"Ben na Chance baduteguriye igitaramo 'Easter Jubilee' ni tariki 05 Mata 2026 kuri Pasika muri BK Arena. Itike ya macye iri kugura 5,000 Frw ariko icyo gihe izaba iri kugura 10,000 Frw. Hari n'indi igura 10,000 Frw icyo gihe izaba iri kugura 15,000 Frw. Muzigure ku bwinshi, tuzataramane, muzaze muri benshi hariya tuhuzure, Imana ibahe umugisha."
Ubu ni ubutumwa bwa Papi Clever na Dorcas, abaramyi bakunzwe cyane mu Karere, bakaba baramamaye mu ndirimbo zirimo "Impamvu z'ibifatika", "Ameniweka Huru Kweli" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 58 kuri Youtube, n'izindi. Bagaragaje ko bafite inyota nyinshi y'igitaramo cya Ben na Chance cyiswe "Easter Jubilee Music Gathering".
Ni ubwa mbere Ben na Chance bagiye gukora igitaramo kuri Pasika, ndetse ni n'ubwa mbere bagiye gutaramira muri BK Arena mu gitaramo cyabo bwite. InyaRwanda ifite amakuru ko aba baramyi bazajya batarama buri mwaka kuri Pasika mu kwifatanya n'abakristo kwizihiza isuka rya Yesu Kristo.
Kuri ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cyabo cya mbere bagiye gukora kuri Pasika ari ku isoko. Kugura itike mbere ni bwo buryo bwiza kuko ahendutse cyane. Amatike ya Upper Room aragura 5,000 Frw ku bayagura mbere y’igitaramo mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 10,000 Frw.
Amatike ya Stage View aragura 10,000 Frw mbere y’igitaramo mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 15,000 Frw. Amatike ya Premium aragura 20,000 Frw, aya Altar Zone aragura 25,000 Frw, aya CIP Zone aragura 35,000 Frw naho aya Executive Zone aragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka ku rubuga www.ticqet.rw ndetse wanayagura ukoresheje akanyenyeri: *513*01*01#.
Ben na Chance bamaze imyaka 10 mu muziki. Ni itsinda ry'umugabo n'umugore rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ku nshuro yabo ya mbere bagiye gukorera igitaramo muri BK Arena.
Iki gitaramo bagifata nk'umunsi udasanzwe wo kwizihiza Pasika binyuze mu kuramya Imana no mu muziki wuzuye ibyishimo, bazahuriramo n’abakunzi babo muri BK Arena, ahantu bavuze ko ari “mu rugo” hashobora kwakira no guhuza abakunzi b’umuziki benshi icyarimwe.

Papi Clever na Dorcas bati: "Mugure amatike ku bwinshi, tuzataramane, muzaze muri benshi hariya [BK Arena] tuhuzure."

Ben and Chance bagiye gukora igitaramo cy'amateka muri BK Arena

Ben na Chance bagiye gukora igitaramo gikomeye "Easter Jubilee Music Gathering" kizaba kuri Pasika
REBA INDIRIMBO NSHYA "IGIKOMBE CYANJYE" YA BEN AND CHANCE
