.

Ati: “Musanze byari ibintu umuntu adashobora kwiyumvisha. Berekanye urukundo rudasanzwe, nk’uko nabivuze batwaye umutima wanjye. Ndabashimira cyane. Mwanyeretse ko bankeneye cyane.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibyabaye ku rubyiniro byaranzwe n’amarangamutima menshi ku buryo hari indirimbo nyinshi yari yateguye kuririmba atigeze abona umwanya wo gukora.

Ati: “Ikintu gitangaje ni uko indirimbo naririmbye hariya atari zo nari nateguye. Ibintu byose nakoze byasaga n’aho byayoborwaga n’amarangamutima ndetse n’uburyo abafana banyakiraga. Indirimbo twakurikije kuri gahunda ni iya mbere n’iya kabiri gusa, nyuma nagenderaga ku bafana.”

The Ben yavuze ko yari yateguye no kuririmba izindi ndirimbo zirimo Ndaye, Why, Folomiana, Ko Nahindutse, Lose Control, Vazi, Roho Yanjye na True Love, ariko igihe yari yahawe ku rubyiniro kirangira ataziririmbye.

Mu magambo yakomeje kuvugisha benshi, The Ben yagereranyije intsinzi ye muri iki gitaramo n’umweru wivanguye n’umukara, asobanura ko ari uburyo yabonaga intsinzi ye imbere ya Bruce Melodie. Ati: “Mwabibonye umweru wivanguye n’umukara.”

Aya magambo yahise afatwa nk’ubutumwa bwerekana ko abona yaratsinze Bruce Melodie muri iri rushanwa ritanditse ryabereye ku rubyiniro rwa Musanze.

Ni igitaramo kandi The Ben yari yinjiyemo afite inyota yo kwishyura Bruce Melodie nyuma y’uko bamwe mu bakunzi b’umuziki bari bemeje ko yamurushije mu gitaramo The New Year Groove cyabereye muri BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2026.

I Musanze, The Ben yagaragaye afite imbaraga nyinshi ndetse yinjirana umucyo n’akanyamuneza imbere y’imbaga yari imutegereje. Indirimbo zirimo Ndi Uw’i Kigali yakoranye na Meddy na K8 Kavuyo, kimwe n’izindi ndirimbo ze zakunzwe, zaririmbanywe n’abafana kuva ku murongo wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Hari n’abumvikanye bavuga bati: “Genda Igisamagwe urababariwe,” bashaka kugaragaza ko uyu muhanzi yakosoye amakosa bamwe bamushinjaga nyuma y’igitaramo cya BK Arena aho hari abafana batashye bavuga ko batanyuzwe n’imiririmbire ye.

Mu minota igera kuri 50 yamaze ku rubyiniro, The Ben yasize benshi banyuzwe, bamwe bavuga ko yabonye uburyo bwo kongera kwisubiza icyizere cy’abafana be.

Gusa nubwo The Ben yemeza ko yatsinze, Bruce Melodie na we yatanze isomo rikomeye ry’umuziki. Uyu muhanzi wageze ku rubyiniro yakiranwe amashyi menshi ndetse ahita ahagurutsa imbaga y’abafana akimara gutangira indirimbo Funga Macho.

Yakomeje urugendo rwe rw’iminota myinshi ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo zaranze imyaka irenga icumi amaze mu muziki zirimo Ntundize, Kungola, Ikinya, Katapila, Ikinyafu ndetse na Pom Pom iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu ntangiriro za 2026.

Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zirenga 10, ibintu byatumye bamwe mu bitabiriye igitaramo bavuga ko yavuye i Musanze adafitiye abafana umwenda n’umwe kuko yabahaye ibyo bari baje gushaka byose.

Mbere y’uko aba bahanzi bombi bafata urubyiniro, igitaramo cyari cyabanje gushyuha binyuze mu bitaramo by’abahanzi batandukanye. Danken Masta ni we wabimburiye abandi, akurikirwa n’umunyempano Montana wo mu Karere ka Musanze waririmbye indirimbo zirimo Uri Keza na Weekend.

Bwiza na we yahawe ikaze idasanzwe, aririmba indirimbo zirimo Boda Boda na Gake Gake, mu gihe Kitoko Bibarwa yagaragaje ko agifite umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki binyuze mu ndirimbo ze zirimo Akabuto na Thank You Kagame.

Igitaramo cya Musanze ni cyo cyafunguye ku mugaragaro umushinga wa Summer Country Tour, ibitaramo byatekerejwe na Bruce Melodie bigamije kwegera abakunzi b’umuziki bo mu Ntara, gutanga ibyishimo no gufasha impano nshya kubona urubuga rwo kwigaragaza.

Nyuma ya Musanze, uru rugendo ruzakomereza mu turere twa Nyagatare, Bugesera na Rubavu.

Nubwo impaka ku wahize undi zishobora gukomeza mu bakunzi b’aba bahanzi bombi, ikigaragara ni uko Musanze yabonye ijoro ry’umuziki ryasize amateka, aho The Ben na Bruce Melodie bongeye kwereka Abanyarwanda impamvu bamaze imyaka myinshi bari ku rwego rwo hejuru mu muziki nyarwanda.

REBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA THE BEN NYUMA YO KUVA KU RUBYINIRO














VIDEO: Dox Visual/ Geovanie/ Janvier/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...