Muvunyi Paul yatumije Inteko Rusange ya Rayon Sports muri Kanama, Twagirayezu Thadée ayishyira muri Nzeri

Imikino - 31/07/2025 5:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Muvunyi Paul yatumije Inteko Rusange ya Rayon Sports muri Kanama, Twagirayezu Thadée ayishyira muri Nzeri

Urwego rw’ikirenga rw’ikipe ya Rayon Sports ruhagarariwe na Muvunyi Paul rwatumijeho Inteko Rusange y’iyi kipe muri Kanama, gusa Perezida w’Umuryango Twagirayezu Thaddée asubiza ko nta mwanya uhari bityo ko yashyirwa muri Nzeri 2025.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2025 ni bwo uru rwego rw’ikirenga rwari rwanditse ibaruwa itegura iyi nama y’Inteko rusange. 

Muri iyi baruwa bandikiye Perezida w’umuryango bamubwira ko bashingiye ku mategeko shingiro y’Umuryango "Association Rayon Sports" mu ngingo yayo ya 14, bamwandikiye bamwibutsa gutegura inyandiko zizakoreshwa mu nama y’Inteko rusange iteganyijwe kuba kuwa 24/08/2025.

Muri izo Nyandiko harimo Raporo y’ibikorwa n'iy’umutungo y’umwaka wa 2024/2025, gahunda y’ibikorwa by’ingengo y’Imari by’umwaka wa 2025/2026, Raporo y’Ubugenzuzi ya 2024-2025 na Raporo ya Komite ishinzwe gukemura amakimbirane ya 2024-2025.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida w’urwego rw’ikirenga, Muvunyi Paul n’Umunyamabanga, Murenzi Abdallah. Aba bagabo bombi bavuze ko kugira ngo bibafashe gutegura neza inama y’Inteko rusange, abagize Komite Nyobozi basabwa kuba bagejeje izo nyandiko ku bunyamabanga bw’inama y’ubutegetsi bitarenze tariki ya 17/08/2025, cyane ko izo nyandiko hashize iminsi zisabwe gutegurwa.

Nyuma y’iyi baruwa, Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yagaragaje impamvu zishobora gutuma iyi Nama y’Inteko rusange itaba.

Impamvu ya mbere ni iya gahunda ya Rayon Week na Rayon Day aho yagaragaje ko banafite umukino wa gicuti mpuzamahanga bazakinamo n’ikipe ya Yanga SC. 

Impamvu ya kabiri ni imikino ya gicuti mpuzamahanga aho yavuze ko bazakina na AZAM FC, na VIPERS SC hagati ya 19 na 26 Kanama ndetse ikazasaba imyiteguro yihariye no kwakira neza aba bashyitsi.

Impamvu ya gatatu ni ijyanye no kuvugurura amategeko nk’uko Komite yabisabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Ati: ”Dushingiye ku ibaruwa ya RGB yo ku wa 19 Kamena 2025, yasabye ko hategurwa amavugurura y’amategeko shingiro ya Rayon Sports Association. 

Ibi bisaba ibiganiro rusange n’abanyamuryango mbere y’uko bigezwa mu Nteko Rusange. Igihe gito dusigaranye nticyatwemerera gutegura ibi biganiro neza ngo habeho n’ubwitabire bunoze”.

Twagirayezu Thadée yavuze ko kubera izo mpamvu Inteko Rusange isanzwe yari iteganyijwe ku wa 24 Kanama 2025 yimurirwa mu kwezi kwa Nzeri 2025 ku matariki bakumvikanaho, kugira ngo habeho umwanya wo gutegura izi nyandiko zose z’ingenzi, kuganira n’abanyamuryango ku mavugurura akenewe no gutegura no kwakira inama mu buryo butunganye kandi bufite ireme.

Muvunyi Paul yatumije Inteko Rusange ya Rayon Sports muri Kanama, Twagirayezu Thadée ayishyira muri Nzeri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...