Muzimane u Rwanda - Minisitiri Bizimana ku ntore 769 zisoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16

Amakuru ku Rwanda - 10/08/2026 6:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Muzimane u Rwanda - Minisitiri Bizimana ku ntore 769 zisoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye Intore 769 zasoreje Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16 mu Kigo cya Gabiro gukomeza kurangwa n’ubupfura, ubutwari n’umurava, abasaba kutazadohoka ku ndangagaciro batojwe.

Ku wa 09 Kanama 2026, Minisitiri Bizimana yashimiye Intore 769 zasoje Itorero mu cyiciro cya 16 cyabereye mu Kigo cya Gabiro, azisaba gutahana indangagaciro z’ubutore no kuzikomeza mu buzima bwa buri munsi.

Muri ubu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Minisitiri Bizimana yashimiye abitabiriye Itorero, ababyeyi babo ndetse n’abatoza bagize uruhare mu gutuma iri tsinda ritozwa neza. Yagize ati: “Mwarakoze cyane kwitabira Itorero no kurikora neza.”

Yashimiye kandi ababyeyi b’aba batojwe kuba barabohereje, anashimira abatoza n’abandi bagize uruhare mu kubitaho umunsi ku munsi.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwitange bw’abatoza bwagize uruhare mu gutuma izi ntore zitozwa uko bikwiye, ndetse abasaba gutahana ishema ryo kuba barangije Itorero ari “Indangamirwa z’Imbangukanabigwi” ndetse n’“Ingabo zigenda imbere y’izindi.”

Abakobwa 315 basabwe kuba “Abadasumbwa n’Abadasumbanya”

Muri izi Ntore 769 zasoreje Itorero, abakobwa bari 315. Minisitiri Bizimana yabasabye gukomeza kuba intangarugero, abifuriza kuzahora barangwa n’imico n’indangagaciro z’ubutwari, umurava no kutadohoka.

Yagaragaje urutonde rw’amazina y’ubutore yasabye abakobwa guhora baharanira kwitwa, arimo Abadasumbwa n’Abadasumbanya, Abadacogora n’Abadahinyuka, Abadatezuka n’Abataruhuka, Abatarushwa n’Abatarutwa, ndetse n’Abatiganda n’Abanyamurava.

Yanababwiye kuba Abihuje n’Abashyirahamwe, Abaticumugambi n’Abatigaya, Indashyikirwa n’Indatsimburwa, ndetse n’Inyamamare n’Inyamibwa.

Muri ayo mazina harimo n’andi nka Ihogoza n’Icyeza, Juru ry’inyange na Juru ry’umucyo, Mudacogora na Mudahogora, ndetse na Mutarutwa na Sumbabandi. Aya mazina, mu butumwa bwa Minisitiri Bizimana, yagarukaga ku ndangagaciro z’ubutwari, kwihangana, kutadohoka no guharanira kuba intangarugero.

Abasore 454 bahamagarirwa kuba ba “Rugero rw’Ishyaka”

Abasore basoje Itorero bari 454. Minisitiri Bizimana yabashimiye avuga ko babaye “ba Rugero rw’Ishyaka, Amasonga adasumbwa”, abasaba gukomeza guharanira kuba intangarugero mu nshingano bazahura na zo.

Yabifurije kuba abantu barangwa n’amazina y’ubutore arimo Mbanzimihigo na Mbanzamumahina, Mudatsindwa na Muvuduko, Mudahinyuka na Mutiganda, ndetse na Nganji na Ngabidatsimburwa.

Mu yandi mazina yabasabye guhora baharanira harimo Ntabwoba na Ntamakemwa, Rubaduka na Rubimburirangabo, Rudahigwa na Rudakangwa, ndetse na Rudahindwa na Rudatinya.

Yanabifurije kuba Ruzirabwoba na Rugwizakurinda, Rutikanga na Rutavogerwa, ndetse na Rwizihirakubarusha na Rwizihirwahakomeye.

“Ntimuzadohoke ku Butore”

Mu butumwa bwe, Minisitiri Bizimana yashimangiye ko kurangiza Itorero bitavuze kurangiza ubutore. Yabwiye Intore ati: “Ntimuzadohoke ku butore.” Yabibukije kandi ko bakwiye kwirinda imyumvire n’amazina agaragaza kwiheba, gucika intege cyangwa kutigirira icyizere.

Mu butumwa bwe, yatanze ingero z’amazina nka Ndimubanzi, Ndereyehe, Ndimukaga, Ndihebye, Nduhirabandi, Nkiriyehe, Ntahondi, Ntamabyariro, Ntahontuye, Ntabuhungiro na Ntamakiriro.

Yongeyeho Maburanturo, Mpungirehe, Mbayuwande, Mbuzamahwemo, Miruho, Hakizabera, Nkezabera na Nyakatsi, avuga ko ari n’izindi nyito zo kwiheba ajyanye n’igihe cyahise kitakirangwa iwacu mu Rwanda.

Yabibukije umunsi Perezida Kagame yabasuye

Minisitiri Bizimana kandi yasabye Intore kutazibagirwa umunsi wa 28 Nyakanga 2026, ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabasuye mu gihe bari mu Itorero.

Yavuze ko uwo munsi ukwiye kuzahora ari urwibutso kuri bo, cyane ko Perezida Kagame yabagiriye inama kandi akabaha impanuro z’icyizere. Yagize ati: “Ntimuzamutenguhe.”

Yabasabye gutahana ibyo batojwe mu Itorero, bakabigaragaza mu bikorwa bya buri munsi no mu nshingano bazahabwa.

“Muzimane u Rwanda”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri Bizimana yasabye izi Ntore 769 gutahana ubupfura n’ubutwari, anazifuriza amahoro n’amahirwe. Yagize ati: “Nimutahane ubupfura n’ubutwari. Muzahorane amahoro n’amahirwe. Muzimane u Rwanda. Ibindi ubundi.”

Iri tsinda ry’Intore 769 ryasoreje Itorero mu cyiciro cya 16 mu Kigo cya Gabiro, aho ryahawe ubutumwa bwo gukomeza gushyira mu bikorwa indangagaciro z’ubutore no kuzifashisha mu nshingano zizahura na zo nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe.


Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye Intore 769 zasoreje Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, gukomeza kurangwa n’ubupfura, ubutwari n’umurava


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...