Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Miss Nadia yashyize hanze amafoto y’abana be babiri b’abakobwa bavukiye rimwe, maze ayaherekeresha ubutumwa bubataka, bubasabira umugisha ku Mana, abasaba kuzerera imbuto z’umugisha buri wese.
Muri ubwo butumwa, Miss Nadia yanditse yifuriza abana be Randa na Kamba bizihiza amezi atanu bamaze bavutse, maze asaba Imana kuzarinda ibiganza byabo, abasabira ubuzima bwiza, amahoro, umunezero n’igikundiro.
Yagize ati’’ Imana ibampere ubuzima bwiza, amahoro ,umunezero ,igikundiro,ubwenge, ubupfura, ibyiza byose bituruka ahera .Muzerere buriwese imbuto z'umugisha kandi intambwe zanyu zijye ziyoborwa n'Uwiteka akomeze abakurize mu buntu bwe . Turabakunda cyane abeza bacu Kamba na Randa.’’

Kamba umwe mu bakobwa ba Riderman na Miss Nadia
Mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2021, nibwo uyu muryango wa Gatsinzi Emery kumwe n’umufasha we Agasaro Nadia, nibwo bibarutse abana b’abakobwa babiri b’impanga zaje zikurikira umwana w’umuhungu bari basazwe bafite gusa, bibarutse mu mwaka 2015.
Gusa iyi nkuru bari barayigize ubwiru cyane umuhanzi Riderman, abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ubwo yavugaga iyi nkuru yagize Ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu "
Randa umwe mu bakobwa ba Rideram na Miss Nadia
Aba bombi Riderman na Miss Agasaro Nadia bashakanye mu mwaka wa 2015, kugeza ubu bagiye kuzuza imyaka itandatu babana akaramata nk’umugore n’umugabo, bakaba ari ababyeyi b’abana batatu umuhungu umwe n’abana b’impanga babiri b’abakobwa.

Riderman n'umuryango we
