Uyu mugabo utari mu Rwanda igihe habaga igitaramo cya nyuma cyatangiwemo igikombe cya PGGSS6 cyegukanywe na Urban Boyz kuko yari mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ariko ntibyamujije gukurikirana iki gikorwa cyane mu itangazamakuru, akimenya ko iri tsinda ariryo ryegukanye Pggss6, Muyoboke Alex yahise abagenera ubutumwa bwo kubashimira uko bitwaye anabagira inama yabafasha gukomeza kuba ku gasongero ka muzika nyarwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Muyoboke Alex na Urban Boyz bagiranye ibihe byiza cyane batwarana ibikombe byinshi
Muyoboke Alex wabanye na Urban Boyz kuva mu mwa wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2013 usibye gushimira Urban Boyz no kubagira inama yashimiye bikomeye abantu babaye hafi iri tsinda, ahera kubabafashije kuva cyera agaruka ku itangazamakuru ndetse n’undi muntu wese wagize uruhare kugira ngo Urban Boyz babe abo baribo uyu munsi.
Muyoboke Alex wavuze amagambo akomeye abwira abagize itsinda rya Urban Boyz yagize ati “Yes yes congz my ninjaz mwatangiye bigoye muturutse kure Huye, mu Cyarabu ariko ubu imigabane y'isi irabazi! ngire mbibutsa mugihe kingana namezi 18 twakoranye nahoraga mbibutsa ko kugirango ugere kucyo ushaka ugomba kubyuka kare ukaryama nyuma,basore banjye ubu nibwo akazi gatangiye. "
Urban Boyz batwaye igikombe cya PGGSS6
Muyoboke yakomeje ashimira abafashije iri tsinda gutera imbere agira ati”Akuna kulala mwakoze byiza ndetse byinshi mvuze ko nanjye twakoranye (management) mumpesheje icyubahiro sinaba mbeshye. mbashimiye mbikuye k'umutima sinibagirwe jado watanze foundation nziza kuri aba basore.Denischeetah benshi ntibakuzi ariko nzi icyo umaze muri urban boys kuva 2011 wari inyuma yaba ba Ninja (Urban Boyz). Management yose umugabo witwa Nsengumuremyi Richard nibake bashobora gushora imari yabo muri muzika nkawe ndagushimiye.”
Uyu mugabo yashimiye nanone itangazamakuru ryabaye hafi Urban Boyz nanone agira ati”Nshimiye ibinyamakuru byose, mwakoze akazi gakomeye music industry y'u Rwanda ikaba igeze aho igeze.”Muyoboke Alex yasoje ashimira aba bahanzi abereka ko abishimiye cyane agira ati “Basore ndabishimira murakora kandi cyane imana ikomeze ibajye imbere.”
Muyoboke Alex nyuma yo gutandukana na Urban Boyz kuri ubu ni umujyanama w’itsinda rya Charly na Nina, kuri ubu ni umwe mu bagabo bamaze kwamamara kubera gufasha abahanzi nyuma yo gufasha Tom Close, Dream Boyz, Urban Boyz ndetse ubu akaba afite Charly na Nina.