Muvunyi Bihozagara yasezeranye imbere y’amategeko n'umukunzi we Nyiramutarutwa Yvonne

Imyidagaduro - 13/03/2026 9:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Muvunyi Bihozagara yasezeranye imbere y’amategeko n'umukunzi we Nyiramutarutwa Yvonne

Umuhanzi Muvunyi Bihozagara Jacques, uzwi cyane nka Jacques Kibamba mu itsinda rya New Voice, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nyiramutarutwa Yvonne, bemeranya kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko wabereye mu Murenge wa Masaka ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, aho aba bombi bagaragarije ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abari bahari ko biyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Muvunyi Bihozagara ni umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana mu muziki nyarwanda binyuze mu itsinda rya New Voice ahuriyemo na Christian Ragira. Ni itsinda rizwi mu ndirimbo zirimo: "Ma Beaute" bakoranye na Ziggy 55, "Aishiteru", ‘"Umbereye" na "VISA" bakoranye na Umutare Gabby.

Bihozagara anazwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza kuko ari na we washinze umuryango witwa Shalom Family Organization, ufasha abatishoboye ndetse ugakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Kubera ibikorwa bye byiza mu gufasha abandi no guteza imbere sosiyete, Muvunyi Bihozagara yigeze guhembwa igihembo cyiswe Rwanda Influencer Awards 2023, nk'uwagaragaje uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abaturage no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Muvunyi Bihozagara na Nyiramutarutwa Yvonne batangaje ko bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uteganyijwe ku wa 28 Werurwe 2026. Ni umuhango ukomeye uzitabirwa n’inshuti, imiryango ndetse n’abavandimwe babo.

Ababazi neza bavuga ko aba bombi basanzwe bafitanye urukundo rukomeye kandi rushinze imizi mu kwizera Imana, ibintu bizabafasha kubaka urugo rukomeye rushingiye ku ndangagaciro z’ubupfura, urukundo no gufashanya.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Muvunyi Bihozagara bakomeje kubwifuriza we n'umukunzi we ishya n’ihirwe muri uru rugendo rushya rw’ubuzima bwo kubaka urugo.

Jacques na Yvonne basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Masaka ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026

Jacques yateye intambwe ikomeye yo gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Yvonne


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...