Muyoboke Alexis yatangije 'Voxa Tv' na 'Studio' yitezeho kuba ijwi ry'abahanzi

Imyidagaduro - 31/03/2026 8:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Muyoboke Alexis yatangije 'Voxa Tv' na 'Studio' yitezeho kuba ijwi ry'abahanzi

Muyoboke Alexis yongeye kugaragaza uruhare rwe mu iterambere ry’inganda ndangamuco mu Rwanda, atangiza ku mugaragaro umuyoboro wa Televiziyo yo kuri murandasi ‘Voxa TV’ ndetse na ‘Studio’ izafasha abahanzi, by’umwihariko abakizamuka.

Uyu mugabo umaze imyaka myinshi azwi nk’umujyanama w’abahanzi batandukanye, avuga ko iki gitekerezo yagitewe n’urugendo rurerure amaze mu muziki kuva nyuma ya 1994, aho yiboneye uko inganda ndangamuco zagiye zikura, ariko hakigaragara icyuho mu bijyanye no kugeza ijwi ry’abahanzi kure.

‘Voxa’, nk’uko abisobanura, ni ijambo rikomoka mu rurimi rw’Ikigereki risobanura “ijwi”, rikaba rifite igisobanuro gihamye mu ntego y’uyu muyoboro: kuba ijwi ry’abahanzi mu ngeri zose.

Ati: “Twabonye byinshi muri uru rugendo, tugerageza gutanga umusanzu mu buryo butandukanye, ariko twasanze bikwiye kongeraho irindi tafari, aho ijwi ry’umuhanzi rigera kure, rikagera ku bantu benshi kurushaho.”

Voxa TV izibanda ku biganiro n’ubuhamya bigamije guteza imbere ubuhanzi, aho hatazibagirana umuziki, sinema, ubusizi n’izindi ngeri zigize uruganda ndangamuco. Muyoboke ashimangira ko kimwe mu by’ingenzi ari uguha umwanya urubyiruko rufite impano rutarabona aho ruvugira.

Mu biganiro bizajya bitambuka kuri Voxa TV harimo “While Alive” (cyangwa “Mu gihe akiriho”) na “Deep Talk”.

Ikiganiro “While Alive” kizajya cyibanda ku guha agaciro abantu bagize uruhare rukomeye mu gihugu no mu ruganda rw’imyidagaduro, bagashimirwa bakiriho.

Muyoboke avuga ko iki gitekerezo cyaturutse ku byamukoze ku mutima nyuma yo kubona amagambo meza yavuzwe ku mubyeyi we amaze kwitaba Imana.

Ati: “Numvise ko hari abantu dukwiye gushimira bakiriho, tukabibagezaho mu buryo bufatika, abantu bakabimenya kandi bikabatera imbaraga.”

Ku rundi ruhande, “Deep Talk” izajya iba urubuga rw’ibiganiro byimbitse ku mibereho y’inganda ndangamuco mu Rwanda, hatumirwamo abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’ubuhanzi, haba abahanzi, abatunganya umuziki, abayobozi n’abandi.

Uretse umuyoboro wa Televiziyo ikorera kuri Youtube, Muyoboke Alexis yanatangije ‘Live Recording Studio’ izafasha cyane cyane abahanzi bakiri kuzamuka kubona aho bakorera no kugaragaza impano zabo.

Ati: “Dufite gahunda yo gufasha impano nshya, tukabaha urubuga rwo gukora no kwiyerekana, kuko hari benshi bafite ubushobozi ariko babura aho bahera.”

Ibi bijyana kandi no gutegura ibitaramo (Events Management), bigamije gufasha abahanzi kubona urubuga rwo kwiyereka abafana no guteza imbere impano zabo mu buryo bufatika.

Muyoboke agaragaza ko Voxa TV igamije kuba urubuga rutanga amakuru, ibiganiro n’amateka y’imiziki n’ubuhanzi muri rusange, bikubiyemo urugendo rwabyo kuva bitangiye kugeza aho bigeze uyu munsi.

Avuga ko iki gitekerezo yagitewe n’ibitekerezo byinshi yagiye ahabwa n’abamukurikira, cyane cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamubonaga nk’umuntu ufite byinshi yakongeraho mu guteza imbere uruganda ndangamuco.

Ati “Igitekerezo nari nyimaranye igihe, ariko by'umwihariko byavuye kuri mwe, kuko nabonaga ibitekerezo byinshi byanyu, cyane cyane mu binyamakuru, kuri Youtube n'ahandi abantu bambonaga nagiye gutanga umusanzu, aha niho rero haje kuva gushinga 'Voxa Tv'."

Mu gihe inganda ndangamuco mu Rwanda zikomeje kwaguka, Voxa TV ije nk’inyongera ishobora gufasha mu gutanga urubuga rufatika ku bahanzi no kubaka amateka y’ubuhanzi bw’u Rwanda, mu buryo bugezweho kandi bugera kuri benshi.


Voxa TV igiye gutanga ibiganiro byimbitse ku buhanzi, Muyoboke ashimangira ko igihe kigeze ngo abahanzi bashimirwe bakiriho

Muyoboke Alexis ashyize imbaraga mu kubaka urubuga ruzahuza amateka, ibiganiro n’iterambere ry’ubuhanzi

 
‘While Alive’ na ‘Deep Talk’ ni bimwe mu biganiro bizibandwaho na Voxa TV mu guteza imbere inganda ndangamuco

KANDA HANO UBASHE KUREBA MUYOBOKE ALEXIS AGARUKA KU BIKORWA BISHYA YATANGIJE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...