Iki gitaramo “Ndi Uwe Live Concert” kizaba ku wa 17 Ukwakira 2026, kuri New Life Bible Church i Kicukiro, guhera saa cyenda z’amanywa (15:00), kandi kwinjira ni ubuntu.
Ni igikorwa Elayono Worship Family yateguye nk’umwanya ngarukamwaka wo guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakagira umwanya wo gusenga, kuramya no kumva ubutumwa bubafasha gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.
Elayono Worship Family ivuga ko impamvu nyamukuru yatumye itegura iyi nshuro ya gatatu ari ugukomeza umurimo yatangiye, ndetse no kurushaho kugeza ku bantu benshi ubutumwa Imana yashyize ku mutima w’iri tsinda.
Aba baririmbyi batangaje kandi ko bazongera bagakora 'live recording', ku buryo ibyo bazakora kuri uwo munsi bitazagarukira gusa ku bazaba bari muri New Life Bible Church, ahubwo bizakomereza no ku bandi bazabasha kubikurikirana nyuma y’igitaramo.
Ibi bizatuma igitaramo kivamo umusaruro urenze umunsi umwe, kuko indirimbo n’ibindi bikorwa bizakorerwa muri icyo gihe bizabasha kugera ku bantu benshi nyuma.
Papi Clever & Dorcas, Pastor Ngoga na Elie Bahati mu bazaririmba
Elayono Worship Family izaba iri kumwe n’abaramyi batandukanye, barimo Papi Clever & Dorcas, Pastor Ngoga Christophe na Elie Bahati, ndetse n’abandi bazafatanya na yo muri iki gikorwa kizaba ari umwanya wo gusangira impano, kuramya no kugeza ku bitabiriye ubutumwa butandukanye bwubaka ukwizera.
Elayono Worship Family ivuga ko yifuza ko buri wese uzitabira atazaba aje kureba igitaramo gusa, ahubwo ko azaba aje kugira umwanya wo guhura n’Imana no gutegura umutima we kwakira ibyo Imana izamukorera.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Mucyo Kepha Daniel uyobora Elayono Worship Family yasabye abazitabira iki gitaramo kutazaza nk’abareba igitaramo gusa, ahubwo bakazaza bafite imitima yiteguye guhura n’Imana.
Ati: “Muzaze mutegura imitima yanyu, muzane n’abandi, kandi ntimuzaze kureba gusa; muzaze guhura n’Imana. Twizera ko iyi Edition izaba umwanya wo kubona Imana ikora mu buzima bw’abantu benshi.”
Iri tsinda rivuga ko ryifuza ko “Ndi Uwe Live Concert – Edition 3” iba umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko kandi ikaba n’ahantu abantu bahurira n’ubutumwa bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Edition ya gatatu ije ikurikira igikorwa cyabaye mu mwaka ushize, ubwo Elayono Worship Family yakoze “Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2”. Icyo gitaramo cyabaye ku wa 16 Kanama 2025, na bwo kibera kuri New Life Bible Church i Kicukiro.
Muri iyo Edition ya kabiri, Elayono Worship Family yari kumwe n’abaramyi barimo David Kega na Queen Rachel, aho igitaramo cyabaye umwanya wo kuramya, guhimbaza no gufata amashusho y’ibikorwa byakozwe muri icyo gihe.
Ubu, nyuma y’umwaka, Elayono Worship Family igiye kongera gusubira kuri iyo ntego, ariko kuri iyi nshuro ikazaba iri kumwe n’abandi baramyi batandukanye ndetse ikongera gukora 'live recording' [gufata amashusho y'indirimbo zabo nshya].
Elayono Worship Family irasaba abakristo, abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abandi bose bifuza kugira umwanya wo gusenga no guhura n’Imana kuzitabira iki gitaramo, bateguye imitima kandi bazanye n’abandi, kuko intego nyamukuru ari uguhimbaza Imana no kugeza ku bantu ubutumwa bw’icyizere.
Elayono Worship Family yateguye igitaramo “Ndi Uwe Live Concert – Edition 3”



Mucyo Kepha Daniel uyobora Elayono Worship Family yasabye abazitabira iki gitaramo kutazaza nk’abareba igitaramo gusa, ahubwo bakazaza bafite imitima yiteguye guhura n’Imana
Elayono Worship Family izaba iri kumwe n’abaramyi barimo Papi Clever & Dorcas, Pastor Ngoga Christophe na Elie Bahati
