Uruhererekane rw’ibitaramo biteganyijwe mu buryo bwa “World
Tour”, bizatangira ku wa 13 Ukuboza 2025 mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Montreal
mu gihugu cya Canada.
Azahurria ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye barimo nka Muyango
Jean Marie wamamaye mu ndirimbo nka ‘Karame Uwangabiye’; Ikirezi, umukobwa wa
Massamba Intore uzwi mu ndirimbo nka ‘Rusaro Rubasumba’ ndetse na Daniel
Ngarukiye uzwi mu ndirimbo zirimo nka “Bwiza”, “Umwari w’i Rwanda”, “Ikibugenge”
n’izindi.
Urugendo rw’ibi bitaramo bya Lionel Sentore bigamije kugeza
umuco nyarwanda hirya no hino no kumenyekanisha ibihangano bya Lionel ku rwego
rw’isi.
Kananura Didier washinze Kanan Connections akaba n’umujyanama
wa Lionel Sentore, yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo bizagera muri Canada,
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba.
Yavuze ko muri Canada, igitaramo kizabera i Montreal, aho
Lionel afite umubare munini w’abakunzi bakurikirana inganzo ya gakondo.
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, hazibandwa cyane mu mijyi ya
Maine na Arizona, aho umuco nyarwanda ukomeje kwiyubaka binyuze mu bitaramo
n’ibindi bikorwa by’abahanzi Nyarwanda.
Uru rugendo ruzagera no mu Mujyi wa Kampala muri Uganda,
hagamijwe gukomeza gukundisha akarere umuziki nyarwanda w’umwimerere no kongera
umubare w’abawukurikira.
Kananura yagize ati “Ibi bitaramo wavuga nka ‘World Tour’
bigamije kumenyekanisha Album ‘Uwangabiye’ mu bihugu Lionel azageramo. Ni
n’uburyo bwo gukomeza gukundisha Abanyarwanda n’abanyamahanga umuco gakondo
n’ibihangano bye. Amatariki azatangazwa mu minsi iri imbere, ariko byose
bizasorezwa i Kigali.”
Lionel Sentore, ubarizwa mu Bubiligi, akomeje kuba umwe mu
bahanzi bahagaze neza mu kumurikira amahanga umuziki wa Kinyarwanda. Amajwi ye
adasanzwe n’imiririmbire ye yimikije umuco byamugize umwe mu barinda isura
y’umuziki gakondo.
Album ye nshya, ‘Uwangabiye’, irimo indirimbo zirimo ubwuzu
n’umwimerere, zigaragaza ubuzima bwa kinyarwanda n’imibereho y’abakurambere.
Album ye iriho indirimbo nka: ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’,
‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na
Elysee, ‘Uwangabiye’ ari na yo yitiriye Album, ‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na
Angela, ‘Ntaramanye’, ‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’
ndetse na ‘Haguruka ugende’.
Tariki 27 Nyakanga 2025, Lionel Sentore yakoreye igitaramo
gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), aho
yamurikiyemo Album ‘Uwangabiye’ mu buryo bw’amashusho n’amajwi byuzuye
ubuhanga.
Ni igitaramo cyarimo abahanzi n’amatorero akomeye barimo Ruti
Joel, Jules Sentore ndetse n’Itorero Ishyaka ry’Intore, cyatanze ishusho
y’uburyo uru rugendo rwa World Tour ruzaba rufite ireme rinogeye ijisho
n’umutima.

Lionel Sentore agiye gutangira i Montreal muri Canada mu
ruhererekane rw’ibitaramo bigamije kumenyekanisha Album ye ‘Uwangabiye’


Muyango Jean Marie uherutse gusohora Album “Imbanzamumyambi” agiye gutaramira muri Canada mu gitaramo kizaba tariki ya 13 Ukuboza 2025



KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘UWANGABIYE’ YA LIONEL SENTORE
