Muzagera kure, mwirinde icyabaca intege - Josh Ishimwe kuri Alicia na Germaine bagezweho muri Gospel

Iyobokamana - 06/02/2026 10:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Muzagera kure, mwirinde icyabaca intege - Josh Ishimwe kuri Alicia na Germaine bagezweho muri Gospel

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, ukora umuziki mu njyana ya Gakondo, yagaragaje ko anyurwa cyane n’inganzo ya Alicia na Germaine, abakobwa bavukana bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Aba bakobwa b’i Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, bakorera Imana mu Itorero ADEPR—ari na ryo Josh Ishimwe nawe abarizwamo—bamaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Uriyo”, "Urufatiro", “Rugaba,” na “Ibendera” baherutse gushyira ahagaragara, ikaba ikomeje guhembura benshi aho imaze kurebwa n'abarenga ibihimbi 144 mu gihe gito.

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abavandimwe bavuka mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, biyemeje kuririmbira Imana kuva bakiri bato, bakaba bavuga ko bazakomeza uwo murimo kugeza “imvi zibaye uruyenzi”. Batuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Gihira, basengera muri ADEPR Ruhangiro.

Nubwo bakiri bashya mu muziki usingiza Imana, bamaze kugaragaza impano n’ubuhanga bituma benshi mu bakurikira umuziki wa Gospel babatangarira bahagamya ko ejo habo hazaba heza cyane. Ibikorwa byabo byabahesheje guhatana mu bihembo biri ku rwego rwa Afrika, Shining Stars Africa Awards 2026, mu cyiciro cy'umuramyi mushya mwiza muri Afrika.

Josh Ishimwe ni umwe mu bahanzi bakunze kandi bashima cyane umuziki wa Alicia na Germaine. Akunzwe mu ndirimbo zirimo “Inkingi Negamiye” na "Sinogenda Ntashimye" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 4 kuri Youtube.

Yagaragaje Alicia na Germaine nk’abaramyi bari mu murongo mwiza w’ivugabutumwa, abasaba gukomeza guca bugufi no kwirinda icyabaca intege mu rugendo rwabo rwa muzika. Ati: “Bashiki bacu, mukomereze aho, muri mu murongo mwiza. Mwirinde icyabaca intege, mukomeze muce bugufi, muzagera kure.”

Josh Ishimwe ari mu myiteguro yo gutaramira mu mujyi wa Spijkenisse mu Buholandi, aho azakorera igitaramo ku wa 14 Gashyantare 2026, ku munsi wizihizwa nk’Umunsi w’Abakundana (Saint Valentin).

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Josh Ishimwe yavuze ko iki gitaramo kizaba ari icya mbere azaba akoreye mu Buholandi, kikazaba kigamije gufasha abantu kwizihiza Umunsi wa Saint Valentin mu munezero no mu gushimira Imana.

Yagize ati: “Iki ni igitaramo kizabera mu Buholandi ku munsi wa Saint Valentin, aho nzataramira abantu bose. Abanyarwanda n’abandi batuye mu Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, Luxembourg n’ahandi baratumiwe cyane. Ni igitaramo cyo kwishimira abantu, ariko cyane cyane cyo gushimira Imana yaduherekeje mu mwaka ushize.”

Spijkenisse ni umujyi uherereye mu Burengerazuba bw’u Buholandi, mu ntara ya South Holland, hafi y’umujyi wa Rotterdam. Utuwe n’abaturage barenga 70,000, ukanaherereye ku nkombe z’uruzi rwa Nieuwe Maas, bigatuma uhurirwamo n’ubucuruzi n’ingendo zo mu mazi.

Iki gitaramo gifite igisobanuro cyihariye kuri Josh Ishimwe, kuko kizaba ari icya mbere akoreye hanze y’u Rwanda nyuma yo kurushinga n’umugore we Gloria, mu bukwe bwabereye mu Buholandi ku wa 21 Kamena 2025.

Kuba igitaramo kizabera aho yabereye ubukwe bwe, ndetse n’aho umuryango w’umugore we utuye, bituma iki gikorwa kimuba hafi ku mutima, binamufasha guhuza inshingano z’umuryango n’umurimo we w’ubuhanzi.

Ku wa 14 Gashyantare, hirya no hino ku isi hategurwa ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro bigamije kwizihiza urukundo n’ibyishimo. Mu bihugu byinshi byo mu Burayi, Amerika na Aziya, abahanzi batandukanye bakora ibitaramo bya “live” bihuza abakunzi babo n’indirimbo z’urukundo, hagamijwe gusangirira umunsi n’imiryango n’inshuti.

Josh Ishimwe uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Gospel yagaragaje ko anyurwa n'umuziki wa Alicia na Germaine

Alicia na Germaine bagezweho cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Alicia na Germaine baherutse gushyira hanze indirimbo nshya bise "Ibendera" bagaragayemo bari ku mafarasi

Muri Kamena 2025, Josh Ishimwe na Gloria Mutoni bakoreye ubukwe mu Buholandi nyuma y'igihe cyari gishize bari mu rukundo

Josh Ishimwe agiye gutaramira mu Buholandi, igihugu yahamirijemo isezerano n'umugore we Gloria

Alicia na Germaine bahataniye igihembo cya Best Star New Gospel Artist of the Year muri Shining Stars Africa Awards 2026

REBA INDIRIMBO NSHYA "IBENDERA" YA ALICIA NA GERMAINE

REBA INDIRIMBO "SINOGENDA NTASHIMYE" YA JOSH ISHIMWE UTEGEREJWE I BURAYI





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...