Muvandimwe Jean Marie Vianney wamenyekanye mu makipe anyuranye nka Gicumbi FC, Police FC na Rayon Sports, kuri ubu akaba abarizwa muri Mukura VS, yafunguye ku mugaragaro ishuri ryigisha umukinto ngororamubiri uzwi nka Karate ndetse n'iryigisha umupira w'amagaru.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 17 Ugushyingo 2024 kibera mu Mudugudu wa Nyabyondo mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyoronyi mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Hari abana bo mu byiciro bitandukanye, bari baherekejwe n'ababyeyi babo. Abana bitwaye neza mu kwerekana impano bafite, bahawe ibihembo bitandukanye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Muvandimwe yatangaje aho yakuye igitekerezo cyo gushinga amashuri yigisha Karate n'umukino w'umipira w'amaguru. Yavuze ko yahisemo gufungura aya mashuri abiri kubera ko abifitiye ubumenyi kandi akaba ari umuntu ukunda imikino muri rusange. Yavuze ko nawe yafashijwe akiri muto, bityo akaba yifuje nawe gufasha abandi.
Aya mashuri y'abana bato bafite impano mu guconga ruhago ndetse na karate, yafunguwe ku mugaragaro n'umutoza w’ikipe y'igihugu mu mukino wa Karate, Kamuzinzi Christian (Grade 4dan) wanatanze n'ibihembo ku bana batsinze ibizamini aho bahawe impamyabumenyi n'imikandara.
Yavuze ko iri shuri rimaze amezi umunani ariko akaba ari bwo rifunguwe ku mugaragaro. Abana bo muri karate bitwa M12 Little Warriors Karate Academy, naho abo mu mupira w’amaguru bitwa M12 FA. Muvandimwe yishimira kuba yarakoze iki gikorwa kuko yifuza gufasha abakiri bato nk'uko nawe bamufashije akiri muto.
Muri aya marerero, bafite abana guhera ku myaka 4 kugeza ku myaka 12 y'amavuko. Uretse abana bagaragaje ibishimo ku bw'amahirwe bahawe yo kwigaragaza mu mupira w’amaguru na Karate, n’ababyeyi batuye muri Nyabyondo bishimiye cyane iki gikorwa Muvandimwe yabazaniye.
Umutoza w’aba bana, Manirakiza Emery yatangaje ko gukina Karate bisaba kugira ikinyabupfura, bityo mu masomo y'ibanze bigisha aba bana, bakaba babigisha kurangwa n'ikinyabupfura. Ni ibintu byashimishije cyane ababyeyi b'aba bana.
Ubwo Muvandimwe JMV yafunguraga ku mugaragaro ishuri ryigisha karate n'iryigisha umupira w'amagaru
Ubwo abana bato cyane [kuva ku myaka 4 kugeza kuri 6] biyerekanaga bwa mbere mu mukino wa Karate
Abana bafite imyaka guhera kuri irindwi [7] kuzamura kujgeza ku myaka icyenda [9] nabo biyerekanye
Abana bafite imyaka guhera ku icumi [10] kugeza kuri cumi n'ibiri [12] bakoze ibizamini bitandukanye n'abo mu myaka yo hasi
Nyuma y'imyiyerekano hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri batsinze ibizamini
Umubyeyi yafatanyije n'umwana we kwishimira ko yabonye impamyabumenyi muri Karate
Umutoza wikipe y'igihugu ya Karate Kamuzinzi Christian yatanze imikanda y'umuhondo ku banyeshuri basoje ibizamini
Umutoza w'Ikipe y'igihugu yambitse abana imikandara ya Orange kuko bagaragaje urwego rudasanzwe mu bizamini bakoze
Umutoza w'abanyeshuri bo muri "12 Little Warriors Karate Academy", Manirakiza Emery yabwiye ababyeyi b'aba bana ko icya mbere abigisha ari ikinyabupfura
Herekanywe kandi irindi shuri ryigisha umupira w'amaguru ryitwa M12 FA
Ababyeyi bishimiye cyane kubona abana babo bisanga mu mikino bakunda bavuga ko ari iterambere ryageze i Nyabyondo
Kuri ubu Muvandimmwe JMV ni umukinnyi ukinira Mukura VS ikina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda [Rwanda Premier League]
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ngabo Serge / InyaRwanda.com