Muzadufashe rero ntituzasubire ku cyuma kuko ni kibi - IGP Namuhoranye ku rubyiruko

Amakuru ku Rwanda - 20/09/2026 10:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Muzadufashe rero ntituzasubire ku cyuma kuko ni kibi - IGP Namuhoranye ku rubyiruko

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kubaka u Rwanda rwiza, birinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe zizwi nka “ibyuma”, kuko bibangiriza ubuzima kandi bikabakururira mu bindi byaha.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026, nyuma y’umuganda wihariye w’urubyiruko wabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca.

Uyu muganda wari ugamije gukora isuku no gusibura inzira z’amazi, ukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse ukaba warateguwe n’urubyiruko mu rwego rwo kurushishikariza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma.

Wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Irinde ibiyobyabwenge-Wiheshe agaciro.”

Nk'uko tubikesha PolisI y'u Rwanda, uyu muganda witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuliza; ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bo mu nzego z’umutekano n’iz’ibanze.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma, ahubwo rugakoresha neza ubushobozi rufite mu kubaka igihugu.

Yagize ati: “Tubakeneye muri bazima (Sober), nta cyuma, nta tabi, nta byo kwitera mu rushinge n’ibindi byose bishobora gukoresha ubwonko bwanyu. U Rwanda ruzatezwa imbere n’abana barwo bafite ubwonko butavangiwe, bari Sober.”

Dr. Nsanzimana yavuze ko kuva gahunda yo guca “ibyuma” yatangira, hamaze gufatwa litiro zigera kuri miliyoni 20 z’inzoga zitemewe, izipfundikiye n’izidapfundikiye, avuga ko ari umubare munini cyane.

Yagaragaje ko gukomeza kunywa bene izo nzoga ku bwinshi byari gukomeza guteza ibibazo by’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage. Ati: “Murumva iyo bikomeza gutyo igihugu cyari kuba kiri kugana he? Icya mbere rero cyari ukubanza gukuraho icyo kibazo, icyo bita igihugu kireberera abaturage.”

Yasabye ababa bagifite izo nzoga cyangwa bazihishe kuzishyikiriza inzego bireba ku neza. Ati: “Mubatubwirire abazihishe bazizane ku neza kuko nibazisanganywa bizaba icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kandi gihanwa n’amategeko.”

IGP Namuhoranye: “Turimo turagenda tuva mu bibi tujya mu byiza”

IGP Namuhoranye yavuze ko gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma yatangiye gutanga umusaruro, kuko ibyaha bimwe bifitanye isano n’ikoreshwa ryabyo bigenda bigabanuka. Yavuze ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera ndetse n’ibindi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge bigenda bigabanuka.

Ati: “Turimo turagenda tuva mu bibi tujya mu byiza. Polisi yishimira abantu bose bava mu byaha bakareka ingeso mbi bahozemo kuko ni ibyemezo byiza byubaka u Rwanda rwiza rw’ejo.”

Yakomeje asaba urubyiruko gufatanya n’inzego za Leta, iz’umuco, iz’umutekano n’izindi, kuko ubufatanye nk’ubwo ari bwo bwafasha kubaka igihugu gifite urubyiruko rutekanye kandi rufite ejo hazaza. Ati: “Muzadufashe rero ntituzasubire ku cyuma kuko ni kibi, cyangiza ubwenge n’ubwonko, nticyubaka u Rwanda rw’ejo rwiza.”

Nzamuramabaho: “Nagiye mu Kigo Ngororamuco inshuro enye”

Muri uyu muhango kandi hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu rubyiruko rw’Imboni z’Impinduka, Nzamuramabaho Frederic wo mu Murenge wa Rubengera, wigeze kuba imbata y’ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma.

Nzamuramabaho yavuze ko mbere yo kujya mu Kigo Ngororamuco yari afite imyitwarire mibi, harimo ubujura, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa byamukururiraga mu bibazo.

Yavuze ko yagiye mu Kigo Ngororamuco inshuro enye ariko mu ntangiriro bikamugora guhinduka.

Ati: “Nagiye mu Kigo Ngororamuco inshuro enye (4) zose naranze guhinduka, ariko ku nshuro ya kane ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yazaga kutuganiriza Iwawa akatubwira ko tugomba guhinduka tugataha tugafatanya n’abandi kubaka u Rwanda rwiza, nibwo nahise mfata icyemezo cyo kureka ibyo byose burundu.”

Uyu musore yavuze ko kuva yahinduka, yiyemeje kubana neza n’abandi no kugira uruhare mu gukemura ibibazo aho kuba nyirabayazana wabyo. Yabwiye urubyiruko rugenzi rwe ko n’uwaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa yarinjiye mu nzira mbi ashobora kubireka, agasubira mu buzima busanzwe aho guhora yihisha inzego z’umutekano.

Yasabye bagenzi be gufata ibyemezo bibafasha kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kuko urubyiruko rw’uyu munsi ari rwo ruzaba Rwanda rw’ejo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...